Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma

Ashingiye ku biteganywa n’ltegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku itariki ya 26 Gashyantare 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu ku buryo bukurikira:

Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubuzima

Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w’Uburezi,

Dr Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Madamu Mpambara Ines, Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri,

Madamu Kayisire Marie Solange, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Abanyamabanga ba Leta

Madamu Nyirahabimana Solina, Umunyamabanga wa Leta muri MINIJUST ushinzwe ibyerekeye itegeko nshinga n’andi mategeko.

Bwana Tusabe Richard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta.

Madamu Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro,

Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze,

Bwana Twagirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.

Abandi bayobozi

Bwana Rugira Amandin, Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Zambia,

Bwana Dr Sebashongore Dieudonne, Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi

Bwana Rugemanshuro Regis, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda

Bwana Dr Ndimubanzi Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima

Bwana Iradukunda Yves, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu itumanaho na Inovasiyo

Bwana Mutimura Eugene, Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga

Bwana Gacandaga Jean Marie, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imari mu Kigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda.

Ntakirutimana Deus