Ni nde uri inyuma y’ubwicanyi bukorerwa abanyamulenge?

Mu nkuru zatambutse ubushize twagaragaje amateka y’abanyamulenge; inkomoko yabo n’uburyo bagiye baba mu bihugu bitandukanye, baburagizwa, ababakundwakaje n’ibindi. Ubu hagiye gukomozwa ku bwcanyi bukorerwa abo muri ubu bwoko n’ababiri inyuma.

MU nkuru yiswe «Abanyamulenge barimo kwicwa, gutwikirwa, gusenyerwa no gucucurwa utwabo, byafashe indi ntera; barazira iki? », yasohotse mu kinyamakuru igihe.com,  ku wa 03/05/2021, saa 15:04, umunyamakuru Ndahiro Emmanuel atangira yereka ko «abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abakurikira amakuru yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, bagomba kuba barabonye ikimeze nk’impuruza, aho abagize ubwoko bw’Abanyamulenge bongeye kumvikana batakamba cyane, basaba ko amahanga yabatabara kuko “Barimo kwicwa mu buryo buteye ubwoba”, ndetse bamwe baranatinyutse bemeza ko ubwicanyi bari gukorerwa budasanzwe, bemeza ko busa na Jenoside».

Akomeza avuga ko «Amakuru yemeza ko iby’ubu bwicanyi atari ibya vuba, kuko Abanyamulenge bahuriza ku kuba bwaratangiye muri Mata 2017, ariko bugahindura isura uko imyaka ishira kugera ejobundi muri 2019, ubwo bwarushagaho kwaguka no gukara, bugakorwa mu buryo buteguye ndetse bukanahitana abantu benshi kurushaho, ari nacyo abenshi baheraho bemeza ko ububwicanyi ari ‘Jenoside’…».

Uyu munyamakuru akomeza yerekana ibibera i Mulenge akagerageza no kwerekana abateza ubu bwicanyi i Mulenge, akerekana amafoto yafatiwe mi gace ka Rurambo gaherereye muri Territoire ya Uvira iri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro Dr. Aggée Shyaka Mugabe, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse akanagira ubumenyi buhagije ku kibazo cy’Abanyamulenge, yahaye icyo kinyamakuru, yemeza ko kimwe mu byateye ubu bwicanyi ndengakamere, ari ubufatanye busigaye buranga amoko arimo; Abafurero, Ababembe n’Abanyentu atavuga rumwe n’Abanyamulenge, bikiyongeraho uburyo bushya bwo kwica busigaye bukoreshwa, cyane cyane nko gutwika.

Uyu Shyaka Mugabe avuga ko mu busanzwe intambara hagati y’Abanyamulenge b’aborozi n’Abafurero b’abahinzi zahozeho, akenshi ugasanga bapfa ko inka z’Abanyamulenge zangije imyaka y’Abafurero n’ibindi nk’ibyo. Avuga ko amoko yose yakomeje guturana atumvikana ariko adahemukirana bikabije.

Yemeza ko kandi ariko byari bimeze, imyaka myinshi, ku yandi moko akikije Abanyamulenge arimo Abanyentu n’Ababembe, ariko kuva muri Mata 2021 hivanzemo indi mitwe irimo RED Tabara na FOREBU ifatanya na Mai Mai maze Abanyamulenge baricwa karahava.

Indi nzobere yemeza ko kuva Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yabona ubwigenge, mu myaka 60 ishize, abategetsi b’icyo gihugu bahorana urwikango rw’uko u Rwanda rufite umugambi wo kwigarurira igice cy’iburasirazuba, umugambi uzwi cyane nka Balkanisation. Akomeza yemeza ko iki kinyoma cyavomerewe mu ntambara ya Shikaramu na Mobutu muri za 1960, kirakomeza mu ntambara yakuyeho Mobutu, ndetse kigera mu bushorishori ku ngoma ya Laurent Kabila n’iy’umuhungu we Joseph Kabila na n’ubu.

Inkuru yasohotse muri iki kinyamakuru ku wa 03/05/2021, kigira kiti « U Rwanda ni ingingo y’ingenzi cyane muri uyu mugambi wa balkanisation kuko ari rwo rushinjwa kuwutegura ndetse no kuzawushyira mu bikorwa, dore ko ari igihugu cyahoranye ibice binini byashyizwe ku ruhande rwa Congo mu gihe cyo kugabanya imipaka y’Umugabane wa Afurika, mu nama ya Berlin yabaye hagati ya 1884 na 1885.

Indi mpamvu ituma abenshi bakunze kugaruka ku Rwanda cyane kuri iyi ngingo ya balkanisation, ni uko mu bihe bya vuba u Rwanda rwohereje ingabo muri Congo mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba nka FDLR, ku buryo hari abitiranyije ibyo bikorwa n’itegurwa ry’umugambi wa balkanisation, wamaganywe inshuro nyinshi na Leta y’u Rwanda yakunze kuvuga ko “Idashishikajwe no kwivanga muri politiki z’ibindi bihugu».

Ku rundi ruhande, ubwoko bw’Abanyamulenge, budahakana ko bufite inkomoko mu Rwanda, ndetse bukagira umuco n’ururimi bijya gusa nk’ibyo mu Rwanda, nabwo bushinjwa kuba ‘icyitso’ muri uwo mugambi wa balkanization, ndetse iyi ikaba imwe mu mpamvu bukunze kwitirirwa u Rwanda, bakanasabwa gutaha kuko ari abanyamahanga badafite uburenganzira muri Congo. Iyi ngingo niyo yatumye Abanyamulenge bashinga imitwe ya GUMINO na TWIRWANEHO, ishyize imbere kuzarwana kugeza ku wa nyuma, ariko ntibave ku butaka bwa Congo.

Bibaza impamvu bitwa abanyamahanga, nyamara Mobutu wakomokaga muri Centrafrica ntibyamubujije kubategeka imyaka irenga 30. Ibitekerezo nk’ibi si ibya rubanda gusa, kuko usanga bimaze imyaka myinshi bikongezwa na bamwe bavuga rikijyana muri Congo barimo abayobozi muri Kiliziya Gatolika ndetse n’abanyepolitiki nka Martin Fayulu, bakoresha iki kinyoma mu nyungu zabo bwite. Bigaragara ko abanyepolitiki bifuza gutsinda amatora mu Burasirazuba bwa Congo, bashobora kwifashisha iki kinyoma kimaze imyaka myinshi cyubakwa mu baturage, “Bagasaba ko batorwa kugira ngo bakumire ishyirwa mu bikorwa rya balkanization”.

Kuri Martin Fayulu bwo amata yabyaye amavuta, kuko uyu mugabo yubakiye kuri iki kinyoma, yerekana ko ubushake bwa Perezida Félix Tshisekedi bwo kuzahura umubano mwiza n’ibihugu icyenda bituranye na Congo birimo n’u Rwanda, mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’intambara zimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo, ari ukubeshya Abanyekongo.

Ku rundi ruhande Abanyekongo bizera cyane ibivuzwe n’abantu bo mu nzego zo hejuru nk’abapadiri ndetse n’abandi bayobozi bakomeye ariko bakomoka mu bwoko bumwe, ku buryo ibyo bavuze byose babifata nk’Ivanjiri.

Justin (amazina ye yarahinduwe), umunyamulenge waganiriye n’iki kinyamakuru ufite imiryango ituye muri mu bice bya Minembwe na Mulenge birimo kuberamo ubwicanyi, yavuze ko u Rwanda rukwiye gufata iya mbere mu gukumira ko hari ahandi hantu hakorerwa icyaha cya Jenoside.

Yagize ati “mu bo turegera bose u Rwanda nirwo rukwiye kutwumva mbere y’abandi, kuko ni rwo ruzi ububi bwa Jenoside n’uko ishyirwa mu bikorwa kurusha abandi, kandi urebye uko tumerewe, ubona ko hari umugambi wo kutumaraho niba nta gikozwe, rero Leta y’u Rwanda tuyihanze amaso kuri iki kibazo”.

Justin kandi yavuze ko n’ubwo Abanyamulenge ari Abanyekongo bitewe n’uko bahavukiye mbere y’uko yitwa Congo, ariko bafite igisekuru mu Rwanda, ari nayo mpamvu mu Rwanda ari nko mu rugo kandi bahafite abavandimwe benshi.

Dr Shyaka Mugabe, ashingiye ku buryo u Rwanda rufite ingabo zirinda ubwicanyi mu bihugu birimo Sudani y’Epfo, Centrafrique n’ibindi bitandukanye, yavuze ko “u Rwanda rufite uburambe mu guhagarika ubwicanyi ahantu henshi, niba rero rubikora ahandi, ntiyibaza impamvu ubwo bunararibonye bwakoreshwa u Rwanda rugakemura ikibazo hariya [ahari kubera ubwicanyi]”.

N’ubwo Abanyamulenge bari kwicwa muri Congo, Justin yavuze ko ikibatera agahinda kurusha ibindi ari uko “bari kwicirwa mu maso y’Umuryango w’Abibumbye kuko hari aho ubwicanyi bubera mu birometero 10 uturutse aho ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) zikambitse”.

Yavuze ko ibi bisa neza n’uburyo Umuryango w’Abibumbye watereranye u Rwanda mu 1994. Mu magambo ye agira ati “Ibaze ko bene wacu batwikirwa bari mu birometero bike uvuye aho MONUSCO iherereye, biteye agahinda kubona umuntu wakadutabaye atagira icyo akora ku kibazo cyacu, kandi niko byanagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi itangira gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda”.

Itsinda ryitwa ’Gakondo’ riharanira inyungu z’Abanyamulenge riherutse kwandikira Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, rimutabaza ku cyo ryise “Umugambi wo kurimbura Abanyamulenge batuye mu misozi miremire yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”. Twibutse ko izina “Gakondo” atari rishya mu matwi y’Abanyarwanda, kuko ingabo z’Umwami Gihanga nazo zitwaga zityo.

Mu bandi bari bagenewe kubona kopi y’iyo baruwa, harimo abayobozi b’ibihugu byose biri mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, ab’Imiryango y’Ubumwe bw’u Burayi na Afurika, ab’ibihugu bikomeye nka Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’abandi batandukanye. Uretse iyi baruwa, ndetse n’ubukangurambaga bwa ‘Save Mulenge’, ku itariki ya 01 Gicurasi 2021, na bwo Abanyamulenge barateranye bifashishije ikoranabuhanga, mu bundi bukangurambaga bugamije kwerekana akababaro kabo binyuze kwigomwa ifunguro, bwari bwiswe ‘Skip a meal for Save Mulenge’.

Mu kwanzura iyi nyandiko, twavuga ko nta wundi wihishe inyuma y’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge uretse imitwe yitwara gisirikare iri muri kariya gace. Ni byiza ko amahanga yatangiye guhagurukira kiriya kibazo, ngo arimbure imitwe ikiharangwa. Birasaba ubufatanye bw’ibihugu byose bifite aho bihuriye na Congo, cyane cyane u Burundi, u Rwanda na Uganda.

Ahanini imitwe ihungabanya kariya karere ikomoka muri ibi bihugu bitatu. Hari icyizere ko kurwanya iyi mitwe nibyihutishwa icumu rizunamuka maze amahoro yongere guhinda nk’uko byahoze mbere hose.

 

Byakusanyijwe na Léon Patrick Gatete