Abakomoka ku birabura bari abacakara muri Amerika bashobora guhabwa indishyi

Komite y’Umutwe w’Abadepite w’inteko ishinga amategeko – Congress – ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ishinzwe inzego z’ubutabera iratora umushinga w’itegeko ushyiraho komisiyo igomba kureba iby’ubucakara no kwiga ku kibazo cyo guha indishyi abakomoka ku Birabura bari abacakara.

Uyu mushinga uvuga ko komisiyo yazareba iby’ubucakara kuva igihe bwatangiriye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu 1619, iby’ivangurakoko Abirabura bakorewe nyuma yabwo kugeza magingo aya, uruhare guverinoma y’igihugu cyose n’urwa leta zose zikigize zabigizemo, n’ingaruka byagize ku Birabura ba Leta zunze ubumwe z’Amerika bakomoka ku bacakara nkuko VOA yabitangaje.

Ubucakara bwakiwe burundu muri USA n’ivugurura rya 13 ry’itegeko nshinga ryatangiye 18 Ukuboza 186.  Nyuma yaho kunenga kuvangura uguheza gukumira, ibyo abirabura bakorerwaga byarakomeje mu miturire mu kazi, kwiga n’ibindi. Ibyo byise ngo bizakumirwa n’iryo tegeko.

Ibyo gutanga izi ndishyi bimaze igihe bishaka gutorerwa ariko ntibigire icyo bigeraho. Gusa Perezida Joe Biden yavuze ko yishimiye gushyiraho komisiyo ireba iby’iki kibazo. Mu kwezi gushize umujyi wa Evanston muri leta ya Illinois wafashe icyemezo cyo guha indishyi abirabura bakomoka ku bacakara, buri wese amadolari ibihumbi 25, byahaye icyizere ababaiharanira ko amaherezo bizashoboka ku rwego rw’igihugu.