Pasiteri Paul Mackenzie: Ni ibiki yigishaga kugeza ubwo abantu barenga 100 bishonjesha bagapfa?

Umukuru w’urusengero muri Kenya ategerejwe mu rukiko muri iki cyumweru, kubazwa ku mibiri y’abantu igera ku 110 yataburuwe mu butaka bwe, mu gihe kuri uyu wa mbere hatangira isuzumwa ry’iyi mibiri n’inzobere mu gupima imirambo.

Pastoro Paul Nthenge Mackenzie we yavuze ko yafunze urusengero rwe Good News International Church mu myaka ine ishize ubwo rwari rumaze imyaka hafi ibiri rukora.

Ariko BBC yabonye inyigisho ze amagana zikiboneka kuri Internet, zimwe muri zo zisa n’izafashwe nyuma y’igihe avugira ko yafungiye urusengero.

Izo nyigisho zerekana iyihe shusho y’uyu mugabo ufite abayoboke biyicishaga inzara? Ni ibiki bikubiye mu byo yigisha?

Abagore barimo kuririra ababo basanze barapfuye baranahamwe hafi y'urusengero rwa Mackenzie
Abagore barimo kuririra ababo basanze barapfuye baranahambwe hafi y’urusengero rwa Mackenzie

‘Ntihagire ureba inyuma’

Mu ijwi riranguruye, Pastoro Mackenzie atanga inyigisho ze ku ikoraniro rinini ku ngingo zerekeye ibyahishuwe ku mpera iteye ubwoba y’isi.

Inyuma ye hari igitambaro cyanditseho amagambo asobanuye ngo “Turi hafi gutsinda urugamba…ntihagire ureba inyuma…urugendo ruri hafi kurangira”.

Imwe muri video ziri kuri ‘channel’ ya YouTube y’urusengero rwe yitwa: “Abana bo mu bihe bya nyuma” kandi yerekana itsinda ry’abana barimo gutanga ubutumwa kuri camera.

Mackenzie yabanje kuba umushoferi wa taxi i Malindi mbere yo gushinga urusengero
Mackenzie yabanje kuba umushoferi wa taxi i Malindi mbere yo gushinga urusengero

Izindi zirangirana no kwirukana imyuka mibi mu bayoboke – benshi b’abagore – barambarara hasi mu gihe arimo “gucyaha” imyuka mibi ngo ibavemo.

YouTube ‘channels’ zitandukanye na ‘page’ za Facebook ziriho ubutumwa bwe zifite abantu ibihumbi bazikurikira.

Ntabwo bizwi neza igihe izo nyigisho zafatiwe amashusho, ariko hari izerekana ko Pastoro Mackenzie yari afite igiterane i Nairobi muri Mutarama (1) 2020, ibinyuranya n’ibyo avuga ko yahagaritse ibikorwa bye mu 2019.

‘Abana bararira kuko bashonje, bareke bapfe’

Bamwe mu bahoze mu idini rye bavuze ko bahatirwaga kwiyicisha inzara nka kimwe mu bihamya ko bemera ibyo yigisha.

Muri video zigera muri za mirongo nta gihamya itaziguye (direct) yerekana Mackenzie ategeka abayoboke be kwiyicisha inzara, ariko hari ibyo abwira abayoboke ku kwitanga ku cyo bemera, kugera ku buzima bwabo.

Hari aho agira ati: “Hari abantu batanashaka kuvuga Yesu. Bakavuga ngo abana babo barimo kurira kuko bashonje, bareke bapfe. Aho hari ikibazo?”

Inyigisho z'ubuhanuzi no kurimbuka kw'isi nizo ziganje mu byo yavugaga
Inyigisho z’ubuhanuzi no kurimbuka kw’isi nizo ziganje mu byo yavugaga

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Nation cyo muri Kenya mu byumweru bishize, Pastoro Mackenzie yahakanye ko ahatira abayoboke be kwiyicisha inzara.

Umunyamakuru amubajije kuri ibi yarasubije ati: “Hari inzu cyangwa uruzitiro basanze ahantu runaka aho abantu bafungiye?”

‘Uburezi ni ubwa sekibi’

Imwe mu zindi nyigisho za Mackenzie ni ingingo ivuga ko uburezi busanzwe ari ubwo kwa satani kandi bukoreshwa mu gucuza abantu utwabo.

Agira ati: “Barabizi ko uburezi ari ubwa sekibi. Ariko babukoresha mu nyungu zabo. Abacuruza impuzankano (uniformes), abandika ibitabo…abakora amakaramu…iyo myanda yose. Amafaranga yanyu arabakiza naho mwe mugakena.”

Mu 2017 na 2018, uyu mugabo yatawe muri yombi aregwa ibyaha birimo gushishikariza abana kutajya ku mashuri, avuga ko uburezi “ntibwemewe na Bibiliya”.

Pastoro Mackenzie kandi yamagana uburezi avuga ko bushishikariza ubutinganyi biciye muri gahunda z’ubumenyi ku bitsina.

Yabwiye Nation ati: “Nabwiye abantu ko uburezi ari ubwa sekibi…Abana bigishwa ubutinganyi.”

Abaganga ‘bakorera indi Mana’

Yashishikarije kandi abagore kwirinda kujya kwa muganga mu gihe cyo kubyara no kudakingiza abana babo.

Muri imwe muri za video, umugore avuga uburyo Mackenzie yamufashije kubyara mu masengesho kandi atarinze kubagwa, yongeraho ko nyuma “yasabwe” na mwuka wera kuburira umuturanyi we ngo ntakingize umwana we.

Mackenzie nyuma ashimangira iby’uyu muyoboke we ko inkingo atari ngombwa, avuga ko abaganga “bakorera indi Mana”.

Asaba kandi abagore kwirinda guhindura imisatsi yabo, kwambara imisatsi y’imikorano, n’imirimbo.

Ibimenyetso bya shitani n’intekerezo mpimbano

Byinshi mu byo Pastoro Mackenzie yigisha bigaruka ku gusohora kw’ubuhanuzi buvugwa muri Bibiliya ku Umunsi w’Imperuka.

Inyigisho ze ziri kuri Internet zigaruka cyane ku mpera y’isi, kurimbuka kwegereje, n’ibyago bya siyanse.

Ibyo urusengero rwe rushyira kuri Internet birimo amashusho y'ibitekerezo bidafite gihamya
Ibyo urusengero rwe rushyira kuri Internet birimo amashusho y’ibitekerezo bidafite gihamya

Kenshi kandi aburira ko imbaraga za satani ziri ahantu hose kandi zaba zarageze no mu butegetsi mu nzego zikomeye cyane zo ku isi.

Asubiramo kenshi ijambo “New World Order” – igitekerezo kidafite ibihamya ko inzego zikomeye ku isi zigiye kuzana ubutegetsi bw’igitugu ku isi, bugasimbura ibihugu – mu buryo bw’ikinyoma kikemeza ko Kiliziya Gatolika, UN/ONU na Amerika ari bo babiri inyuma.

Pastoro Mackenzie kandi ashidikanya cyane ikoranabuhanga rigezweho, mbere yavuze ko umugambi wa leta ya Kenya wo gushyiraho indangamuntu y’ikoranabuhanga ku baturage kugira ngo babashe kubona gahunda za leta ari “ikimenyetso cy’inyamaswa”.

Pastoro Mackenzie ni muntu ki?

Ibinyamakuru byo muri Kenya bivuga ko ari mu kigero cy’imyaka irenga 50, ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yize mu ishuri ryigisha Bibiliya ariko arirangije aba umushoferi wa taxi mu mujyi wa Malindi wo ku nyanja y’Ubuhinde mu burasirazuba bwa Kenya.

Urubuga rw’itorero rye ruvuga ko ryashinzwe mu 2003. We n’umugore we basanzwe bafatanya imirimo y’itorero rye.

Mu 2017 ubwo yafatwaga bwa mbere, n’umugore we bari kumwe bafungwa bombi, ariko kuri iyi nshuro umugore we ntabwo yafashwe mu bakekwa.

Icyo gihe bashinjwe “kwigisha ubuhezanguni” ariko barabihakana bararekurwa, mu 2019 Pastoro Mackenzie yongeye gufungwa ashinjwa; kwigomeka ku itegeko, kugomesha abana no kugumura rubanda mu idini. Ibyaha bitamuhamye.

Ubu afunganye n’abandi bantu barenga 20, ni we usa n’ushinjwa uruhare rw’ibanze mu gupfa no guhambwa rwihishwa kw’abantu barenga 100 barimo n’abana, bari abayoboke b’idini rye. We ahakana ko hari uruhare abifitemo.

Iyi ni inkuru yatunguye benshi kandi ica umugongo Kenya, abaturage baho banenze inzego z’ubutegetsi n’umutekano kuba zitarabashije kumenya iby’uru rusengero n’uburyo aba bantu bahapfiraga.

Ivomo:BBC