U Bufaransa bwasezeranyije intambwe mu gukurikirana abakekwaho jenoside yakorewe abatutsi

Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida w’u Bufaransa mu Rwanda wasezeranyije umusanzu we mu butabera ku bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, iki gihugu cyasezeranyije intamwe nshya muri iyo gahunda.

Ni muri urwo rwego ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yavuze ko imirimo ahawe izasiga hashyizweho intumwa yihariye izajya ikurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni mu gihe muri icyo gihugu hahungiye abanyarwanda batandukanye bari ku butegetsi bwariho mbere no muri jenoside, ndetse n’abandi batandukanye bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

Gusa u Bufaransa bwagize abategetsi bakoranaga bya hafi n’ubwa Habyarimana Juvenal wari perezida w’u Rwanda bwagiye buvugwaho gukingira ikibaba abakekwaho jenoside bihishe muri icyo gihugu, ikibazo cyabajijwe Perezida Macron ubwo aheruka gusura u Rwanda.

Agatotsi kari hagati y’ibihugu byombi kaje gusa n’agakandwa ubwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yasuraga u Rwanda nyuma ya raporo yitiriwe Duclert yagaragaje ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwashyigikiye ‘buhumyi’ umugambi wo kurimbura abatutsi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Iyi raporo yakozwe na Komisiyo yashyizweho na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron ngo icukumbure uruhare rw’iki gihugu hagati ya 1990 na 1994.

Ibyo byakurikiwe nuko Macron yagennye Antoine Anfrè nka ambasaderi w’icyo gihugu mu Rwanda mu gihe uwo asimbura yahaherukaga mu 2015.

 

Indi gihamya ku mubano ugana aheza hagati y’ibihugu byombi, ni ishyirwaho rya Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré.

Ambasaderi Antoine Anfré mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko umubano uri mu nzira nziza kuko Perezida Kagame na mugenzi we Emmanuel Macron batanze icyerekezo kizima ahanini bishingiye ku byatangajwe muri “raporo Duclert” yatumye ibikorwa bishingira ku nyandiko zemewe.

Yashimangiye ko hari intambwe yatewe mu kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho uruhare muri Jenoside.

Ati “Hashyizweho abakozi bashya b’inzobere, hanongerwa ubushobozi buzabafasha kwihutisha dosiye z’abajenosideri kandi kuri ubu ziri gukorwaho.’’

Yanavuze ko u Bufaransa bugiye kohereza mu Rwanda, intumwa yihariye izajya ikurikirana abajenosideri.

Yakomeje ati “Turagerageza kubyihutisha kuko twizeye ko tuzakora ibirenzeho ndetse tukabona umusaruro.’’

Biteganyijwe ko Intumwa y’u Bufaransa kuri dosiye zihariye zo gukurikirana abajenosideri izaba ifite ibiro muri Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda, aho azagera ku wa 20 Nzeri 2021. Izajya ikorana umunsi ku wundi n’ubutabera bw’u Rwanda no kubuhuza n’urundi ruhande rw’u Bufaransa.

Ambasaderi Antoine Anfré yavuze no ku bapfobya Jenoside bakoresheje imbuga nkoranyambaga, ashimangira ko “intwaro y’ubutabera yo kubohereza bakaburanishwa ari ingenzi kuko kurwanya abahakana n’abapfobya ari urugamba ruhoraho.’’

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda busanganywe ingamba zashyizweho mu gukurikirana abajenosideri bihishahisha mu mahanga. Bwashyizeho itsinda rishinzwe ako kazi ari na ryo ritegura impapuro zohererezwa ibihugu by’amahanga zisaba ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafatwa.

Kuva iri tsinda rishyizweho mu 2007, impapuro zigera ku 1146 ni zo zimaze koherezwa mu bihugu 33 birimo ibituranye n’u Rwanda n’ibya kure.

Muri Afurika, igihugu cyoherejwemo impapuro nyinshi zisaba ko abakekwaho uruhare muri Jenoside bafatwa ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yoherejwemo izigera kuri 408. Muri Uganda hoherejweyo 277 mu gihe ibihugu bimaze koherezwamo nke ari Ghana na Benin, rumwe kuri rumwe.

Ku Mugabane w’u Burayi igihugu kirimo impapuro nyinshi ni u Bufaransa bwohererejwe 47 ku barimo Agatha Kanziga, umugore w’uwahoze ari Umukuru w’Igihugu, Habyarimana Juvénal. U Bubiligi bwoherejwemo impapuro 40, u Buholandi 26, Canada 14 n’ahandi.

Muri rusange aboherejwe bavuye mu mahanga ni 24. Nko ku Bufaransa by’umwihariko Umunyemari Kabuga Félicien, umwe mu bashakishwaga cyane kubera ibyaha bya Jenoside akekwaho, ni ho yafatiwe mu 2020.

Deus Ntakirutimana