Huye: Yasambanyirije umukobwa we mu rutoki yanga kujya mu ndaya

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 50 ukekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa  w’imyaka 15 babanaga mu rugo.

Icyaha uregwa akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 21, 22 na 23/07/2021 mu murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye, mu rutoki aho yarariraga ibitoki  ngo batabyiba.

Mu ibazwa rye, ukekwa yemera ko yamusambanije iminsi itatu ikurikirana, abitewe n’uko umugore we yari yarahukanye ashaka ko umukobwa we yamusimbura muri izo nshingano aho kujya mu ndaya.

Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye  yahanishwa  igifungo kigera ku myaka 25, hashingiwe ku ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.