Guma mu rugo yakuweho muri Kigali n’uturere 8

Leta y’u Rwanda yavanyeho gahunda ya guma mu rugo yari imaze iminsi 15 mu turere 8 n’Umujyi wa Kigali,  ni gahunda yari yashyizweho hagamijwe kugabanya ubwandu bwazamukaga bwa COVID-19.

Kuvanaho iyi gahunda ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki 30 Nyakanga 2021 muri Village urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Ingamba zafatiwemo zatangarijwe abanyarwanda zirimo kuvanaho guma mu rugo yari muri utwo turere, gufungura ingendo; ibinyabiziga bitwara abantu mu buryo bwa rusange bikongera gukora. Hari kandi gufungura ibijyanye n’ubukwe ndetse n’inama ziba mu buryo bw’imbonankubone n’ibindi biri mu itangazo riri aha hasi.

Nubwo guma mu rugo yakuweho muri utwo turere, hari ikiri mu mirenge 50 y’u Rwanda biteganyijwe ko izamara iminsi 10.

Ingamba zitandukanye zafashwe mu rwego rwo kwirinda covid-19 zizatangira gushyirwa mu bikorwa tariki 1 Kanama 2021.

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri