Rusizi: Uwafatanwe ibirimo mukorogo yagabanyirijwe igihano akatirwa imyaka 25

Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwemeje ko umugabo warezwe n’Ubushinjacyaha ibyaha byo gutunda ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi n’amavuta atemewe  (mukorogo) bimuhama, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni 21 Frw.

Iki gihano yagikatiwe kuwa Kane tariki 29 Nyakanga 2021. Urukiko rwavuze ko yagabanyirijwe ibihano kuko ubundi yari gukatirwa burundu nkuko ubushinjacyaha bwabitangaje.

Uko yafashwe

Ku itariki ya 10/07/2021, umugabo w’imyaka 44 usanzwe ari umushoferi muri sosiyete Merez utwara imodoka itwara Gaz, yafatiwe mu mudugudu wa Wimana, Akagari ka Giheke, Umurenge wa Giheke n’abapolisi ubwo yavaga i Rusizi yerekeza i Kigali.

Yafatanwe ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi rw’ibiro 60 n’udupfunyika twarwo 50 ndetse n’amacupa 642 y’amavuta yo kwisiga atemewe ya mukorogo yo mu bwoko bunyuranye. Ibyo byose yari  yabishyize munsi y’amacupa ya gazi ajijisha kugira ngo bitagaragara abijyanye i Kigali.

Yaje kuburanishwa, urukiko rumuhanisha ibihano birimo rushingiye ku ngingo ya 11 y’itegeko nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

Gusa yagabanyirijwe igihano kuko yemeye icyaha.