Inzego z’ubuzima zasobanuye iby’ imfungwa 72 zasanganywe COVID-19

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

 

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cyita ku buzima mu Rwanda (RBC ) Dr Sabin Nsanzimana avuga ko abantu 101 batangajwe ko banduye nta byacitse ahubwo byerekana ko uburwayi bwagera hose, anasobanura iby’imfungwa 72 zanduye COVID-19.

Ni mu gihe kuwa Mbere tariki 29 Kamena 2020 hagaragaye abanduye COVID-19 harimo 72 bo muri gereza ya Ngoma.

Dr Nsanzimana ubwo yaganiraga na RBA yavuze ko abagaragaye atari abafungiye muri gereza babana n’imfungwa n’abagororwa, ahubwo ngo ni abafungiye muri kasho.

Agira ati “Mu ntara y’i Burasirazuba tumaze igihe kinini tubona yuko uburwayi buturuka muri izi ngendo zambukiranya imipaka cyane cyane muri izi modoka nini ririya tsinda rifite aho rihuriye n’ubu burwayi.

Akomeza avuga ko icyorezo cya coronavirus gikwirakwira mu buryo bwihuse cyane kandi rimwe na rimwe utanakekera aho cyava n’aho cyajya niyo mpamvu kukirinda bisaba imbaraga za buri muntu wese aho yaba ari hose, akongeraho ko ririya tsinda ari abantu baba bari ahantu hamwe bashobora kuba begeranye.

Ati “Iyo hagize ikiba ko umwe muri bo cyangwa ubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi kuba yakwirakwiza uburwayi aho abo bantu bateraniye byarabonetse mu bihugu byinshi. Twari tumaze igihe kinini tugerageza gushyiraho ingamba. Iri tsinda ryagaragaye turacyarimo kurikoraho ubusesenguzi bwimbitse ngo turebe aho ubu burwayi bwaba bwaraturutse ariko iby’ibanze twamaze kubona ni uko bafitanye isano na ruriya rujya n’uruza rw’ingendo zambukiranya imipaka na bariya baca muri izi nzira. Ni uko haba hari uburyo bahuye.”

Yongeraho ko bafite ingamba nzo gukomeza gupima abantu benshi bashoboka n’ahandi hacumbikiwe abagororwa bose cyane cyane muri za gereza.

Asobanura ko abasanganywe COVID-19 ari  ahacumbikirwa abafungwa mu gihe bakurikiranweho ibyaha cyangwa amakosa baba bakurikiranyeho.

Avuga ku cyo bari gukora agira ati “Turacyashakisha aho ubwo burwayi bwaturutse kugirango n’aba barahuye nabo bakurikiranwe n’ahandi hacumbikiwe abantu benshi. Ibindi byiciro muri iyo ntara byegereye uriya muhanda nabo barapimwa, hanavurwe n’abagaragayeho ubwo burwayi.”

Yungamo ko umubare wagaragaye atari byacitse, ati “Ntabwo ari byacitse. Bagaragaye ahantu hamwe kandi n’itsinda ryakurikiranwe ngo ntirihure n’abaturage muri rusange, barakurikiranwa neza ku buryo nabo mu minsi iri imbere barakira. Rero ni umubare uri hejuru nibyo ku munsi umwe ariko ni umubare unatwibutsa ko uburwayi bushobora kugera aho ariho hose buri wese aho ari agomba kwirinda kugirango ubwo burwayi tuzabutsinde kandi si urugamba rw’umuntu umwe, ni inshingano za buri wese ku wundi.

Mu Rwanda abamaze kugaragaraho ubirwayi ni 1001, abantu 443 barakize, 556 bari mu bitaro naho 2 bitabye Imana.