Sendika y’abakora mu bucukuzi bwa mine na kariyeri irasaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa

 

Sendika y’abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri mu Rwanda (Rwanda Extractive Industry Workers Union-REWU) irasaba abakoresha guha abakozi babo uburenganzira butandukanye burino amasezerano y’akazi, atari ayo kubikiza.

Ni ibiri mu itangazo rirerire REWU yatangaje biciye ku munyamabanga mukuru wayo Eng Mustsindashyaka André.

Rigira riti”

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 04 Ukuboza 2020, twizihizaho umunsi mpuzamahanga w’umucukuzi, wijihijwe mu gihugu cyacu hari byinshi twishimira  bimaze kugerwaho biteza imbere uyu mwuga, tukaba dushimira ikigo gishinzwe  Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gaze na peteroli mu Rwanda (RMB) uruhare rukomeye gikomeje kubigiramo.

Kongerera ubumenyi abakora mu bucukuzi no gukoresha ibikoresho bigezweho ni ipfundo ryo kongera umusaruro ukomoka mu bucukuzi, inyungu zibonetse zikagera k’umukoresha no k’umukozi.

Sendika y’abakozi bo mu bucukuzi bwa mine na kariyeri (REWU) irashimira Leta y’u Rwanda uko ikomeje gushakira abakozi ibiteza imbere umwuga wabo, ariko haracyari ibibazo by’abakozi bitarabonerwa ibisubizo

Sendika REWU ikaba isaba ubuyobozi bw’igihugu ko bwasaba  abakoresha bakabikemura, kuko ibyinshi muri byo nta kindi bisabye uretse ubushake gusa.

Muri ibyo bibazo bihari twavuga:

1. Kuba abakozi benshi bakora mu bucukuzi nta masezerano y’umurimo bagira, bikabagiraho ingaruka zo kubaho nta cyizere cyo gukomeza gukora kuko buri munsi baba baziko basezererwa mu kazi .

Kuri iki kibazo, hari abakoresha batanga amasezerano ya nyirarureshwa y’igihe gito, nyamara ugasanga umukozi amaze mu kigo imyaka 3 cyangwa kurenza, bene aya ntacyo amarira umukozi kuko na banki ntiziyashingiraho mu kuguriza umukozi ushaka inguzanyo.

2. Kuba bimwe na bimwe mu bigo by’ubucukuzi bidashyira abakozi mu bwiteganyirize bw’izabukuru n’indwara zikomoka ku kazi;

3. Kuba abakozi benshi bagihemberwa mu ntoki aho kubahemba binyuze mu bigo by’imari;

4. Kuba mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro hakigaragaramo abakozi bakora ariko umurimo bakoze ntibawuhemberwe, hitwajwe ko batabonye amabuye y’agaciro kandi baba biriwe mu ndani bacukura. Ibi bikaba bigira ingaruka ku miryango yabo cyane cyane bikaba byatuma ku babyaye abana  hari bamwe mu bana babo bahura n’ikibazo cyo kugwingira kubera imirire mibi;

5. Kuba hakigaragara impanuka zihitana ubuzima bw’abakozi bo mu bucukuzi, rimwe na rimwe ziterwa n’uko abakozi badahugurwa ku by’ubuzima n’umutekano wabo mu kazi;

6. Kuba abakozi birukanwa binyuranije n’amategeko agenga umurimo, bikiyongera ku kuba umukozi aba amaze igihe akorera ubuntu kuko ataragera ku mabuye noneho yayageraho akirukanwa atayasaruye ngo ayahemberwe, ibyo bigaca intege abasigaye mu kazi;

7. Kuba abakozi badakorerwa isuzuma ry’uko ubuzima bwabo buhagaze (medical checkup), cyane cyane ibirebana n’inzira z’ubuhumekero,  kuko bamwe mu bakozi iyo hashize igihe bari cyangwa baravuye mu kazi bataka indwara z’ubuhumekero bikagorana kumenya aho byatangiriye kubera kudasuzumirwa ku gihe;

8. Kuba abakozi bize iby’ubucukuzi bakorera mu bigo bimwe na bimwe bahembwa umushahara w’intica ntikize, ahandi ntibahabwe umwanya wo gukoresha ubumenyi bwabo bahabwa inshingano zitajyanye n’ubumenyi bafite, bamwe bikabaviramo kureka akazi kuko baba babona ntacyo kazabagezaho;

9. Kuba hari abana bakoreshwa imirimo ibujijwe bakigaragara mu birombe bya za kariyeri, bibagiraho ingaruka zo guta ishuri, bikaba byaviramo abangavu gusambanywa.

Icyo sendika y’abakozi bo mu bucukuzi REWU isaba:

1. Irasaba inzego z’ubuyobozi kugira uruhare mu gusaba abakoresha gukemura ibibazo byavuzwe haruguru;

2. Irasaba Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo ko ikwiye gushyiraho umushahara fatizo ukwiye guhembwa abakozi bo mu bucukuzi, kugirango ikibazo cy’abakorera ubuntu kirangizwe burundu;

3. Irasaba ko Ubumenyi bwigishwa mu mashuri burebana n’ubucukuzi bwahuzwa n’ubumenyi abakoresha bo mu bucukuzi mu Rwanda bakeneye;

4. Irashishikariza Abakozi bo mu bucukuzi gukomeza gukora cyane bakunze umurimo wabo, kugirango umusaruro w’ibigo bakoramo urusheho kwiyongera kuko bituma abakoresha babo babasha kubazamurira imishahara bitagoranye;

5. Irashishikariza abakozi bo mu bucukuzi basigaye bataraba abanyamuryango ba sendika yabo REWU ko bakwihutira kuyijyamo kugirango ubuvugizi, imibereho myiza n’iterambere byabo burusheho kugenda byiyongera.