Imihigo 2018/19: 65% by’umutungo wa leta bizagaruzwa
Umutungo wa Leta ungana na 65% uzagaruzwa mu mihigo izibandwaho na Minisiteri y’ubutabera mu mwaka w’ingengo y’imari 2018-2019.
Mu gihe habura iminsi mike ngo inzego za Leta zitange imihigo izakurikizwa mu Mwaka w’Imihigo 2018-2018, Kuri uyu wa gatanu kuwa 27 Nyakanga 2018, Abayobozi n’Abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera bahuriye mu nama y’imihigo, bakaba bafashe umugambi wo kuzagaruza umutungo wa Leta ungana na 65%.
Minisiteri w’iyi minisiteri akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston, avuga ko imihigo ari igikorwa buri muntu wese agomba guha agaciro kugirango amenye aho agana n’icyerekezo afite.
Ati “Imihigo ni igikorwa cyacu twese, tugomba kuyiha agaciro kugirango tumenye aho tugana, n’aho twerekeza, ntitugasubire inyuma ngo wumve umuntu asubira mu kibazo yavuze cyera, tugomba kujya dukemura ibibazo bikarangira tukagendana n’igihe. Ibikwiye kuturanga ni ugukomeza gutera intambwe tujya imbere”.
Minisitiri Busingye akomeza avuga ko bagiye kongera imbaraga mu gukurikirana uwateje Leta igihombo, aho bazifashisha Ibigo byose bishobora kubafasha kugaruza Imitungo ya Leta.
Avuga ko kandi bamaze kugirana amasezerano n’ibigo bya za banki ndetse n’ibishinzwe kwishyuza ababereyemo imyenda za banki kugirango babashe kubona uburyo bworoshye bwo kwishyuza abafite imyenda ya leta.”
Iyi minisiteri iteganya kandi no gukorana n’Umushinga utanga indangamuntu ndetse n’ibindi bigo byose bishobora kuyifasha kugera ku ntego bihaye y’umwaka wa 2018-2019.
Umuyobozi w’igenamigambi n’ikurikiranabikorwa muri Minisiteri y’Ubutabera,Mukabatsinda Anatolia avuga ko imihigo ya Minisiteri y’ubutabera igamije kugeza ubutabera ku baturage no kugaruza imitungo ya Leta ndetse no kugira inama leta.
Ati “Iyi mihigo turimo dukora nk’abakozi ba Minisiteri y’ubutabera ,igamije kwegereza abaturage ubutabera, ibijyanye no guhagararira Leta mu nkiko, kugaruza imitungo ya Leta no kugira inama leta mu buryo bwo kugirana amasezerano n’ibigo byose bya Leta”.
Yongeraho ati “Twashyizeho ingamba zo gufatanya n’ibindi bigo bya leta bibishinzwe ku buryo tuzagaruza arenga 65% y’Umutungo wa Leta tukarenza ayo twagaruje umwaka turigusoza”.
Minisiteri y’ubutabera ivuga ko uyu mwaka w’imihigo uri gusozwa wa 2016-2017, Hagarujwe Imitungo ya leta ku kigero cya 50%, aho bavuga ko bidahagije ariyo mpamvu bizongerwa mo imbaraga kugirango bashobore kugaruza arenga 65% mu mwaka wa 2018-2019.
Tariki ya 31 Nyakanga buri mwaka niyo tariki ya nyuma yo kwinjiza imihigo ya buri mwaka w’Imihigo mu buryo bw’ikoranabuhanga rigenzurwa na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo bikorwa n’ibigo byose bya leta ndetse n’ibigengwa na Leta.
Aya mafaranga azagaruzwa ni ayanyerejwe n’abakozi ba leta nyuma bakibwiriza kuyagarura cyangwa bakabitegekwa n’inkiko.
IZABAYO Jean Aime Desire