Nyuma ya ‘Turanda’, Umusizi Twagirayezu yarebye ibibera mu Isi ati “Impore”

Umusizi Twagirayezu Aimable bita ‘Cyogere cyimakaje igicaniro cyakajije umurego’ yashyize ahabona igisigo gihumuriza abahura n’ibibazo byo mu Isi.

Mu gisigo yise “Impore”, Twagirayezu agaragaza abafite ibibazo bitandukanye bikunze kugaragara mu buzima bwa buri munsi, aho usanga bose ababwira ati “Impore.” Kije gikurikira icyo yashyize ahabona mu minsi yashize yise Turanda

Mu kiganiro na The Source Post, Twagirayezu asobanura impamvu y’icyo gisigo.

Agira ati:

Nakoze igisigo”Impore” nk’umusanzu wanjye mu gukomeza kubaka u Rwanda. Naritegereje mbona turi mu Isi igoye kandi irimo ibibazo byinshi; uburwayi, inzara, kubura akazi kuri bamwe n’ibindi byinshi cyane. Nasanze rero nk’umusizi ari ngombwa guhumuriza bene abo bose mbabwira nti ‘ Impore’.”

Akomeza avuga ko inkomoko y’ibyo bibazo irimo ibyo umuntu yibera nyirabayazana wabyo ariko hari n’ibyo aterwa n’amateka, umuryango, inshuti, akazi n’ibindi.

Umusizi Cyogere

Iyo arebye ingano yabyo, Twagirayezu avuga ko ntacyo yabikoraho ahubwo umusanzu we ari uri muri icyo gisigo.

Ati:

Ni byinshi rwose[ibibazo]. Ntacyo nabikoraho uretse guhumuriza abo bose baremerewe n’ubuzima.Isi ya none irimo ihungabana ritandukanye; indwara zo mu mutwe ndetse no ku mubiri ziriyongera ubutitsa. Ni ngombwa ko abantu twumva uburemere bw’izo ndwara n’ibindi bibazo.”

Asaba buri wese kugira icyo akora, ati “Uwagira uwo yafasha yabikora, utabishobora mu buryo bw’amikoro, yabahumuriza.”

Ku bijyanye n’Isi y’ubu ifatwa nk’itagira urukundu, Twagirayezu avuga ko koko hariho abadakozwa iby’akababaro k’abandi ntibagire n’icyo babafasha bitewe n’impamvu nyinshi ariko ngo haracyariho imfura. Abo ngo ni abumva ko ibibazo biriho kandi bakagira ibyo bakora bigaragara. Ndetse afite icyizere ko abatabikora ubu bashobora kuzabikora mu gihe kiri imbere.

Ati:

Twese ducecetse, ni nde wo kubahoza? Wo kubahumuriza? Ni njye nawe.”

Agaruka ku buvanganzo bukubiyemo ibisigo, Twagirayezu agaragaza ko ubusizi uko bwakorwaga ku bwa Nyirarumaga bigomba guhinduka kuko icyo gihe cyane cyane ibisigo byari Nyabami bikarata ubutwari bw’ Abami n’Imitwe y’ingabo ku rugamba ariko ngo Nk’uko ururimi rukura, ubusizi na bwo bugomba gukura bukajyana n’igihe kandi bugatanga umusanzu ufatika bitewe n’aho u Rwanda rugeze n’ibikenewe gukosorwa.

Ati:

Yego ubusizi ni ingeri ihanitse y’ubuvanganzo, ariko umusizi numva yasiga ibyo abantu bumva kandi bagakuramo isomo. Dusigasire umuco, ubusizi, ubuhanzi kandi dutange umusanzu wacu neza turangamiye iterambere.”

Twagirayezu avuga ko ubuhanzi yabutangiye kera yiga mu mashuri abanza. Nyamara ngo ntiyabashaka kuvumbura ko yabukora. Uko yagiye akura, hari ibyo yakoraga bitandukanye birimo nko kubyina, ari nakonakora ibihangano ariko atabishyiramo imbaraga zihagije.

Cyogere mu nganzo

Ubu ngo agamije kwirundurira mu bisigo, aho amaze gushyira ahabona bibiri, ariko ngo abakunda iyo njyana bashonje bahishije.

Igisigo cye Impore