Sendika y’ubucukuzi iraburira abanyamuryango bayo kuri COVID-19

Sendika y’abakora mu bucukuzi bwa mine na Kariyeri-REWU irasaba abakora n’abakoresha muri urwo rwego  kuba maso muri ino minsi mu Rwanda hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’abanduye icyorezo cya COVID-19.

Iyo sosiyete  isaba abakora muri urwo rwego kwirinda no gukumira icyo cyorezo, nk’uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha abivuga.

Bimwe mu bisabwa abakozi n’abakoresha mu birombe bya mine na kariyeri kimwe n’ahatunganyirizwa umusaruro harimo gupima umuriro abakozi bose mbere yo gutangira akazi, gukaraba neza hifashishijwe isabune n’amazi meza, kwamba agapfukamunwa n’amazuru kabugenewe igihe cyose umuntu ari kumwe n’abandi, kubahiriza amasaha yo kugera mu rugo nimugoroba.

Abakoresha n’abakozi baributswa kandi ko igihe haba habonetse Uwanduye cyangwa ugaragaweho ibimenyetso bya COVID 19, bakwihutira kubimenyesha inzego z’ubuyobozi zibegereye kugirango akurikiranwe by’umwihariko.

REWU yongera gusaba abakoresha n’abakora mu birombe bya mine na Kariyeri gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’Inzego za Leta hagamijwe gukumira icyorezo cya COVID 19.

REWU ikomeje gusaba kandi buri wese ko akomeza kugira uruhare mu kurwanya isambanywa rikorerwa abana hamwe no kubakoresha imirimo ibujijwe. Ubibonye yamenyesha inzego zimwegereye, cyangwa agahamagara kuri telefoni zikurikira:

Police ni 112 na 3512, hari ONE STOP CENTRE ifite nimero 3029, RIB ifite 116, RDF 3945, NPPA, (Parike) ni 3935, World Vision Rwanda 7272.