Rutunga Venant woherejwe n’u Buholandi yahakanye kwicisha abatutsi muri ISAR

Venant Rutunga uherutse kugezwa mu Rwanda yoherejwe n’Ubuholandi, bwa mbere imbere y’urukiko i Kigali ku wa kane yavuze ko mu 1994 yatumijeho abajandarume (gendarmes) bo kurinda ikigo yayoboraga ariko bakishora mu bwicanyi.

Rutunga w’imyaka 72 mu gihe cya jenoside yari akuriye ikigo cya leta cy’ubushakashatsi mu buhinzi cyitwaga ISAR-Rubona, mu majyepfo y’u Rwanda.

Mu rukiko, hamwe n’umwunganizi we Sephonie Sebaziga, Rutunga yarezwe uruhare mu iyicwa rya bamwe mu bari abakozi ba ISAR n’Abatutsi bagera ku 1,000 bari bahungiye ku musozi Gacyera i Rubona.

Rutunga yahakanye ibyaha bitatu bya jenoside aregwa.

Umwunganira yavuze ko Rutunga afunze binyuranyije n’amategeko kuko afungiye kuri gereza ya Kigali i Mageragere kandi ari kuburana ku gufungwa no gufungurwa by’agateganyo.

Avuga ko itegeko risobanura ko nta muntu utangira kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo afungiye muri gereza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Rutunga acumbikiwe i Mageragere mu byumba byabugenewe bya ‘VIP’ muri gereza kandi byagenzuwe n’indorerezi mpuzamahanga mbere y’uko byemezwa nk’amacumbi.

Venant Rutunga

Rutunga n’umwunganira

Umushinjacyaha yavuze ko ibyo biteganywa mu masezerano bafitanye n’Ubuholandi, kandi ko nubwo ari i Mageragere atambaye imyenda y’imfungwa zo muri gereza.

Urukiko rwavuze ko urubanza rukomeza inzitizi zatanzwe n’uregwa zikazasuzumirwa rimwe n’ifungurwa ry’agateganyo, bikazatangwaho umwanzuro rimwe.

Ubushinjacyaha bwamureze ko yayoboraga inama zigirwagamo imigambi yo kwica Abatutsi, no gusaba uwari ‘préfet’ wa Butare abajandarume bakoze ubwicanyi muri ISAR no hafi yayo.

Rutunga yireguye ko yiyambaje uwo mutegetsi akamuha abajandarume 10 bo “kubungabunga umutekano w’ikigo cya leta” yari akuriye.

Yavuze ariko ko yababajwe n’uburyo abo bajandarume bitwaye kuko baje gukora ubwicanyi ku bakozi ba ISAR n’abaturage, gusa ngo ibyo si we byabazwa kuko icyaha ari gatozi.

Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa iminsi 30 kugira ngo bukomeze iperereza kandi kumufunga bigafasha kutabangamira iperereza no kumurinda gutoroka.

Naho we n’umwunganira basaba ko arekurwa akaburana adafunze kuko atatoroka, kandi nta mpapuro z’inzira afite zamujyana mu mahanga.

Urukiko ruzatanga umwanzuro warwo tariki 17 z’uku kwezi.