Musanze: Umunyeshuri yatorotse ikigo ataha mu gicuku yasinze yangiriza ishuri

Umunyeshuri [twirinze gutangaza amazina] wiga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya ETEFOP giherereye mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze yafashwe yasinze ari kwangiriza ishuri ajyanwa kuri polisi.

Ibyo byabaye kuwa Gatanu tariki 6 Ugushyingo 2020 ubwo ikigo cyatabazaga inzego z’umutekano ko hari umunyeshuri w’imyaka 19 wafashe yatorotse ikigo akaza gufatwa saa munani z’ijoro agaragarako yasinze bikabije ndetse ngo bamusanganye mu mufuka icupa rya nguvu nkuko byashyizwe mu butumwa (sitrep) bwasangiwe n’inzego zitandukanye muri ako karere. Akimara kwinjira mu kigo ngo yamenaguye ibirahure by’icyumba kimwe cy’ishuri, habaho gutabaza n’umubyeyi we ajya kureba ibyabaye.

 

Umunyeshuri yajyanwe kuri station ya Muhoza umubyeyi we asigara yumvikana n’ubuyobozi bw’ikigo ku cyakorwa kugirango hasanwe ahangiritse.

The Source Post yavuganye n’umubyeyi w’uyu mwana [itifuje gutangaza amazina ye] avuga ko yumvikanye n’ubuyobozi bw’ikigo kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 136.

Akomeza avuga ko yageze ku ishuri akabona ibyo umwana we yakoze akumirwa. Ati ” Nabibonye ariko nyine nta kundi nabyakiriye.”

Yongeraho ko yatunguwe kuko umwana we atari asanzwe yitwara gutyo. Asaba ko yafashwa umwana we agafungurwa akajya kumuhanira mu rugo nk’umubyeyi ku buryo asezeranya ko bitazasubira.

Amakuru The Source Post yamenye ni uko ishuri ryahise ryirukana uwo munyeshuri, rigaha umubyeyi we urupapuro rumwirukana.

Loading