Padiri mukuru wa paruwasi afunze aregwa ‘guhisha za miliyoni’ z’amafaranga yibwe

Ubugenzacyaha mu Rwanda -RIB buvuga ko bufunze padiri mukuru wa paruwasi ya Rwamagana nyuma y’uko afatanywe amafaranga menshi buvuga ko ari ayibwe.

Thierry Murangira, umuvugizi wa RIB yabwiye BBC ko uwo mupadiri yafashwe kuwa gatatu ashinjwa kubika amafaranga menshi abantu bibye.

Umupadiri uregwa ntaragezwa mu bucamanza ngo avuge ku cyaha ashinjwa.

Murangira yagize ati: “Ni amamiliyoni, ni amafaranga menshi. Ubu ntitwavuga ibirambuye byayo kuko iperereza riracyakorwa.”

Umwe mu baturage mu mujyi wa Rwamagana mu burasirazuba bw’u Rwanda yabwiye BBC ko padiri mukuru wa paruwasi yabo bamenye ko afunze akekwaho kubika amafaranga yibwe n’abandi bantu.

Hari abandi bantu bafashwe mbere y’uyu mupadiri, bigendanye n’ibyo ashinjwa, mbere y’uko RIB ijya gusaka mu kigo abamo nawe agafatwa.

Inkuru yo gufungwa kwa Padiri mukuru w’i Rwamagana yatangaje abaturage benshi muri aka gace n’abandi bagiye bayumva.

Murangira avuga ko uyu mupadiri akekwaho icyaha cyo “guhisha ibintu bikomoka ku cyaha”, amategeko ateganya igifungo kitarenze imyaka ibiri ku muntu wahamwa n’icyo cyaha.

 Ivomo:BBC