Senateri McConnell, inshuti ikomeye ya Trump yashimiye Biden ku ntsinzi ye

Umurwanashyaka ukomeye wo mu ishyaka ry’abarepubulikani rya Perezida w’Amerika Donald Trump, yashimiye Joe Biden ku kuba yaratsinze amatora ya perezida yo mu kwezi gushize.

Senateri Mitch McConnell, ukuriye abarepubulikani biganje muri sena y’Amerika, yabivuze nyuma yuko akanama k’intumwa zitora (electoral college) kemeje bidasubirwaho ko Bwana Biden yatsinze Bwana Trump.

Bwana Biden, umudemokarate, yabonye amajwi 306 y’intumwa zitora, mu gihe Bwana Trump yabonye amajwi 232 y’izo ntumwa.

Perezida Trump aracyakomeje kwanga kwemera ko yatsinzwe ayo matora, akavuga, nta gihamya atanga, ko habaye uburiganya ahantu henshi.

Joe Biden, 14 December
Joe Biden afite icyizere ko ishyaka rye rishobora kwigarurira na sena

Umubano na sena, kuri ubu igenzurwa n’abarepubulikani, uzaba ari ingenzi ku butegetsi bwa Bwana Biden.

Yasuye umujyi wa Atlanta muri leta ya Georgia, mu kwamamaza abademokarate mu matora ya sena yo mu kwezi gutaha yo kugaragaza neza ishyaka rizaba rifite ubwiganze.

Hari imyanya ibiri izamenyekana uwayegukanye ku itariki ya 5 y’ukwezi kwa mbere, kandi ishobora kugena niba ishyaka rye rizagenzura sena cyangwa ritazayigenzura. Abademokarate basanzwe bagenzura inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.

Nyuma yo kwemezwa bidasubirwaho kw’intsinzi ya Bwana Biden kwabaye ku wa mbere, abategetsi batatu bo mu mahanga bari baravuzweho cyane kubera kwanga gushimira Bwana Biden ku ntsinzi ye, ku wa kabiri barabikoze.

Abo ni Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, Perezida Jair Bolsonaro wa Brazil ndetse na Perezida wa Mexique (Mexico) Andrés Manuel López Obrador.

McConnell yavuze iki nyirizina?

Bwana McConnell yavuze ko ibyo yari yiteze ko biva mu matora atari byo byavuyemo (ifoto yo mu bubiko)
Bwana McConnell yavuze ko ibyo yari yiteze ko biva mu matora atari byo byavuyemo (ifoto yo mu bubiko)

Avugira muri sena, Bwana McConnell yavuze ko yari afite icyizere ko “ibyavuye mu matora biba bitandukanye” n’ibyatangajwe byayavuyemo, ariko ko akanama k’intumwa zitora katanze umwanzuro wako kuri ayo matora yo ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa 11.

Ati: “Rero uyu munsi ndashaka gushimira Perezida watowe Joe Biden”.

Anashimira Kamala Harris wiyamamaje hamwe na Bwana Biden ngo abe Visi Perezida, yongeyeho ati: “Abanyamerika bose bashobora guterwa ishema no kuba igihugu cyacu gifite visi perezida w’umugore ku nshuro ya mbere na mbere”.

Nyuma yaho, Bwana Biden yahamagaye kuri telefone Bwana McConnell na we aramushimira kuri ayo magambo, ndetse ngo bombi biyemeje “guhura vuba cyane”.

Mu kiganiro na televiziyo ABC, Madamu Harris yashimye ayo magambo ya Bwana McConnell.

Ati: “Byari kuba byiza kurushaho iyo biba mbere yaho cyane, ariko byabaye, kandi icyo ni cyo cy’ingenzi kurusha ibindi byose. Mureke tubirengeho. Kandi aho dushobora guhurira ku ntego imwe no kumvikana, mureke tubikore”.

Inkuru ya BBC