Inkuru y’umumotari wakubiswe yari yarabuze kibara, yakomangaga muri transit center

Ndamage Pierre umumotari w’imyaka 29 y’amavuko aherutse kugaragara mu mashusho yavugushije benshi “yimwe uburenganzira bwo kwivuza, abwirwa amagambo yamukuye umutima.”

Inkuru y’ikubitwa rye yamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’iminsi 9 afunze, yamenyekanye kuwa mbere tariki 5 Nyakanga 2021, nyamara umuryango we uvuga ko byabaye kuwa 27 Kamena.

Ni videwo igaragaza umugabo uva kuri moto yariho imifuka, agasamirwa hejuru n’abantu bamukubita, bakamuciraho imyenda, bakamuryamisha hasi yabaye intere bakamukandagira mu nda no mu gatuza, hiyongereyeho kumuzirikisha imigozi.

The Source Post yaganiriye n’umugore we, kuko umugabo ngo ari kwirukanka mu byo kwivuza ku bitaro bya Ruli mu karere ka Gakenke. Yavuze ko bamaranye amezi 7 bashakanye.

Uwo mugore avuga ko Ndamage akimara gukubitwa yahise afungirwa kuri sitasiyo ya Rushashi. Umuryango we uvuga ko utemerewe kuvugana na we, kumusura ndetse ngo washatse kumushyira imyenda birangwa. Mu gihe yamaze afunzwe ngo ntiyemerewe kwivuza, yavugaga ko ashaka kwivuza  akabwirwa ko yagize Imana ubundi atagombye kuba akiriho!

Agira ati ” None se ko yagezemo yasaba kwivuza bakabyanga!”

Umugore we avuga ko yagiye kumureba aho yari afungiye, ntiyabona na we, umupolisi amubwira ko akiri mu kato, azabanza agapimwa corona. Gahunda yo kumupima yari iteganyijwe kuwa gatanu w’icyumweru gishize, akaba ngo yashoboraga kubonana n’umuryango we [umusura] kuri uyu wa gatatu. Gusa yaje gufungurwa nyuma yuko videwo y’ibyabaye igiye hanze.

Kuri uyu wa gatatu ngo nibwo bari kubaha amakuru y’icyo yakora, ariko ngo bari biteguye ko bamujyana muri transit center nk’inzererezi.

Bamwe mu bayobozi bahuye n’uwo Ndamage bamubajije impamvu yahohotewe agafungwa ariko agaceceka, asubiza ko ibyo komanda yamubwiye byatumye yinumira. Ngo yamubwiye ko agerageje guhanyanyaza byamukiraho.

Iby’iriya videwo hari abayobozi bari bayibitse bazi ukuri kw’ibyabaye.

Inkuru bifitanye isano

Ndamage yari asanzwe ajyana urusenda i Kigali. Yahagarikwaga n’abapolisi bari ahitwa Nyabyondo mu karere ka Rulindo bagasanga apakiye ibiribwa bakamureka.

Umugore wa Ndamage yavuze ko yifuza ko abayobozi bakurikiranwa, abayobozi bahaganwa kuko ngo ibyabaye ni ihohoterwa riturutse ku bayobozi.

Urwego rw’igihugu rw’uburenzacyaha-RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi gitifu w’umurenge n’abo bafatanyije gukubita uwo mumotari.

Ubuyobozi burimo ubwa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’ubw’akarere ka Gakenke bwamaganye ibyabaye ko bidakwiye gukorwa n’umuyobozi.