Ngoma: Mudugudu yamennye amazi yatuye ku mugabo we

Umuyobozi w’Umudugudu wa Terimbere, mu Murenge Jarama, mu Karere ka Ngoma yatawe muri yombi nyuma yo kumena amazi yatuye ku mugabo we bapfa ashinja gusinda akamukubita.

Byabereye mu Murenge wa Jarama mu Kagari ka Jarama mu Mudugudu uyu mugore asanzwe abereye umuyobozi wa Terimbere.

Nsanzuwera Michelle, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama yabwiye MUHAZIYACU dukesha iyi nkuru, ko uwo mugore yasutse amazi ashyushye ku mugabo we anabanza kubigira ibanga.

Ati: “Byabaye ejo ahagana saa Munani z’amanywa, amakuru twamenye ni uko yasanze umugabo we aryamye arangije acanira amazi amaze gushyuha cyane aragenda ayamena ku mugabo we, twagerageje kubaza umugore icyabimuteye, atubwira ko yari amaze iminsi ataha yasinze akamukubita.”

Uyu muyobozi yavuze ko bari basanzwe banafitanye amakimbirane yo mu rugo bagiye bihererana batagejeje ku buyobozi, akagira inama abaturage yo kutihererana ibibazo bahura nabyo kandi bafite ubuyobozi bubegereye bakabibwiye.

Umugabo uvugwa muri iyi nkuru ari kuvurirwa mu Bitaro bikuru bya Kibungo, mu gihe uumugore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Jarama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *