Nta mukandida wigenga uzabona amajwi amwinjiza mu Nteko-Ingabire

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane(Transparency International)ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculee aravuga ko abona nta mukandida wigenga uzigera uba umudepite mu Rwanda, agasanga ababishoramo amafaranga ari ukuyapfusha ubusa kuko aba atazabagarukira.

Ni mu gihe abashaka kuba akandida bigenga mu guhatanita kuba abadepite bari gusinyisha ngo bagire umubare usabwa ngo bahatanire uyu mwanya. Komisiyo y’amatora ikaba iherutse gutangaza ko abasaga 10 bafashe impapuro zo gusinyisha ngo bahabwe ubu burenganzira.

Nyamara umwe muri bo yatangaje ko ahagaritse uru rugendo nyuma yo kuganirizwa n’abo yasabaga imikono bamubwiye ko niyo bayimuha batazamutora bafite imitwe ya politiki bazatora.

Aha niho Ingabire wari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney bari mu kiganiro Isesenguramakuru cyatambutse kuri Radio Rwanda ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018 bahereyeho bagaragaza icyo batekereza ku bakandida bigenga.

Ingabire yahise avuga ko hari undi washakaga abamusinyira na we bakamubwira nk’uyu wa mbere.

Ati “Yanyibwiririye[uwasinyishaga baganiriye] ko bamubwiye ngo ndagusinyira bikumarire iki ko ntazagutora, undi ati” pfa kunsinyira ngire wa mubare usabwa”, undi ati “ndagusinyira ariko ntubare sinya yanjye n’ijwi.”

Ibi ngo bigaragaza ko Abanyarwanda bagenda bagaragaza gukura mu bijyanye na politiki.

Abakandida bigenga barapfusha ubusa amafaranga.

Ingabire akomeza avuga ko imikorere y’inteko igoye ko hari umukandida wigenga wayinjiramo.

Ati “Iyo ndebye imikorere y’inteko, icyemezo gifatwa ku bwiganze bw’amajwi. Kugirango uzabe uri umukandida wigenga uzarushe imitwe ya politiki, kuko burya uzabirebe ni gake… niba binabaho, umutwe wa politiki buri gihe baba babona ibintu kimwe kuko biba bikomoka muri filozofiya(intekerezo) yabo. ndahurudutse ndaje….”

Yongeraho ati “Usibye ko nta n’uzagera muri iriya nteko. ntawe uzabona atanu erega, amajwi 5% ni abantu benshi cyane. Abantu bareke kurota rwose. Ntabwo mbaca intege ndagirango batangiza amafaranga yabo n’umwanya wabo. Erega njye abanyarwanda ndabakunda, ibikorwa byo kwiyamamaza birahenda cyane.”

Gatabazi asanga ari ubushake bwa politiki

Guverineri Gatabazi asanga ibyo Ingabire avuga bifite ishingiro. Ati ” None se washingira ku bantu bakubwira ngo ndagusinyira ariko sinzagutora, ukaba ujya he?”

Gatabazi akomeza avuga ko icyiza abonamo ari urubuga rwa politiki rufunguye ku bantu, bemerewe kugaragaza ibitekerezo byabo, kugerageza amahirwe yabo, kwiyamamaza igihe icyo ari cyo cyose. Njye numva n’utatsinda yiyamamaje byibuze yahawe ayo mahirwe.”

Ingabire avuga ko amahirwe yose ahawe atari ko yashaka kuyakoresha, Ati “nabanza nkareba amahirwe bayampaye, ariko se mu by’ukuri mfite angana iki?”

Abakandida bigenga ntibahiriwe

Mu Rwanda abakandida bigenga bagiye bagerageza kwiyamamaza mu matora y’abadepite ndetse b’aya perezida wa Repubulika ariki nta n’uragira icya kabiri cy’amajwi asabwa (5%) nk’uko byagiye bigaragara mu majwi yabo yatangazwaga na komisiyo y’amatora.

Ku rundi ruhande hari abavuga ko amajwi 5% asabwa umukandida wigenga ari menshi, dore ko ngo umutwe wa politiki ubonye aya majwi utanga byibura abadepite batatu mu nteko nyamara uwigenga we aba ahatanira umwanya umwe.

Haracyari imbogamizi…..

Biracyagoye ko umukandida wigenga azabona umwanya muri iyi nteko kubera imbogamizi zitandukanye zirimo. Urugero rwa hafi ni uko umukandida wigenga atowe akagira ikibazo kimuvan muri iyo nteko, abonye nk’akandi kazi cyangwa agapfa usanga hakorwa andi matora yo kumusimbura yatwara akayabo igihugu.

Ibi bishimangirwa n’uko umukandida wigenga ifasi ye ari igihugu cyose[amatora yakorwa mu gihugu], mu gihe umugore watorewe guhagararira abandi mu nteko ifasi ye ari intara, mu gihe uwasohotse ku rutonde ifasi ye ari urutonde rw’iryo shyaka.

Ntakirutimana Deus