Rubavu yavanwe mu kato

 Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

 

Leta y’u Rwanda yavanye akarere ka Rubavu muri tubiri twari mu kato, ni ukuvuga ko ingendo zijya cyangwa ziva muri ako karere zemewe.

Ni kimwe mu byemezo byatangajwe n’inama y’abaminisitiri idasanzwe yabaye kuwa 30 Kamena 2020.

Rusizi na Rubavu nitwo turere twari mu kato kuva ingendo hagati y’intara n’umujyi wa Kigali zafungurwa. Bivuze ko akarere ka Rusizi ari ko kagumye mu kato kubera umubare w’abantu bakomeje kuhaboneka banduye COVID-19.

Uretse uturere twa Rubavu na Rusizi twari mu kato ndetse n’imirenge imwe ya Rusizi  iri muri gahunda ya guma mu rugo , mu mujyi wa Kigali mu mirenge ya Kigali na Kigarama naho hari imidugudu yashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo.

Byari byitezwe ko iyi nama yashoboraga kugira icyo itangaza ku bijyanye no gufungura insengero ariko nta gishya cyatangajwe; ni ukuvuga ko zizakomeza gufunga mu gihe hagikorwa igenzura ryo kureba ko zubahirije ingamba zo kwirinda no kurwanya COVID-19.

Mu bindi bizakomeza gufunga harimo utubari n’imyidagaduro ikorerwa mu nzu ndetse n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe.

Rubavu ni tumwe mu turere usanga abantu bagana cyane bagiye kwishimira amazi y’ikiyaga cya Kivu; bajya ku mucanga, abandi bakajya kurangurayo ibicuruzwa byo kwambara.

Ibyemezo by’inama y’abaminisiti