Ngoma: Koroshya ubuhahirane, bumwe mu buvugizi bw’abarwanashyaka ba Green Party

Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda, ishyaka rivuga ko ritavuga rumwe na leta y’u Rwanda basaba ko hakorwa ubuvugizi ku bijyanye no koroshya ubuhahirane hagati y’abatuye ako karere n’Umujyi wa Kigali n’utundi turere.

Ku wa 23 Gashyantare 2022, niho mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, ikiraro kiri mu gishanga cya Kanyonyomba cyacitse kijyana n’abantu batatu, babiri bararokoka, undi aburirwa irengero.

Kugeza ubu umuntu amazi yatwaye ntaraboneka
Kugeza ubu umuntu amazi yatwaye ntaraboneka

Ni ikiraro gihuza Umurenge wa Gashora wo mu Karere ka Bugesera n’uwa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, cyari cyarakozwe mu rwego rwo korohereza ubuhahirane bw’abaturage b’impande zombi, nyuma y’uko ikindi cyari gisanzwe cyifashishwa kimaze umwaka urenga cyangiritse.

Ibyo byakomye mu nkokora ubuhahirane bwakorwaga hagati y’abaturage b’uturere twombi ndetse cyanabafashaga kugera mu Mujyi wa Kigali. Ibyo bisaba ko abatuye imirenge yegeranye na Rukumberi bajya i Kigali bazengurutse mu mujyi wa Ngoma.

Maniraguha Bonaventure uhagarariye Green Party mu karere ka Ngoma avuga ko leta ikwiye gukora ibishoboka ikoroshya ubuhahirane bw’abatuye utwo turere.

Ati ” Usanga abaturage babona umusaruro ariko bakazitirwa n’ibyo bibazo bituma batawugeza mu isoko uko bikwiye. Bakorewe iyo mihanda byakoroshya ubuhahirane “.

Yungamo ko abo baturage bakorerwa umuhanda uhuza Ngoma na Rwamagana nawo ngo wapfuye, ubu ukaba unyuramo imodoka ndende gusa.

Iyangirika ry’iyo mihanda kandi ngo ryahagaritse imodoka zitwara abantu mu buryo rusange zavaga i Nyanza ya Kicukiro zigaca mu Bugesera zigana za Rukumberi muri Ngoma, ariko ngo ntabwo zikihanyura kubera iyangirika ry’iyo mihanda.

Mu bindi bibazo bikwiye gukorerwa ubuvugizi birimo icy’abangavu bo muri ako karere bava mu ishuri bakajya gushaka batarageza ku myaka y’ubukure, bakuruwe n’ubukungu bwa bamwe mu basore baba barataye ishuri nabo ari bato, bagakora ubuhinzi usanga bubinjiriza, nyuma bagashaka abo bangavu by’imburagihe.

Ikindi asaba ni uko leta yakora ibishoboka abatuye Ngoma bivuriza ku mavuriro yayo atandukanye bakoresha mituweli bakarindwa koherezwa kugurira imiti hanze.

Ati ” Umuturage yishyuye mituweli aziko izamufasha kwivuza. Iyo rero yoherejwe muri farumasi yigenga kwigurira umuti kandi uhenze, bituma atera icyizere ya mituweli ku buryo ubutaha ushobora gusanga asunikwa ngo ayitange, nyamara abanyarwanda bari bamaze kumva akamaro kayo.

Uwimana Alice watorewe kuyobora abagore bo muri iri shyaka mu karere ka Ngoma avuga ko hakwiye gukorwa ubuvugizi ku bagore n’urubyiruko bakabona inguzanyo ifasha ab’abakene kwiteza imbere.

Ati ” Leta y’u Rwanda hari byinshi yakoze mu guha amahirwe urubyiruko n’abagore ku bijyanye no kwishingirwa ngo bahabwe inguzanyo na BDF, gusa hari abatabona ingwate isabwa, bityo bakwiye gufashwa na leta ikabishingira byose bagahabwa inguzanyo bakabasha kwiteza imbere nk’abaturage bayo.”

Yungamo ko abo bagore usanga bibumbira mu bimina ngo babone igishoro kibafasha kwiteza imbere, ariko bakabura ingwate isabwa ngo basabe inguzanyo. Yongeraho ko bakoroherezwa ku bijyanye n’imisoro kuri icyo cyiciro kiba kirimo abacuruza nk’ibase y’inyanya cyangwa intoryi.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’iryo shyaka, Masozera Jacky, umubitsi mukuru waryo avuga ko ibibazo byagaragajwe n’abo barwanashyaka bazabikorera ubuvugizi ariko ko hari n’ibikenewemo cyane uruhare rw’abaturage.

Ati ” Ikibazo cy’iyo mihanda yasubije inyuma ubwo buhahirane birumvikana ko gikeneye ubuvugizi bwimbitse, ndetse tuzakomeza gukora, ariko hari ikibazo cy’abangavu bishyingira bakiri bato, kirareba cyane uruhare rw’ababyeyi.”

Masozera avuga ko hakwiye gukorwa ubukangurambaga ahahurira abaturage benshi uwo muco ugacika. Yungamo ko ababyeyi bakwiye kubigiramo uruhare runini kuko icyo kibazo ari bo ba mbere kireba

Ku bijyanye n’igishoro kikiri ikibazo kuri bamwe mu baturage avuga ko hari ibyo leta yakoze bashima, ariko ibibazo bikirimo bazakomeza kubikorera ubuvugizi kimwe n’abaturage bataka kubura amafaranga yo kwigurira imiti muri za farumasi nyamara barishyuye mituweli.

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rikomeje igikorwa cyo kubaka inzego hirya no hino mu gihugu kugeza ku rwego rw’akarere, kizakurikirwa no kugera ku zindi nzego zo hasi.

Abarwanashyaka ba Green Party muri Ngoma
Bamwe mu barwanashyaka ba Green Party baganirizwa kuri gahunda z’iryo shyaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *