Tariki 14 Mata 1994: Abatutsi benshi biciwe i Kibeho n’ahandi
Tariki ya 14 Mata mu 1994, Leta yariho yari ikomeje umugambi wayo wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994.
Iyicwa ry’abatutsi kuri Paruwasi Gatulika ya Kibeho, Nyaruguru
Tariki ya 14/04/1994, kuri kiriziya ya Kibeho, Interahamwe zifatanyije n’abategetsi zarimbuye Abatutsi barenga 25.000 bari bahungiye ku Kiliziya no mu mazu ya paruwasi gaturika ya Kibeho. Abatutsi babanje kwirwanaho bifashishije ibikoresho bari bafite. Abatutsi bashoboye guhangana n’igitero cyo ku wa 12/4/1994 barakinesha. Interahamwe za Kibeho zagiye gushaka abandi bicanyi bazifasha zibigeraho ku bufatanye n’abategetsi bakuru bo muri superefegitura ya Munini bazanye abajandarume n’interahamwe zivuye I Mata, Ruramba, Mudasomwa n’ahandi bakoresheje amasasu na za grenades.
Igitero cyatangiye saa saba z’amanywa kugeza nimugoroba. Padiri Pierre Ngoga yasabye abatutsi bake cyane bari barokotse ubwo bwicanyi kureba uko bahungira I Burundi, nawe afata abo yari ashoboye mu modoka ye abajyana I Butare, aza kwicirwayo n’abasilikare atanzwe na mugenzi we w’Umuhutu Padiri Anaclet Sebahinde nawe uvuka I Kibeho.
Mu bicanyi ruharwa bayogoje Kibeho harimo: Superefe Damiyani Biniga, burugumesitiri wa Mubuga Charles Nyiridandi, uwa Rwamiko Silas Mugerangabo, Juvenal Ndabarinze wari Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Mata, agronome Bakundukize Innocent, Padiri Emmanuel Uwayezu wayoboraga urwunge rw’amashuri Marie Merci rwa Kibeho, umuporisi witwaga Athanase Saba.
Iyicwa ry’abatutsi ku Muhima/Nyarugenge
Tariki ya 14/04/1994 mu gitondo abantu b’igice kimwe cya Muhima munsi y’ahahoze gereza ya Nyarugenge bitaga 1930, ahitwa mu Mudugudu w’Umwezi mu cyahoze ari Selire Ruhurura, hari interahamwe n’abasirikare bakusanyaga abatutsi muri icyo gice bakabamanura babajyana ahiswe kuri Escariye bakazibamanuraho babatemagura babahonda imitwe mu muhanda wa kaburimbo uri munsi y’aho hantu, abandi bakabarasa.
Aho hantu hiciwe abatutsi benshi, kuri uwo muhanda bari bahashyize na bariyeri itega abanyura muri kaburimbo, basanga ari Abatutsi nabo bakahicirwa, imirambo bakayirunda mu muhanda. Kugeza ubu ikibabaza abafitanye isano n’abiciwe aha hantu ni uko iyo mirambo batazi aho yajyanywe ngo bayishyingure mu cyubahiro.
Zimwe mu nterahamwe zagize uruhare mu kwica aba bantu zabashije kumenyekana: NDEMEYE Nicodem wari Chef wazo, GASHAYIJA Etienne, uwitwaga Charles, RURANGIRWA J. Paul wakatiwe burundu akaba afungiye muri gereza ya Mageragere.
Iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye muri Deutsche Welle Kinyinya, Gasabo/Kigali
Tariki ya 14/04/1994 mu Murenge wa Kinyinya Abatutsi bagera kuri 200 bari bahungiye mu kigo cy’Abadage (Deutsche Welle) cyakoreraga i Kinyinya kubera ko bari bahizeye amakiriro. Abasirikare bari mu kigo cya Kami babatumaho ko bamenye ko bahishe Abatutsi, ko babasaba kubasohora mu kigo cyabo. Abadage batinye kubasohora bafata ibyabo baragenda, bahasigira umukozi witwa UWIMFURA Callixtte. Uwo mukozi abonye ko bamaze kurira indege yahise ahuruza izindi nterahamwe zari i Kinyinya ziza kumufasha kwica Abatutsi bari buzuye muri icyo kigo. Barabishe harokokamo abatutsi 3 gusa.
Kuri uyu musozi wa Kinyinya hari interahamwe 2 za kabuhariwe mbere y’uko Jenoside nyir’izina itangira tariki 7 mata 1994 arizo: UWIMFURA Callixte na Adjudant Chef ZIRIMWABAGABO wari umutoza w’interahamwe. ZIRIMWABAGABO yajyaga ku kabari akagura inzoga akabanza akayisomyaho imbwa ye, yarangiza agaha Umututsi. Iyo Umututsi yabyangaga baramukubitaga bakamumena imbavu agahinduka ikimuga. Abatutsi bashoboye kumenyekana biciwe muri Deutsche Welle bagera kuri 441.
Iyicwa ry’abatutsi kuri ADEPR Maheresho, Nyamagabe
Guhera tariki ya 9 mata 1994, Abatutsi bo muri Komini Rukondo, batangiye guhungira kuri za Kiliziya n’insengero harimo Cyanika, Kirambi na Maheresho. Ubwicanyi bwatangiriye I Maheresho ku rusengero rwa ADEPR I Maheresho tariki 13 busozwa tariki 14/041994 barangije Abatutsi bari bahahungiye, babanza kwica Pasitoro Evariste Rwabihinda wari wakiriye izo mpunzi, bikaba byaranagizwemo uruhare na mugenzi we witwaga Pasitoro Hakizimana Emmanuel.
Abo Batutsi bishwe n’interahamwe n’abajandarume bari bayobowe na Liyetona Senyoni na sous lieutenant Nyabyenda, bahamagajwe na burugumesitiri HATEGEKIMANA Didasi. Uwo munsi, mu rugo rw’ababyeyi b’uwari Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Nzamurambaho Frederic wari mu bayobozi b’Ishyaka rya PSD, hiciwe Abatutsi bari bahahungiye bahizeye imbaraga kubera ko bumvaga ntawuzabasangayo.
Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi I Maheresho bwayobowe na Burugumesitiri wa Komini Hategekimana Didace, Munyambuga Jean Baptiste wari perezida wa MDR muri Komini Rukondo, umuhungu we Twagiramungu Jean wari ukuriye interahamwe, Kagimbura Martin wari umwarimu akaba na visi perezida wa MDR, mubyara we witwaga Rushugunda, Munyandinda Joel wari umugenzuzi w’amashuri, Rufangura, Bikorimana Gaspard wari umwarimu, Hakizayezu Jean, Gashugi Damien, Hitimana Venuste, Bukeye Alphonse, Ntahompagaze Marcel, Nteziryayo Antoine, Bareruye, Safari Gabriel, Mageza Onesphore, Nyagatare Cyprien wari umwarimu, n’abandi.
Iyicwa ry’abatutsi bari bahungiye ku ruganda rw’icyayi rwa Mata, Nyamagabe
Tariki ya 14/4/1994, Abatutsi bari bahungiye mu ruganda rw’Icyayi rwa Mata n’abandi bari bahaturiye batangiye kwicwa. Abamenyekanye banashyinguye ku rwibutso rw’urwo ruganda ni abantu bagera kuri 380.
Ababigizemo uruhare ni superefe wa Munini Biniga Damien, Ndabarinze Juvenal wari umuyobozi w’uruganda rwa Mata, Mugirangabo Silas wari Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Hakizimana Ildephonse wari perezida wa MDR Power muri Komini Rwamiko, Surwumwe Sylvestre wari perezida wa MRND, Muriro wari Perezida wa CDR, Museruka wari OPJ wa Komini Rwamiko n’izindi nterahamwe.
Iyicwa ry’abatutsi bari bahungiye kuri Segiteri Gati, Rwamagana
Tariki 14/04/1994, Abatutsi biciwe muri Murenge wa Gati mu Karere ka Rwamagana. Ubwicanyi bwari buyobowe na RUTAGENGWA Jean Marie Vianney wari umukuru wa MRND. Niwe wakanguriye kwica muri Gati. Interahamwe yari ayoboye zamusabye gusatura Umutsikazi Consesa MUKANDORI ngo barebe uko ubwonko bw’Abatutsi bumeze arabyemera bahita bamuca umutwe barawusatura ndetse n’umugabo we witwaga RWABUKAME bahita bamutsinda aho. Bari bafatanije ubwicanyi na Yosuwa BIGABIRO, KAGUBARI, NIBIVUGIRE n’uwahoze ari Diregiteri w’amashuri ya Gati.
Iyicwa ry’abatutsi mu Birambo, Karongi
Kuwa 14/04/1994, Abatutsi bari bahungiye mu kigo cy’ishuri cy’ababikira mu Birambo bagabweho ibitero byari bigizwe n’interahamwe, abasirikare, abajandarume bari bayobowe na Burugumetiri wa Komini Bwakira KABASHA Tharcisse. Bicishijwe imbunda, imipanga, amacumu, gerenade n’ibindi. Hiciwe Abatutsi barenga 5,000. Ikindi ni uko abicanyi batwitse imirambo myinshi bakoresheje essence ndetse baje kuzana n’imashini zo gucukura ibyobo byo kujugunyamo imirambo hafi y’ikigo cy’ishuri. Nyuma y‘uko imirambo ibaye myinshi cyane bacukuye ikindi cyobo hafi y’ishuri ry’URUMURI, imodoka z’abacuruzi nizo zatwaraga imirambo zijya kuyijugunya muri ibyo byobo.
Iyicwa ry’abatutsi bo mu murenge wa Munyiginya/Rwamagana
Mu murenge wa Munyiginya ahitwa kuri SAYI ni ahantu hari ihuriro ry’insinga z’amashanyarazi agaburira Akarere ka Rwamagana. Mu 1994, habaga uburinzi bukomeye bukorwa n’abajandarume. Jenoside itangiye Abatutsi bari batuye aho I Munyiginya bahungiye kuri icyo kigega cy’amashanyarazi bahizeye umutekano kuko bari bazi ko abaharinda nabo babarindira umutekano. Mu matariki ya 10- 12/04/1994 hari hamaze guhungira Abatutsi benshi barimo abana, abagore n’abagabo hiciwe abari hejuru ya 100.
Mu joro ryo ku wa 14/04/1994 Abatutsi bari bahahungiye bishwe n’interahamwe n’abasirikare bari bahari barabafasha.
Iyicwa ry’abatutsi bo mu murenge wa Kibungo, Ngoma
Tariki ya 14/4/1994, kuva mu gitondo nka saa mbiri, igitero cy’interahamwe zitwaje intwaro zitandukanye cyinjiye mu bitaro bya Kibungo gisohora abari bihishe bahereye kuri maternite bagenda babicaza munsi y’igiti cyari gihari, aho bitaga mu muduha kugera saa yine z’amanywa. Icyo gihe ntibishwe ahubwo bagira ngo bamenye uko bangana baze kugaruka biteguye neza kubica. Ahagana saa cyenda z’amanywa nibwo interahamwe zagarutse zitangira kubica babateramo ama grenades bahereye mu bari bahungiye ku biro bya Komini Birenga.
Bwarakeye, tariki ya 15/4/1994, igitero kiyobowe n’interahamwe ruharwa yitwa CYASA ashyiraho amakipi ajya kwica ahantu hatandukanye: mu bitaro, Rukira, kuri Economat n’ahandi. Interahamwe zirimo uwitwa SHUMBUSHO, BIRASA n’abandi zigenda zigamba uko bakoze akazi kuri komini Birenga no muri Economat general. Abo mu bitaro babiciye bajya aho urwibutso rwa Kibungo rwubatse barimo abitwa Mariya wo kwa GATARE na Murumuna we witwaga NYIRANKWARE, MUKANKURANGA n’abandi bari bavuye KAZO na KARAMA.
Tariki ya 21/4/1994 nibwo Inkotanyi zageze ku bitaro zishobora kurokora bake bari basigaye babarirwa ku mitwe y’intoki. Aho ku bitaro bya Kibungo, Inkotanyi zakomeje kuhazana n’abandi zashoboye gusanga ari bazima bakomeza kwitabwaho.
Iyicwa ry’abatutsi ku kigo cy’amashuri abanza ya Ngoma/Nyamasheke
Tariki 14/4/1994 ku kigo cy’amashuri abanza ya Ngoma, hari bariyeri n’ikirombe kirekire gifite hejuru ya m15. Abatutsi bo muri iyi Segiteri barakusanyijwe bazanwa kwicirwa kuri ayo mashuri nyuma y’uko Perefe Bagambiki Emmanuel azengurutse Cyangugu asaba abahutu gutangira kwica. Abatutsi bahiciwe ni abo muri Segiteri ya Ngoma cyane cyane muri Serire ya Keshero. Baragoswe barabazamura ugeze kuri bariyeri wese yahitaga yicwa. Interahamwe zabishe ni Mazera, Ndayishimiye Emmanuel, Bazambanza n’abandi.
Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro kuko abagabo benshi babanje kubakata ubugabo, kubatema amaboko, ndetse bamwe muri bo babanje kubakuramo amaso, abagore bakabanza kubafata ku ngufu, abana b’impinja babamburaga ba nyina babajugunya muri cya kirombe ari bazima, ku buryo amanywa n’ijoro wararaga wumva imiborogo n’amarira y’abana bajugunyaga muri cya cyobo ari bazima.
Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera tariki ya 7 mata 1994 mu gitondo, abatutsi biciwe icyarimwe ahantu hatandukanye mu gihugu byerekana ko ari umugambi wateguwe na Leta.