Twakwishimira ko ishoramari mu Rwanda rigenda rizamuka umunsi ku wundi- Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente yatangije ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanda ribera i Gikondo mu Karere ka Kicukiro akangurira abanyarwanda kwigira ku banyamahanga baje kumurika.

Iri murikagurisha rimaze kumenyekana ku Rwego mpuzamahanga nka “Expo Rwanda” aho abashoramari bamurika ibikorwa byabo, rikaba ritegurwa n’urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF).
Avuga ko rigenda ritanga umusaruro, ati “Twakwishimira ko ishoramari mu Rwanda rigenda rizamuka umunsi ku wundi…”

Yongeraho ti “Tugamije kwihutisha ibikorwa by’iterambere ry’abikorera, kugirango bazane udushya, kandi bakomeze ishoramari ry’ubucuruzi mu masoko atandukanye. imibare yerekana ko nibura mu myaka icumi ishize ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byiyongereye; intego yacu ni ugukomeza kongera ibyoherezwayo tukagera nibura kuri 17% Buri mwaka kugeza muri 2024”.

Minisitiri w’Intebe kandi akomeza avuga ko u Rwanda rugomba kuvoma ubumenyi ku bashoramari b’abanyamahanga baza gushora Imari mu Rwanda.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera (PSF) Bapfakulera Robert, avuga ko abashoramari baza kumurika ibikorwa byabo mu Rwanda bakomeza kwiyongera buri mwaka.

Ati “Kuva mu 1997 twagiraga abantu batagera no kuri 80 bitabiraga imurikagurisha baje gusura ibirikorerwamo; kuri ubu bamaze kubimenyera, ubu twakira abagera ku bihumbi 17 baza kurisura buri munsi”.

Akomeza avuga ko uyu mwaka n’umubare w’abashoramari baza kumurika ibikorwa byabo wiyongereye aho mu myaka yashize yitabirwaga n’ibihugu hagati ya 17 na 19 ariko uyu mwaka ikaba yaritabiriwe n’ibihugu 23 byaba ibyo ku mugabane w’Afurika ndetse no hanze yawo.

Bimwe mu bidasanzwe biri kugaragara muri iri murikagurisha mpuzamahanga 2018 ryiswe “International Trade Fair”
Harimo kuba mbere hacuruzwaga Amaticye (Tickets) ku Miryango ubu hakaba harigukoresha Amakarita asanzwe akoreshwa m’Urugendo anzwi nka Tap&Go.

Imurikagurisha mpuzamahanga ribaye ncuro yaryo ya 21, uyu mwaka rikaba ryaratangiye kuya 26 Nyakanga rikazageza kuya 15 Kanama 2018, aho biteganyijwe ko rizamara ibyumweru 3 mu gihe imyaka ishize ryamaraga ibyumweru 2, bika aribimwe bifatwa nk’Umwihariko w’uyu mwaka wa 2018.

Abasaga ibihumba 17 ku munsi baza gusura ibikorwa by’imurikagurisha, kimwe n’abashoramari baza kumurika ibikorwa byabo buri mwaka bagenda biyongera.

IZABAYO Jean Aime Desire