Sadio Mané yafashije Senegal gutsindira itike y’igikombe cy’Isi

Sadio Mané yinjije penaliti y’intsinzi ubwo zaterwaga nka kamarampaka y’ikipe yahataniraga guhagararira Afurika hagati ya Senegal na Misiri muri Qatar mu mikino y’igikombe cy’isi cyo mu 2022, ni nyuma yuko mugenzi we Mohamed Salah bakinana muri Liverpool ahushije penaliti ya Misiri.

Mu kwisubiramo k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu, Sénégal yari mu byishimo byinshi ubwo umukino wari urangiye iwutsinze kuri za penaliti, naho abakinnyi ba Misiri bari mu gahinda kenshi, mu gihe Salah – umwe mu bakinnyi b’intyoza ku isi – yasigaye yibaza ku kuntu we na bagenzi be batazajya mu gikombe cy’isi muri Qatar mu kwezi kwa cumi na kumwe.

Uyu mukino wo kwishyura wari uwo kwisobanura hagati y’amakipe yombi, wabereye ku kibuga gishya – Diamniadio Olympic Stadium – cyo mu murwa mukuru Dakar wa Sénégal, gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 50,000.

Warangiye mu mikino yombi amakipe anganya igitego 1-1 nyuma y’igihe cy’inyongera, bituma hitabazwa za penaliti.

Mané, wari waratsinze penaliti yahesheje igihugu cye igikombe cya mbere cy’Afurika mu kwezi kwa kabiri, yongeye kwinjiza penaliti, nyuma yuko umunyezamu Edouard Mendy yari yahaye amahirwe Sénégal akuramo penaliti ya Mostafa Mohamed.

Kapiteni wa Misiri Salah yabaye umwe mu bakinnyi bane bahushije penaliti enye za mbere, mu iterwa rya penaliti ryaranzwemo urumuri rwinshi rw’icyatsi kibisi rwerekezwaga ku bakinnyi ba Misiri no ku munyezamu.

Boulaye Dia
Boulaye Dia ni we watsinze igitego cya Sénégal cyatumye umukino ujya mu gihe cy’inyongera

Rutahizamu Boulaye Dia wa Sénégal ni we watsinze igitego kimwe cy’uwo mukino cyinjiye mu minota isanzwe y’umukino – ku munota wa kane ku ishoti ryakoze ku mubiri w’umukinnyi Hamdi Fathi wa Misiri.

Ahandi muri Afurika mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, amakipe ya Ghana, Tunisia, Maroc na Cameroun na yo yabonye itike – mu gihe amakipe ya Nigeria, Mali, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Algeria yo yasezerewe.

Aya makipe atanu ahagarariye Afurika ubu ategereje tombola yo mu matsinda izaba ku wa gatanu, kugira ngo amenye amakipe y’ibihugu bazakina muri Qatar.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *