Omar al-Bashir wayoboraga Sudani mu maboko y’Urukiko mpuzamahanga-CPI

Umushinjacyaha mukuru wa CPI, Fatou Bensouda ari mu ruzinduko muri iki gihugu aho yageze kuwa Gatandatu  mu ntara ya Darfur, mu burengerazuba bwa Sudani kubonana n’abategetsi hamwe n’abaturage  bo muri iyo ntara bahuye n’ingaruka z’ubwo bwicanyi.

CPI yaciriye urubanza umukuru w’abarobeli, Abdulla Banda, utazwi aho aherereye , hamwe n’umukuru w’aba Janjaweed, Ali Kushayb, mu cyumweru gishize yahamijwe ibyaha byo mu ntambara no guhohotera ikiremwamuntu.

Bashir ubu afungiwe muri gereza  i Khartoum kuva agikurwa ku butegetsi mu kwezi kwa kane 2019. Marshal Omar al Bashir yari amaze imyaka 30 ku butegetsi, yagezeho akoze coup d’Etat mu 1989. Afite imyaka 75 y’amavuko. Yamaze igihe kinini ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha,ICC ,Rumurega ibyaha bya jenoside, ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu ntara ya Darfur.

Uyu mutegetsi umwe mu bari barambyeho muri Afurika yagiye kenshi aca mu myanya y’intoki uru rukiko rwamuhigiraga kubura hasi no hejuru, akenshi akingiwe ikibaba n’ibihugu bitasinye amasezerano y’imikoranire n’urwo rukiko. Ibyo gushaka gufatwa bye byagiye bizamuka ko bigiye gutuma habaho gatanya y’urwo rukiko na Afurika, ariko ntiyaba. Iya nyuma yari yitezwe mu nama y’inteko rusange ya Afurika yunze ubumwe yabereye i Kigali.

Ivomo:VOA