Sosiyete Sivile irasaba Leta ‘kwihutisha’ ibyo yemeye ku bikoresho by’isuku mu mihango

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

Umwaka ugiye gushira Leta y’u Rwanda itangaje ko yavanyeho imisoro ku nyongeragaciro (TVA/VAT) ku bicuruzwa by’isuku y’abagore n’abakobwa bari mu mihango, bakunze kwita ‘cotex’, nyamara bikaba bitarashyirwa mu bikorwa, imiryango Nyarwanda itari iya Leta ikaba iyisaba kubahiriza ibyo yasezeranyije.

Ubu butumwa bwamenyekanye butangajwe  tariki ya 10 Ukuboza 2019 na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango buciye kuri twitter, bwagiraga buti “Kuva ubu, guverinoma y’u Rwanda yongeye ibikoresho by’isuku y’imihango ku rutonde rw’ibidacibwa imisoro ya VAT kugira ngo byorohe kubibona”, bwashimiraga leta kuri iki cyemezo cyiza yafashe, nk’umwe mu myanzuro wafashwe mu rwego rwo korohereza abagore n’abakobwa kubona ibyo bikoresho.

Nubwo leta yatangaje gutyo, abagore n’abakobwa bakenera ibyo bikoresho bavuga ko igiciro cyabyo kitari cyamanuka bakurikije uko ibi bikoresho bigura ku isoko, ndetse ko cyanazamutse ugereranyije na mbere uko cyari gihagaze.

Ni muri urwo rwego imwe mu Miryango ya Sosiyete Sivile isaba Leta kubahiriza ibyo yiyemeje. Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urugaga rw’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu ( Rwanda NGOs Forum on HIV-AIDS and Health Promotion) yabigaragaje mu kiganiro yagiranye na The Source Post.

Agira ati “Turasaba Leta ko yakwihutisha gahunda yuko ‘cotex’ ziboneka ku giciro gishoboka kugirango harushehso koroherezwa abagore ndetse n’abana b’abakobwa bajya mu mihango, bashobore kubona ibyo bikoresho(cotex) bitabagoye. Ibi turabishingira ku mwanzuro Guverinoma y’u Rwanda yafashe ikuraho umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by’abagore n’abakobwa(pad). Muri iki gihe Isi yose ndetse n’u Rwanda byugarijwe na COVID-19 dusanga icyo cyorezo cyarahungabanyije ubuzima bw’abaturage aho dusaba ko ibi bikoresho byisuku byaboneke ngo abagore n’abakobwa bashobore kubibona ku buryo bworoshye.”

Imiryango ifite ibikorwa bicungwa na Kabanyana Nooliet irasaba leta gutebuka

Amakuru The Source Post yumvise ni uko iby’iyo kuvanaho iyi misoro bigeze muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA).

Umwaka ugiye gushira Leta ibasezeranyije kuvanaho TVA, nyamara baracyahendwa

Mu Rwanda kubona iki gikoresho cy’iyo suku kizwi cyane nka ‘cotex’ biracyari ikibazo kuri bamwe, kugeza aho imiryango nka Hope of Family ikorera mu Murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga na Save Generations Organisation ifite icyicaro muri Gasabo bafashe iya mbere bakajya baha abana bafasha ibi bikoresho.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bagore ( UN Women) riherutse gutangaza ko miliyoni nyinshi z’abantu zitabona ibikoresho by’isuku y’imihango kubera “ubukene no kuba bigisoreshwa nk’ibikoresho by’ubuzima buhenze” mu bihugu byinshi. Guhenda kw’ibi bikoresho bituma hari abakoresha ibitanoze ku bijyanye n’isuku bishobora kubatera uburwayi mu myanya ndangagitsina. Hari kandi n’ababibura bigatuma bahorana ipfunwe ryo kujya mu bantu.

Bamwe mu bakobwa bo mu mirenge ya Rugarika na Runda yo mu karere ka Kamonyi batangarije The Source Post ko mu gihe cya guma mu rugo na nyuma yaho babuze ubushobozi bwo kugura ibi bikoresho, bagasaba kunganirwa.

Guhenda kw’ibi bikoresho si ikibazo cyihariye ku Rwanda gusa kuko no muri Ecosse cyarahagaragaye maze ku busabe bw’Umudepite witwa Monica Lennon wagejej ku nteko umushinga w’itegeko wo gutangira ibi bikoresho ku buntu biza kwemerwa, bityo Ecosse iba igihugu cya mbere ku Isi cyemeje ko ibikoresho by’isuku byifashishwa n’abagore mu gihe bari mu mihango bigomba kujya bitangirwa ubuntu kuri bose, byemejwe mu mpera z’ukwezi gushize.

Ubu inzego z’ubuyobozi muri iki gihugu zifite inshingano zigenwa n’itegeko z’uko zigomba guharanira ko ibyo bikoresho byose biboneka nta kiguzi ku muntu wese ubikeneye. Kuva mu 2016 nibwo Umudepite witwa Monica Lennon yagejeje ku nteko umushinga w’iri tegeko, kuva icyo gihe yarwanaga akora ibishoboka byose kugira ngo utorwe.

Hari ubushakashatsi bwari bwarigeze gukorwa bugaragaza ko nibura umwe mu banyeshuri bane biga mu mashuri makuru na kaminuza muri Ecosse agorwa no kubona ibi bikoresho by’isuku.

Ni mu gihe nibura 10% by’abakobwa bo mu Bwongereza nabo bagorwa no kubona ibi bikoresho, 15% bo babura ubushobozi bwo kubigura mu gihe abandi 19% bo bashyizwe mu cyiciro cy’abafite amikoro make yo kubona ikiguzi cyabyo.

Loading