Kabarondo: Abahekuwe na Ngenzi na Barahira hari icyo basaba ngo banyurwe n’ubutabera bahawe

Abafite ababo biciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Kabarondo barashima ibihano biherutse guhabwa Octavien Ngenzi na Tito Barahira bagasaba ko abo bakanguriye kubicira ababo bakwerekana aho imibiri yabo iri.

Aba bagabo bakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rw’i Paris mu Bufaransa, taruki ya 6 Nyakanga 2018, ni mu rubanza rw’ubujurire rwatangiye tariki ya 2 Gicurasi 2018. Bahamwe n’ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Bukeye bwaho abanyamakuru bakorana n’umuryango wabo[abanyamakuru] uharanira amahoro, Pax Press bagiye kuganiriza abaturage mu rwego rwo kureba niba baramenye ayo makuru n’uko bakiriye icyemezo cy’urukiko.

Higiro Alexandre ni umwe mu bafite abana bane n’umugore we bishwe bari muri Kiliziya ya Kabarondo aho Ngenzi na Barahira bahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiyemo bishwe tariki ya 13 Mata 1994.

Higiro yumva hari aho bikwiye ko igihano umuntu ahabwa kitari gikwiye kugarukira kuri burundu akavuga ko hakwiye kubaho umwihariko.

Avuga ko igihano cyahawe aba bagabo ntacyo yakivugaho mu gihe atarabona imibiri y’abe.

Ati ” Bose baraceceka barinangiye nta we ushaka kunyereka aho batabitse abanjye kandi barahazi.”

Mu gihe cya Jenoside abana be bane bigaga mu mashuri yisumbuye barishwe ndetse n’umugore we. Akomeza avuga ko ababishe bazi aho babashyize kuko ngo yari umuntu washakishwaga cyane muri Kabarondo, ku buryo hari haratanzwe amabwiriza ko nihagira umubona azamwerekana abandi batutsi bo muri gace yakomokagamo ntibicwe.

Ku rundi ruhande hari abanyuzwe n’igihano aba bagabo bahawe, bakumva ko ubutabera bwatanzwe n’ubwo ngo hasigaye intambwe imwe yo kubakurikirana bakishyura ibyabo byangijwe babigizemo uruhare.

Mukagahimana Francoise yasigiwe ubumuga budakira n’iyi jenoside ku buryo atabasha kuvuga neza ngo umuntu yumve ibyo avuga mu buryo bworoshye, dore ko ahora kwa muganga yivuza. Uyu mubyeyi w’imyaka 53 yanyuzwe n’igihano bahawe.

Ati ” Icyo gihano kirabaye kuri abo bantu bishe abana bacu mu buryo bw’agashinyaguro. Ubutabera bwarakoze kubera icyo gihano, nibareke kubica nk’uko batwiciye abacu.”

Mukagahimana ariko afite impungenge ko yakumva ngo basabye imbabazi barafungurwa nk’uko ajya abyumva kuri bamwe.

Mukakayonga Gratia na we abana be n’umugabo biciwe muri Kiliziya ya Kabarondo, yahaye Imana icyubahiro kubera icyo gihano.

Ati ” Imana ihabwe icyubahiro ubwo bakatiwe, tuzi uburyo batwiciye abacu, ariko nari mfite impungenge ko bagirwa abere kubera ko urubanza rubera iyo mu mahanga.”

Muteteri Christine wagiye gutanga ubuhamya mu Bufaransa avuga ko ubuhamya bwe butapfuye ubusa.Ati ” Numvise icyo mparanira narakigezeho, ndetse mva no mu Bufaransa numvaga mfite icyizere, nabyumvise nsinzira neza.”

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kabarondo Harerimana Theoneste avuga ko banyuzwe n’icyi gihano.

Ati “Nka Ibuka turabona ko ari ubutabera butanzwe kandi bahaye agaciro Jenoside yakoreww Abatutsi n’Isi yose.”

Akomeza avuga ko bagiye kwicara bakareba uburyo banoza ibyo gukurikirana imitungo yabo yangijwe bigizwemo uruhare na Ngenzi na Barahira. Asaba kandi ko abazi aho bajugunye imibiri y’ababo bahabereka igashyingurwa mu cyubahiro kuko ngo ari bwo bumva baruhutse.

Ngenzi na Barahira basimburanye kuyoborq Kabarondo kuva mu 1977 kugeza mu 1994. Babaye abanyarwanda batatu baburanishijwe n’inkiko zo mu Bufaransa nyuma ya Capt Pascak Simbikangwa waburanishijweyo agakatirwa imyaka 25 y’igifungo.

Hejuru ku ifoto: Kiliziya ya Kabarondo

Ntakirutimana Deus