Mu karere ka Tigray muri Ethiopia haravugwa imirwano ikaze

Amakuru avuga ko imirwano ikaze yadutse mu bice byinshi by’akarere ka Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia hagati y’inyeshyamba n’ingabo za leta.

Umutwe w’inyeshyamba wo muri Tigray uzwi nka Tigray Defence Force (TDF) wavuze ko wafashe imijyi myinshi, aho ababibonye babwiye BBC ko babonye abarwanyi b’uyu mutwe bagenzura iyo mijyi.

Igisirikare cya Ethiopia cyamaganye ayo makuru, kivuga ko ari amakuru y’ibinyoma.

Iyi ni yo mirwano ya mbere ikaze itangajwe kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, ubwo igisirikare cya Ethiopia cyatangazaga ko cyatsinze imirwano.

Abantu babarirwa mu bihumbi barishwe naho abandi babarirwa muri za miliyoni bata ingo zabo kubera intambara imaze amezi hafi umunani itangiye.

Kubera imirwano, abantu bagera kuri miliyoni eshanu muri Tigray bacyeneye imfashanyo y’ibiribwa.

Ni mu gihe abandi barenga 350.000 babayeho mu nzara, nkuko igereranya rishyigikiwe n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) riherutse kubigaragaza.

Amakuru y’iyo mirwano aje mu gihe harimo kubarurwa ibyavuye mu matora rusange yo ku wa mbere. Nta matora yabaye muri Tigray kubera uko umutekano umeze muri ako karere.

Umuvugizi w’inyeshyamba Gebre GebreTsadiq yavuze ko TDF yagabye igitero mu cyumweru gishize igambiriye imijyi myinshi. Yavuze ko abarwanyi b’uwo mutwe bashenye imodoka za gisirikare ndetse bafata abasirikare bamwe ba leta.

Ababibonye babwiye BBC ko inyeshyamba zinjiye mu mujyi wa Adigrat, uri ku ntera ya kilometero 45 uvuye ku mupaka wa Eritrea. Biramutse byemejwe, iyi yaba ari yo ntambwe ya mbere ikomeye itewe n’inyeshyamba kuva intambara yatangira.

Abarwanyi ba TDF banabonetse mu mijyi myinshi haba mu majyaruguru no mu majyepfo y’umurwa mukuru Mekelle wa Tigray.

Umuvugizi w’igisirikare cya Ethiopia Col Getnet Adane yemeje ko habaye imirwano, ariko ahakana ko hari umujyi n’umwe, ibikoresho bya gisirikare cyangwa abasirikare bafashwe.

Yagize ati: “Mu gihe leta ya Ethiopia yari ihugiye mu matora ku rwego rw’igihugu ndetse n’ibibazo [by’urugomero] bya GERD [Grand Ethiopian Renaissance Dam], abaterabwoba ba TPLF [igice cy’ingenzi mu mutwe wa TDF], hamwe n’abato baherutse kwinjizwa muri uwo mutwe, bo bari bari mu bikorwa by’iterabwoba”.

Yongeyeho ko harimo kuba ibikorwa bya gisirikare byo gufata abakuru b’inyeshyamba.

Imirwano ntizarangira vuba

Isesengura rya Teklemariam Bekit wo mu ishami rya BBC Tigrinya

Iki ni cyo gitero cya mbere gikomeye cy’inyeshyamba kuva imirwano yatangira mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka ushize.

Mu ntangiriro y’intambara zagiye zitsindwa kenshi, ariko ubu zisa nkaho zamaze kwisuganya zikaba zirimo kwitegura intambara y’igihe kirekire.

Igihe zigabiye iki gitero na cyo kiratanga ubutumwa. Cyatangiye iminsi micyeya mbere yuko haba amatora ahanini yitezwe ko azatsindwa n’ishyaka riri ku butegetsi.

Ikibazo cy’ingenzi ni iki: Ese Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed azakoresha intsinzi ye mu matora ajye mu biganiro n’inyeshyamba cyangwa azakomeza gushaka n’intsinzi ku rugamba?

Ikidashidikanywaho ni uko inyeshyamba zatanze ubutumwa bukomeye ku isi bwuko Ethiopia iri mu ntambara, nubwo guverinoma yo ivuga ko imirwano iri hafi kurangira.

Amakuru yuko inyeshyamba zaba zafashe umujyi wa Adigrat, uri mu ntera warasa ukageza muri Eritrea, yaba akomeye, kuko byaba bica amarenga ko ingabo za Eritrea zitazava muri Tigray vuba aha nubwo amahanga akomeje kuzotsa igitutu.

Iyi ntambara yitezwe kumara igihe kirekire, ihuhure Tigray isanzwe idafite ibiribwa bihagije ndetse ishobora kwadukamo n’amapfa igihe icyo ari cyo cyose.