Ntimuzatume abaturage bavuga ngo ubuyobozi bw’igihugu nta kigenda-Gatabazi

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney arasaba abaganga bo mu bitaro bya Ruhengeri gutanga serivisi nziza ku babagana birinda ko abaturage batishimira ubuyobozi buriho mu Rwanda.

Gatabazi aherutse gusura ibitaro bya Ruhengeri agezwaho ibibazo bitandukanye birimo icy’umugore wavugaga ko amaze icyumweru “afungiye” mu bitaro kuko yabuze ubwishyu bw’amafaranga asaga ibihumbi 200 bamuciye avuza umwana we umusonga. Hari kandi ikibazo cy’umwana wari umaze iminsi atabagwa ngo avanwemo igiti cyamwinjiye mu kaguru, icy’abarwaza barara hanze n’ibindi birimo umubare munini w’abantu byakira.

Uyu muyobozi yaneretswe ibyuma bitandukanye bifashisha mu kuvura ku buryo bugezweho ibi bitaro biri muri bie mu Rwanda bibifite, ibikora umwuka wongererwa abarwayi n’ibindi.

Mu nama yagiranye n’abakozi b’ibi bitaro yagarutse ku mitangire ya serivisi ikwiye, ababwira ko ikosa umuganga akoze rishobora kwitirirwa igihugu, abibutsa ko abaturage bazi kugereranya ubuyobozi butandukanye bagiye babamo ku buryo bagomba gukora ibishoboka bakabitaho bigatuma bakomeza kwiyumvamo ubuyobozi buriho.

Ati ” Abaturage bagera hano[mu bitaro bya Ruhengeri] bazi kugereranya ubuyobozi butandukanye bw’igihugu babayemo, ntimugatume bavuga ngo ubu buyobozi nta kigenda.”

Akomeza ababwira ko usanga ikosa rikozwe n’umuntu umwe ryitirirwa ubuyobozi, akaba ariyo mpamvu bagomba guhora baha serivisi nziza abaturage babagana.

Yongeraho ati ” Niba mugenzi wawe atanga serivisi mbi mubwire asigeho, ntitugomba gutera uburakari(mecontentement)mu baturage.”

Ashishikariza abaganga gukora banoza akazi kabo batakarebera ku masaha ahubwo bashimishwa n’abo batabaye.

Ati ” Umuganga muzima ni uwishimira kubona umurwayi yavuye, yabaze, umubyeyi yabyaje yakize, ntabara amasaha, niba hari udakora gutyo ntabwo bikwiye.”

Gatabazi abibutsa ko igihugu cyabohowe bivunanye, ndetse hari n’abasize ubuzima mu kukibohora. Ahera aho asaba ko kukibohora byari bigamije imibereho myiza, ubuzima bwiza bw’abagituye, ni muri urwo rwego abakora mu nzego z’ubuzima muri ibi bitaro ngo bakwiye kugendera muri uwo murongo wo kuvura abaturage bakishimira serivisi bahabwa ndetse bakishimira n’ubuyobozi butuma bitabwaho uko bikwiye.

Muri rusange abagana ibi bitaro bavuga ko abarwayi babo bitabwaho, ariko bakagaragaraza ibibazo by’abandikirwa imiti iri mu iba mu bitaro ariko ugasanga bajya kuyigura hanze. Ubuyobozi bw’ibitaro busobanura ko bakora urutonde rw’imiti bafite buri gitondo, ariko ngo hari abashobora gusanga yashize bakaba bagaragaza icyo kibazo.

Mu myaka yashize muri ibi bitaro hagiye havugwa imitangire mibi ya serivisi irimo umuryango uwahawe umurambo utari uwawo.

Muri 2015 Umugabo yareze ibi bitaro kutita ku mugore we w’imyaka 33 wari utwite bigatuma apfa agiye kubyara.

Ntakirutimana Deus