Myr Mbonyintege yasabye abarangije muri ICK kutishingikiriza impamyabumenyi gusa

Kaminuza Gatorika ya Kabgayi[Institut Catholique de Kabgayi- ICK] yatanze impamyabumenyi ku baharangije muri uyu mwaka 533, zimwe mu mpanuro bahawe zirimo kugira imyitwarire ikwiye uwize muri iyo kaminuza, bityo akigirira akamaro ndetse n’igihugu muri rusange.

Iyo myitwarire ikwiye ngo izatuma bahanga akazi bakaremere n’abandi n’abakorera abandi batange umusaruro ukwiye nkuko babyibukijwe n’Umushumba wa Diyoseze Gatorika ya Kabgayi, akaba n’Umuyobozi w’ikirenga w’iyo kaminuza Musenyeri Mbonyintege Smaragde mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku barangije muri iyo kaminuza.

Yibutsa ko impamyabumenyi bahawe ifite akamaro kuko ari ikimenyetso cy’uko bahawe ubumenyi, ariko ngo kubugira gusa ntibihagije.

Agira ati:

 “Kugira impamyabumenyi gusa ntabwo bihagije. Hiyongeraho kurangwa n’ikinyabupfura n’umuco mwiza; ni ryo banga rikomeye ryo kubona akazi no kugakora uko bikwiye.”

Yungamo ko ICK iri ku rwego rwiza kuko ngo yagiye itanga abakozi beza hirya no hino mu gihugu, ahereye ku bakora mu by’itangazamakuru n’ahandi.

Iby’uwo musaruro bishimangirwa n’ibigo bitandukanye birimo Equity Bank yahembye abanyeshuri babiri bitwaye neza, ndetse na mbere yaho ikaba yarahaye akazi abandi 18 barangije muri iyo kaminuza.

Equity Bank ngo ihirwa n’abageni ivana muri ICK kuri iyi nshuro yahembye abaharangije babiri mudasobwa za miliyoni n’ibihumbi 200 Frw

Ibyo kuba iyo kaminuza itanga ubumenyi bukenewe na sosiyete byemezwa na Barore Cléophas urangije muri iyo kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru wemeza ko  mu gihe gito yahize yabonye umwihariko wayo.

Ati:

“Iyo ugeze mu ishuri bakubwira ngo turakwakiriye ariko aha nta na kimwe uzabona utagikoreye, uhita wumva rya reme ry’uburezi kandi koko niko byagenze…Batwakiriye neza, ariko baratubwira ngo hano ni akazi, twaje tubizi. Iyo umuntu agiye kwiga mu ishuri ry’abapadiri aba azi ko nyine agiye kwiga; ntibyaduteye impungenge cyangwa ubwoba,  uyu munsi ni ibyishimo.”

Image
Abarimo Barore Cleophas uyobora RMC n’umuvandimwe we Titien Mbangukira, Didace Niyifasha uyobora radio Inkoramutima, n’abandi banyamakuru barimo Tumwesigire Peace Hillary uyobora Family Magazine, Issa Kwigira wa Flash Radio &TV, Patrick Nyiridandi na Uwayo Jean Maurice ba RBA, Bakomera Pascal wa Impamba bari babukereye mu basoje amasomo

Barore akomeza akomoza kuri uwo mwihariko ati:

“Reka nivugire ICK, rimwe na rimwe ubumenyi abantu bakuyeyo, ubona babuhagararaho kuko burya mu mashuri y’abapadiri, ibyo abanyeshuri bita  ngo ni ukuba etudiant fantôme [umunyeshuri shusho] ntibikunze gukunda, la liguer[ishema] yo mu gipadiri, y’abantu bamenyereye iby’uburezi ituma no kuvuga ngo umuntu aziga amare imyaka itatu asohoke afite ubumenyi bucagase, bidakunze kubaho, ariko hari amashuri amwe atabyitaho ugasanga umuntu niba yari kwiga iminsi itanu abonetse umwe cyangwa ibiri, ariko muri ick ntibishoboka.”

Isoko y’ubwo bumenyi ndetse n’umusaruro wabwo byemezwa kandi na Padiri Dr Ntivuguruzwa Balthazar, umuyobozi w’iyo kaminuza.

Agita ati :

“Mfite icyizere  cy’abanyeshuri barangiza muri ICK, ababona akazi muri bo bagakora neza.  Abajya gukora imenyerezamwuga nabo hari abo usanga bahita bahabwa akazi, ni uko hari ubumenyi baba bababonanye.”

Padiri Dr Ntivuguruzwa Balthazar, umuyobozi wa ICK

Abwira abahawe impamyabumenyi ko ireme ry’ubwo bahawe bazarigaragariza.

Ati “Bagire icyizere, bumve yuko ubumenyi bavomye muri ICK buzabafasha kubona akazi, ariko byakabaye byiza badatekereje kugahabwa, ahubwo bakicara, bagatekereza kugahanga; bakwishyira hamwe bakabukoresha bavumbura, banahanga agashya, barebe icyo sosiyete ikeneye.”

Iby’ubumenyi bukwiye butangirwa muri ICK bishimangirwa n’Umuyobozi wungirije w’akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bizimana Eric, uvuga ko kuva iyo kaminuza yashingwa itahwemye gutanga uburezi n’uburere bifite ireme.

Yungamo ko ryabaye igisubizo u Rwanda rwari rufite nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, cyo kugeza uburezi kuri bose, kuko ngo hariho kaminuza imwe itarahaga serivisi bose.

Umutambagiro w’abayobozi, abarezi n’abasoje amasomo mu muhango wabereye kuri stade ya Muhanga tariki 21 Mata 2022

Abahawe impamyabumenyi uyu mwaka ni 533 bigaga mu mashami ya Sisansi mu by’iterambere, iry’inozamibanire, siyansi mu by’ubukungu, n’imicungire mu by’ishoramari, itangazamakuru n’itumanaho ndetse n’uburezi. Ni ku nshuro ya 10 iri shuri ritanga impamyabumenyi mu myaka 20 rimaze rishinzwe.

Padiri Mutabazi Fidele, (uwa 2 uhereye iburyo mu bicaye) umuyobozi wa Kinyamateka,ari mu basoje amasomo
Musenyeri Mbonyintege atanga impamyabumenyi akikijwe n’abarimo Umuyobozi wa ICK Padiri Dr Ntivuguruzwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *