Sail al-Islam umuhungu wa Gaddafi wavugwagaho kumusimbura agiye gutabwa muri yombi

Abashinjacyaha muri Libya basohoye inyandiko yo gufata Sail al-Islam, umuhungu w’uwari akuriye Libya Col Muammar Kadhafi, ushinjwa gukorana n’abacanshuro b’Abarusiya.

Iperereza rya BBC ryerekanye ihuriro ry’ibikorwa by’umwijima by’abo bacanshuro ba Wagner muri Libya n’ibyaha by’intambara byakorewe abaturage ba Libya.

Aba barwanyi babonetse bwa mbere muri Libya mu 2019 ubwo ingabo zirwanya ubutegetsi za jenerali Khalifa Haftar zateraga ubutegetsi bushyigikiwe na ONU/UN bwa Tripoli. Iyi ntambara yarangiye bumvikanye guhosha imirwano mu kwa 10/2020.

Wagner Group yamenyekanye bwa mbere mu 2014 ubwo yari ishyigikiye abarwanyi bo muri Ukraine bashyigikiwe n’Uburusiya. Kuva icyo gihe, bagiye baboneka mu ntambara muri Syria, Mozambique, Sudan, na Centrafrique.

Ibwiriza ryo gufata Saif al-Islam Gaddafi umushinjacyaha Mohammed Gharouda yaryoherereje inzego z’umutekano muri Libya tariki 05 z’uku kwezi, ariko ryashyizwe ku karubanda nyuma y’uko iperereza rya BBC ritangajwe.

Saif al-Islam Gaddafi ni inde?

Kuva mbere Saif Gaddafi yagiye akekwaho gukorana n’ubutegetsi bw’Uburusiya.

Mbere y’imigumuko ya 2011, byakekwaga ko ari we uyoboye ibikorwa by’impinduka muri Libya yari itegetswe na se kuva mu 1969.

Saif uvuga neza icyongereza wanize mu ishuri rya London School of Economics, yari mu bantu bakomeye cyane mu gihugu, kandi yashoboraga gusimbura se.

Ariko ubwo imyigaragambyo irwanya se yatangiraga mu ntangiriro za 2011, Saif yagiye mu bikorwa byamennye amaraso byo guhiga abigaragambya.

Abandi bo mu muryango we barishwe cyangwa bahunga igihugu. Saif al-Islam we yaje gufatwa n’inyeshyamba mu mpera za 2011 ajyanwa i Zintan umujyi uri mu majyepfo ya Tripoli. Yaje kurekurwa n’izo nyeshyamba nyuma y’imyaka itandatu.

Seif al-Islam Gaddafi
Seif al-Islam Gaddafi, mu ifoto amaze gufatwa mu 2011, yafunzwe imyaka itandatu nyuma ararekurwa/REUTERS

Mu gihe yari afunze, yakatiwe urwo gupfa adahari n’urukiko rw’i Tripoli kubera kwica abigaragambya mu 2011.

Ashakishwa kandi n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC/CPI ku byaha byakorewe abigaragambije icyo gihe.

Nubwo atabonetse mu ruhame mu myaka myinshi, Gaddafi yahaye ikiganiro New York Times mu kwezi kwa karindwi, aho avuga ku migambi yo kugaruka muri politiki.

Amakuru yahawe BBC avuga ko Saif yaba akiri mu bwihisho mu mujyi wa Zintan.

Seif n’Uburusiya

Mu gihe BBC yakoraga inkuru mbarankuru yayo ku bikorwa bya Wagner group muri Libya, BBC yahuye n’abakozi b’ubutasi bavuze ku mikoranire ikomeye ya Gaddafi na Moscow kandi bamuvuga “nk’uwo Uburusiya bushyigikiye ko yategeka Libya”.

Aba bakozi b’ubutasi bari bamaze igihe baperereza kuri Maxim Shugaley, Umurusiya wafashwe mu kwa gatanu 2019 i Tripoli ashinjwa ubutasi.

Yarezwe gukorana na Yevgeny Prigozhin, umucuruzi w’umuherwe ukorana bya hafi na Perezida Vladmir Putin, mu bikorwa byo kwivanga mu matora byari bigamije kugeza Saif Gaddafi ku butegetsi igihe Gen Haftar yari asimbirije umurwa mukuru.

Shugaley, n’umusemuzi we w’Icyarabu wafatanywe na we, barekuwe mu mpera za 2020.

Amakuru avuga ko Shugaley yahuye ubwe na Saif mu gihe yari muri Libya.

Uburusiya bwakoze filimi ebyiri ku ifatwa rya Shugaley zashyizwe kuri YouTube zikagaragaza Saif Gaddafi “nk’umucunguzi wa Libya” na Shugaley “nk’Umurusiya w’intwari”.

Umwe muri ba maneko ba Libya yabwiye BBC ati: “Iyo Uburusiya bubigeraho, ubu tuba twarumvise Saif [al-Islam] Gaddafi avuga ijambo ry’intsinzi ku rubuga ruzwi cyane rwa Martyrs’ i Tripoli.”

2px presentational grey line
Map of Libya

Libya – Imyaka 10 mu kaga

Guhirika Kadhafi mu 2011: Ubutegetsi bw’imyaka irenga 40 bwa Col Muammar Kadhafi n’inkubiri y’impinduka mu Bwarabu. Yagerageje guhunga ariko arafatwa aricwa

Gucikamo ibice kwa LibyaNyuma ya 2014, ibice bikomeye byariganje mu burasirazuba n’uburengerazuba

Gusumbiriza Tripoli mu kwa kane 2019: Gen Haftar, wari ukuriye igice cy’iburasirazuba, yari hafi gufata Tripoli irimo leta ishyigikiwe na ONU/UN. Impande zombi zari zifite ubufasha bwa dipolomasiya na gisirikare bw’amahanga anyuranye nubwo hari ’embargo’ y’intwaro kuri Libya

Guhagarika imirwano mu kwa 10/2020: Maze mu ntangiriro za 2021 leta y’ubumwe iratoranywa irarahira ngo ijyane igihugu mu matora mu kwezi kwa 12. Abarwanyi bo mu mahanga n’abacanshuro bagombaga kuva mu gihugu, ariko ababarirwa mu bihumbi baracyahari,

Ivomo:BBC