Perezida wa Haiti yishwe

Perezida wa Haiti Jovenel Moïse yishwe n’abantu bataramenyekana bamugabyeho igitero mu ijoro aho atuye.

Ibi biratangazwa na minisitiri w’intebe w’iki gihugu Claude Joseph nkuko BBC yabyanditse.

Joseph yavuze ko aho perezida atuye hagabwe igitero n’abantu bataramenyekana ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo ku isaha ngengamasaha-GMT, muri Haiti hari saa saba z’ijoro mu murwa mukuru Port-au-Prince mu Rwanda hari saa moya z’igitondo.

Biravugwa ko umugore wa perezida yakomerekeye muri icyo gitero.

Joseph atangaza ko yafashe ingamba zose ngo leta ikomeze gukora.

Jovenel Moïse w’imyaka 53 y’amavuko yari ku butegetsi kuva muri Gashyantare 2017 ubwo Michel Martelly wari perezida akuriweho.

Ubutegetsi bwa Moïse bwaranzwe n’ibibazo kubera ibirego bya ruswa, ndetse akenshi bwagiye buhangana n’imyigaragambyo irimo urugomo y’abamagana leta.

Mu ntangiriro y’uyu mwaka, habayeho imyigaragambyo mu murwa mukuru no mu yindi mijyi, abaturage basaba ko yegura.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Haiti bavuze ko manda y’imyaka itanu ya Moïse yagakwiye kuba yararangiye ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa kabiri muri uyu mwaka wa 2021, hashize imyaka itanu uhereye ku munsi Bwana Martelly yeguriyeho.

Ariko, Moïse yashimangiye ko yari agishigaje umwaka umwe ku butegetsi, avuga ko ubutegetsi yabugezeho nyirizina ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa kabiri mu 2017.

Uko gucyerererwaho umwaka umwe kwatewe n’ibirego by’uburiganya mu matora, byaje gutuma ibyavuye mu matora ya 2015 biteshwa agaciro hagakorwa amatora bundi bushya, yatsinzwe na Moïse.