Tariki 25 Nyakanga: Urupfu rw’ Umwami Mutara III rwashenguye abanyarwanda

Tariki 25 Nyakanga 1959, harI kuwa Gatandatu, i Rwanda humvikanye inkuru y’inshamugongo ko Umwami w’u Rwanda Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa yatanze(yapfuye) afite imyaka y’amavuko 48.

Umwami Mutara III  yatanze ari Usumbura (i Bujumbura). Icyo gihe bamwe mu banyarwanda bavuze ko urupfu rwe rwagizwemo uruhare n’Ababiligi abandi bakomeza kugwa mu kantu.

Abakomoza ku babiligi bahera ko umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa yari abangamiye gahunda zariho zo kubiba amacakubiri mu banyarwanda. Ibyo byatumye basaba ko umugogo(umurambo) we ukorerwa isuzuma ariko umuryango we urabyanga.

Umugogo we watabarijwe (yashyinguwe) i Mwima ya Nyanza, kuwa kabiri tariki 28 Nyakanga 1959, bamaze kwimika murumuna we Yohani Baptista Ndahindurwa, wari ufite imyaka 23.

Yatanze nyuma y’imyaka 13 yeguriye u Rwanda Kristu Umwami, umuhango udasanzwe wakozwe mu 1946.

Umwami Mutara III, ni we mwami rukumbi washyizwe mu ntwari z’u Rwanda. Bivugwa ko ari we watunze imodoka akagendera no mu ndege, yagizwe intwari kubera uruhare yagize mu guca ubuhake mu Rwanda. Ni we mwami wa mbere wize amashuri y’abazungu, yagiyeho atimitswe n’abiru, yatuye u Rwanda Kristu Umwami, yaharaniye kandi inzira y’ubwigenge.

Ubutwari bwe bushingiye ku mpinduka nyinshi yazanye mu mibereho y’Abanyarwanda aca ubusumbane, akicisha bugufi kandi agaharanira ubwigenge bw’urwa Gasabo.

Urukundo yagiriraga igihugu n’abana bacyo rwibukwa cyane ubwo yemeraga kugaba inka ze ubwo inzara ya Ruzagayura yugarije Abanyarwanda.

Yanze akarengane akarwanya yivuye inyuma ndetse aba Umucamanza Mukuru mu Rukiko rw’Umwami kubera ukuri, ubutabera n’ubunyangamugayo byamurangaga.

Yakuyeho inka z’inkuku zakamirwaga Umwami, aca ubuhake n’ubucakara n’indi myitwarire idakwiye yarangaga bamwe mu batware bo ku ngoma ye, byose bigamije kubona u Rwanda rufite abaturage bareshya

Rudahigwa yabanje yashakanye na  Nyiramakomali mu 1933. Babyaranye umwana w’umukobwa witwa Gasibirege waje kwitaba Imana akiri muto. Nyuma yashakanye na Gicanda Rosalia babanye kuva mu 1942 kugeza atanze mu 1959.

Ingoro ya kijyambere yari atuyemo
Ingoro Umwami Rudahigwa yari atuyemo i Nyanza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *