Kenya: Pasiteri akurikiranweho gutuma abayoboke bicwa n’inzara bigana Yesu

Polisi ya Kenya yataye muri yombi umuvugabutumwa ukunze kubwiriza kuri televiziyo ndetse ifunga urusengero rwe rwo mu karere gakora ku nyanja y’Abahinde, nyuma y’amakuru yuko hari abantu benshi bapfuye.

Bibaye mu gihe amaperereza akomeje ku idini rivugwa ko rifite aho rihuriye n’impfu z’abantu bagera hafi ku 100.
Polisi ntabwo iravuga ku mugaragaro ko izi dosiye zombi hari aho zihuriye.

Pasiteri Ezekiel Odero, uzwi cyane ku kwitabirwa n’imbaga y’abantu mu biterane bye, yafunzwe ku wa kane hashize amasaha polisi igenzuye inzu ishyinguwemo abantu iri hafi y’urusengero rwe.

Pasiteri Ezekiel Odero (ibumoso)

Pasiteri Ezekiel Odero (ibumoso) nta cyo arasubiza ku byo aregwa

Polisi yavuze ko abakora ahashyirwa imirambo (kuri ‘morgue’) bari bamaze igihe bakusanya imirambo bayikura ku rusengero rwa New Life International Church, mu karere ka Kilifi ko mu burasirazuba bwa Kenya.

Rhoda Onyancha, umukuru wa polisi mu gace ka Kenya gakora ku nyanja y’Abahinde, yabwiye abanyamakuru ati: “Muri iki gitondo [cyo ku wa kane] twataye muri yombi Pasiteri Ezekiel Odero ku birego ku mpfu zimaze igihe ziboneka iwe”.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Kenya, Kithure Kindiki, yavuze ko polisi yahungishije abantu barenga 100 bari bihishe muri urwo rusengero, kandi ko bazagira ibyo babazwa.

Uyu muvugabutumwa nta cyo arasubiza kuri ibyo birego. Kuri uyu wa gatanu ni bwo agezwa mu rukiko.

Polisi iri no gukora iperereza ku kivugwa ko ari umubano yari afitanye n’umuvugabutumwa utavugwaho rumwe Paul Mackenzie Nthenge, uyu bivugwa ko yabwiye abayoboke be kwiyicisha inzara kugira ngo “bahure na Yesu”.

Abategetsi bo muri Kenya bamaze gutahura imirambo 95 y’abantu bacyekwa ko bapfuye kubera kwiyicisha inzara bari bahambwe mu mva ngufi, mu ishyamba rya Shakahola rifite hegitari hafi 325, riri hafi y’urusengero rwe mu karere kamwe ko muri Kenya karimo n’urusengero rwa Pasiteri Odero. Benshi mu bapfuye bari abana.

Pasiteri Nthenge, watawe muri yombi ku itariki ya 15 y’uku kwezi kwa Mata (4) ndetse akaba agifunze, yahakanye avuga ko nta kibi yakoze. Ashimangira ko yafunze urusengero rwe mu mwaka wa 2019.

Kenya ni igihugu cyitabira amadini – aho abagera kuri 85% bavuga ko ari abakristu – ndetse mbere hagiye habaho abandi bantu bashutswe bakayoboka amadini ateje ibyago, atazwi mu rwego rw’amategeko.

Ariko muri iki cyumweru Perezida wa Kenya William Ruto yasezeranyije guhashya abakuru b’amadini bahonyoye amategeko.

Inkuru The Source Post ikesha BBC