Nta kintu na kimwe cyatuma Abanyarwanda bongera kuryana-Perezida Kagame
Nta kintu na kimwe cyatuma Abanyarwanda bongera kuryana. Ni imwe mu ngingo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutseho mu muhango wo gutangiza icyunamo, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umukuru w’igihugu yabivuze mu ijambo yageneye abitabiriye uyu muhango wabanjirijwe kunamira abazize iyi jenoside.
Abanyarwanda bari babanye neza mbere y’ubukoloni, icengezamatwara abo bakoloni baje bakora rishingiye ku moko, bakazamura bamwe bagaheza ikindi gice cyabo, ni bimwe mu byagejeje igihugu kuri jenoside yakorewe abatutsi, iteguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi.
IJAMBO RYA PEREZIDA PAUL KAGAME RITANGIZA KWIBUKA KU NSHURO YA 25 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Mbanje kubashimira mwese.
Ku munsi nk’uyu nguyu, amagambo yo kuvuga ibyiyumviro dufite arabura. Ijambo riza mbere yayandi ni ugushima.
Turashimira mwese, inshuti zacu, mwifatanyije natwe kuri uyu munsi, harimo abayobozi batandukanye.
Abenshi muri mwe mwabanye natwe igihe cyose muri uru rugendo. Turabashimira cyane uruhare rwanyu mu kudufasha gukira ibikomere no kongera kubaka u Rwanda.
Ndashimira kandi Abanyarwanda bagenzi banjye twafatanije, kugira ngo twongere twubake Igihugu cyacu.
Mu mwaka w’i 1994 twari mu icuraburindi, nta kizere dufite. Uyu munsi, ahari umwijima hari urumuri n’umucyo bitumurikira twese.
Umuntu yakwibaza ati “Ese byagenze bite?”
U Rwanda rwongeye kuba umuryango umwe.
Abaturage bacu, amaboko yacu, ikiganza mu kindi, nizo nkingi z’Igihugu cyacu. Twese dufatanye urunana. Nubwo imibiri n’imitima yacu byuzuye ibikomere n’inkovu, ariko ntawe uri wenyine; twese dushyize hamwe.
Twese hamwe, twongeye kuboha ipfundo ry’ubumwe bwacu. Abakobwa babaye ababyeyi. Abaturanyi babaye abavandimwe b’abo ubundi badafitanye isano. N’abo tutari tuziranye batubereye inshuti. N’ubundi umuco wacu uduha uburyo bwo kubaka ubumwe n’ubufatanye, bidufasha guhumuriza abababaye no kongera kwiyubaka.
U Rwanda ni umuryango, nubwo twanyuze mu bigeragezo byinshi. Niyo mpamvu tukiriho.
Biragoye kumva no gusobanura ukwigunga n’umujinya by’abarokotse Jenoside.
Ariko kandi, ntidusiba kubasaba kwitanga kugira ngo Igihugu cyacu cyongere kigire ubuzima. Byabaye ngombwa ko amarangamutima n’ibyiyumviro tuba tubishyize ku ruhande.
Hari umuntu wigeze kumbaza impamvu dukomeza kwikoreza abarokotse umutwaro wo kudufasha gukira ibikomere. Cyari ikibazo gikomeye kandi giteye agahinda. Ariko nasanze n’igisubizo cyoroshye, ndetse cyumvikana. Ni uko abacitse ku icumu ari bo bonyine bafite icyo batanga: imbabazi.
Abanyarwanda bakomeje kwikorera uwo mutwaro uremereye batinuba. Ibi byadufashije kuba beza kurushaho, no kunga ubumwe buhamye.
Ubwo twari mu muhango wo Kwibuka Jenoside mu myaka yashije, umwana w’umukobwa yatugejejeho umuvugo watumye abantu benshi barira. Yagize ati: “Byaravugagwa ngo Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda.” Hanyuma arabaza ati: “Muri ariya majoro muri Jenoside, Imana yari hehe?
Iyo turebye u Rwanda uko rumeze uyu munsi, biragaragara ko Imana yagarutse imuhira, kandi izahaguma, ntizongera kuhava, nk’uko twumvise mu kanya.
Ndagira ngo abacitse ku icumu mbabwire ngo: Mwarakoze cyane. Imbaraga, ubutwari no kwihangana byanyu, byerekana ko ntacyasenya Ubunyarwanda dusangiye twese.
Uyu munsi kandi, hari imiryango iri hano yaturutse mu bindi bihugu ifite ababo, baba abagabo, ababyeyi, n’abavandimwe, bazize ingengabitekerezo y’ubwicanyi bukabije nk’ubwahekuye u Rwanda.
Abasirikare b’Ababiligi bishwe mu gitondo nk’iki ngiki imyaka 25 ishize. Captain Mbaye Diagne wo muri Senegal warokoye benshi. Tonia Locatelli wishwe muri 1992 azira kuvugisha ukuri ku byari bigiye kuba. N’abandi.
Icyo twababwira muri aka kanya, cyabahumuriza, ni uko dusangiye agahinda, ariko n’icyubahiro duha abagaragaza ubutwari bwo gukora ibikwiye.
Hari n’abandi ku isi hatandukanye bahagaze ku kuri, bafasha kuzana impinduka. Bamwe bari hano
Ambasaderi Karel Kovanda, n’abagenzi be bo muri New Zealand na Nigeria bahamagariye isi guhagarika Jenoside mu Rwanda, nubwo ibihugu by;ibihangange bitari bibyitayeho.
N’umuvandimwe wanjye, Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, azi neza aho u Rwanda rwavuye, kuko yari hano mu ngabo za Etiyopiya zari mu butumwa bw’amahoro amezi make gusa nyuma ya Jenoside, aho yari kumwe n’izindi ngabo zavuye ahandi muri Afurika no ku yindi migabane.
Mwakoze mwese kuba muri hano.
Muri twe, abakoze Jenoside, n’abarebereye abantu bicwa, nabo ni bamwe muri twe, dusangiye Igihugu. Mu kwiyemeza kuvugisha ukuri, guhanirwa ibyo bakoze, no kugaruka mu muryango Nyarwanda, nabo batanze umusanzu ukomeye.
Ubuhamya butangwa n’abakoze Jenoside ni ikimenyetso ntakuka, niba hari icyari gikenewe, ko Jenoside yabaye.
Jenoside yihisha mu kuyihakana no kuyipfobya.
Ariko mbere y’uko abantu batangira kwicwa, na nyuma yaho, habaye uruhererekane rw’ibintu byinshi, byose bifite aho bihuriye.
Kugoreka amateka ntabwo ari agasuzuguro gusa. Ahubwo bitera akaga gakomeye.
Jenoside ntabwo yatangiye ku munsi runaka. Ifite amateka.
Kuki se u Rwanda rwakomeje kugira impunzi nyinshi mu mahanga igihe kirekire?
Kuki abantu bamwe ari bo bakomeje gutotezwa no kwicwa guhera mu mpera ya za 1950 kugeza muri za 1990?
Kuki imibiri y’abishwe yagiye ijugunywa mu migezi, yoherezwa mu Ruzi rwa Nili, ngo isubire iwabo kuko ngo ari ho baturutse?
Kuki ababyeyi bicaga abana babo babaziza isura yabo?
Nta na kimwe muri ibi byose byatewe n’ihanurwa ry’indege. None se byatewe n’iki?
Muri ibi byatubayeho byose, twagize Abarinzi b’Igihango n’abandi bantu b’inyangamugayo. Kongera gusubiraho kw’Igihugu cyacu byavuye mu mbuto z’ibikorwa byabo.
Umwana muto w’umukobwa ugaragara mu mukino tumaze kubona, yarenze ku byo ababyeyi be bamubuzaga, afata uruhinja rwarokotse, arera uwo mwana. Ibi ni ukuri byarabaye. Ubu bombi baratashye kandi bameze neza.
Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya, ngo Abahutu bajye ukwabo n’Abatutsi ukwabo. Ntabwo bigeze bahemukirana. Batandatu barishwe, mirongo ine barakomereka, bose ni intwari.
Izi ni zimwe mu ngero z’Abanyarwanda batumye tutazima ngo tubure byose na bose.
Abenshi muri twe ntabwo turi mu barokotse Jenoside, nta nubwo turi mu bayikoze. Bitatu bya kane (3/4) by’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka mirongo itatu (30) y’amavuko. Hafi mirongo itandatu ku ijana bavutse nyuma ya Jenoside.
Abana bacu bafite amahoro kuko bo ni abere. Bazi ihungabana n’ubugizi bwa nabi kuko babyumva gusa mu nkuru tubabwira.
Ikerekezo n’ibyifuzo byacu bishingiye kuri uru rungano rw’abato muri twe. Igiti kigororwa kikiri gito, kandi imbuto yo ishobora kuvamo ibintu byinshi bitandukanye.
Urubyiruko rw’Abanyarwanda rufite ibyo rukeneye byose mu gukomeza guteza imbere Igihugu cyacu Bafite inshingano yo gukomeza kugira ibintu ibyabo, kandi bakagira uruhare mu kubaka u Rwanda twifuza kandi rutubereye.
Ubu turi Abanyarwanda beza kurusha mu bihe byashize, ariko dushobora no kuba beza kurushaho.
Ni twe bantu ku isi badakwiye kugwa mu mutego wo kwijuta ngo twumveko twageze iyo tujya, cyangwa ngo turebere ibikorwa nta ruhare tubigizemo. Akababaro twanyuzemo karahagije kugira ngo dukomeze umurava n’ubushake byo guharanira kubaho.
Ntitwakwemera ko Igihugu cyacu kibaho uko bibonetse kose tutabigizemo uruhare. Tugomba kwiha ikerekezo kandi tugafata ibyemezo bihamye, tuyobowe n’ukwicisha bugufi, n’ibyiza byinshi biri mu mitima yacu. U Rwanda rugomba guhora imbere, naho ubundi ntacyo twaba turi cyo.
Ukuri guca mu ziko ntigushye. Natwe ni uko. Ni nako tugomba kuba.
Igihugu cyacu kimaze gutera intambwe. Ubwoba n’umujinya byasimbuwe n’imbaraga ndetse n’ikerekezo bituma dukomeza kujya imbere twese hamwe, abato n’abakuru.
U Rwanda ni inshuti nyakuri y’inshuti zarwo. Turashaka amahoro, twateye indi ntambwe.
Ariko nta n’ukwiye kwibeshya ku mbaraga Abanyarwanda bafite, bakuye mu byo banyuzemo byose.
Nta kintu na kimwe cyatuma Abanyarwanda bongera kuryana. Amateka yacu ntabwo twayasubiramo. Ibyo twarabyiyemeje
Buri munsi twiga kubabarira, ariko ntabwo dushobora kwibagirwa bibaho. N’ubundi, mbere yuko dusaba abandi kwihana, tugomba kubanza tukababarirana ubwacu.
Ntacyo dusaba abatugiriye nabi uretse guhindura imyumvire yabo. Naho abatagira isoni, banangiye, bakomeje kwanga kwicuza, ntabwo icyo ari ikibazo kitureba. Kandi ibi ntibizabuza u Rwanda gutera imbere. Habe na gato.
Uburyo u Rwanda rwasenywe birenze uko intwaro za kirimbuzi zari kurugira. Ntabwo ari abantu bapfuye gusa, ahubwo n’igitekerezo cy’u Rwanda nk’igihugu cyarasenywe. Ibi byerekana imbaraga zisenya ziva mu byiyumviro by’abantu, imigambi yabo, n’uburyo bishyirwa mu bikorwa.
Icyo dusaba ni uko nta bandi bantu, cyane cyane abavandimwe bacu bo muri Afurika, bagira ibyago nk’ibyo twagize. Ntawe ukwiye kubyemera.
Dukomeze turwanye abakwirakwiza urwango n’amacakubiri bihishe muri demokarasi, cyangwa bigira abakiza bacu. Ibyo duhuriyeho birenze kure ibidutandukanya. Nta muryango w’abantu usumba undi, cyangwa udashobora guhura n’akaga.
Isomo dukura mu mateka yacu ni ikizere gihamye kuri iyi si yacu. Nta muryango wasenyuka ku buryo utakongera kwiyubaka, kandi agaciro k’abantu ntabwo gashobora kuzima burundu.
Nyuma y’imyaka 25, turacyahari, dore aho tugeze. Twese. Twarakomeretse, kandi imitima yacu yashenguwe n’agahinda. Ariko ntabwo twigeze dutsindwa.
Twihaye uburyo bwo gutangira bundi bushya. Nk’Abanyarwanda, duhora twibuka, buri munsi, mubyo dukora byose, kugira ngo tutazigera dutatira igihango cy’amahitamo yacu.
Murakoze, kandi ndabasaba gukomera. Mugire amahoro.