Gutandukana n’umugabo we byamugize umugore wa gatatu ukize ku Isi

Umuherwe wa mbere ku Isi washinze urubuga rw’ubucuruzi bwo kuri interineti rwa Amazon n’umugore we MacKenzie bemeye gutandukana nk’abashakanye, mu masezerano ya gatanya ahenze cyane abayeho mu mateka y’isi afite agaciro ka miliyari zigera kuri 35 z’amadolari y’Amerika.

Madamu Bezos yagumanye umugabane ungana na kane ku ijana (4%) muri iyi sosiyete y’ubucuruzi bwo kuri interineti ya Amazon – umugabane uhwanye na miliyari 35 na miliyoni 600 z’amadolari y’Amerika wo ubwawo.

Aba bombi bavuze ko mu gihe cyashize bagiranye ibihe byizaAba bombi bavuze ko mu gihe cyashize bagiranye ibihe byiza

Ikinyamakuru Forbes gitangaza ko imigabane yonyine yo muri Amazon ya Madamu Bezos, izahita imugira umuherwe w’umugore wa gatatu ku isi, mu gihe Bwana Bezos azaguma ku mwanya wa mbere ku isi.

Jeff Bezos yashingiye urubuga rwa Amazon mu mujyi wa Seattle muri leta ya Washington mu mwaka wa 1994, hashize umwaka we n’umugore we bashakanye, ndetse uyu Madamu Bezos yabaye umwe mu bakozi be bo mu ntangiriro nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Bombi batangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, buri umwe ashimira mugenzi we ku bihe byiza bagiranye, nyuma yaho ayo masezerano ya gatanya yari amaze gutangazwa.

Bombi nta yandi makuru batanze ku mafaranga ajyanye n’amasezerano ya gatanya yabo.

Jeff Bezos w’imyaka 55 y’amavuko na MacKenzie w’imyaka 48 y’amavuko akaba n’umwanditsi w’ibitabo, bashakanye mu mwaka wa 1993. Babyaranye abana bane.

Ubutumwa Madamu Bezos yatangaje kuri Twitter ku munsi w’ejo ku wa kane avuga kuri iyo gatanya, ni bwo bwa mbere yari atangaje – bukaba ari nabwo bwonyine kugeza ubu – kuva yatangira gukoresha urwo rubuga muri uku kwezi kwa kane.

Guca inyuma umugore?

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Forbes, mu mwaka ushize wa 2018, urubuga Amazon rwacuruje ibintu by’agaciro ka miliyari 232 na miliyoni 800 z’amadolari y’Amerika, rufasha Bwana Bezos n’umuryango we kwinjiza umutungo wa miliyari 131 z’amadolari y’Amerika.

Amakuru avuga ko Bwana Bezos kuri ubu akundana na Lauren Sánchez wahoze ari umunyamakuru kuri televiziyo Fox yo muri Amerika.

Mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2019 nyuma yaho Bwana Bezos n’umugore we batangarije ko bari hafi gutandukana, ikinyamakuru cyo muri Amerika cyatangaje amakuru – arimo n’ajyanye n’imyanya y’ibanga – y’umubano wo ku ruhande na Madamu Sánchez.

Bwana Bezos yashinje ikigo American Media Incorporated gitangaza icyo kinyamakuru ko cyamuharabitse kigamije kubona indonke. Icyo kigo kirabihakana.

Aya masezerano ya gatanya akuyeho umuhigo wari usanzweho wo mu mwaka wa 1999.

Icyo gihe, Alec Wildenstein, umuherwe ukora ibijyanye n’ubucuruzi bw’ibihangano cyangwa ubugeni, n’umugore we Jocelyn uzwi cyane mu mwuga wo guhindura isura byo kongera ubwiza, batandukanye muri gatanya ifite agaciro ka miliyari eshatu na miliyoni 800 z’amadolari y’Amerika.