Perezida Kagame yahuriye mu Rwanda na Tshisekedi wa Congo

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahuriye i Rubavu mu Rwanda na mugenzi we wa Congo Kinshasa Antoine Felix Tshisekedi, mu ruzinduko barebeye hamwe ibyangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Byitezwe ko hari ibindi aba bakuru b’ibihugu baganiriye birimo umutekano mu bihugu byombi. Gusa ku rukuta rwa twitter rw’ibiro bya perezida w’u Rwanda handitse ko basuye ahari ibikorwa byangijwe n’iryo ruka ryatumye abanye-Congo bo mu mujyi wa Goma bahungira mu Rwanda.

Tariki 17 Gicurasi, Félix Tshisekedi yari yakiriye Paul Kagame nk’umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe bategura inama yigaga ku by’ubukungu.

Abayobozi bombi(ifoto: Twitter Urugwiro)

Iyi nkuru turacyayikurikirana…