Kamonyi-Bishenyi: Umu- “marine” yateye icyuma umunyonzi aramwica

Umu-“marine” izina bita rumwe mu rubyiruko rurangwa n’imico itandukanye mibi, wirirwa mu isoko rya Bishenyi mu karere ka Kamonyi yateye icyuma umunyonzi aramwica.

Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 18 y’amavuko yishwe n’umusore uri mu kigero cy’imyaka nka 18 bita kazungu amuteye icyuma byavuzwe ko cyageze ku mwijima. Bivugwa ko yamuhoye ko yari amureze ko yibye igitoki.

Umunyamakuru wa The Source Post wageze aho ubu bwicanyi bwaberewe yaganiriye n’ababibonye.

Uzabakiriho Samuel umukarani ukorera muri iri soko wanabonye uko byagenze ati “Uwishwe yari amutanze(amureze) kuko yibye igitoki, abo ba marine bahita bamukurikira uwitwa Rukara aramufata, Kazungu amutera icyuma, ahita agwa hasi, bamujyana ku ivuriro bita kwa “Gicumba” ahita apfa.”

Uyu musore ukomoka ahitwa mu Biharabuge mu kagari ka Sheri mu Murenge wa Rugarika yajyanywe kuri dispensaire Ihumure iri mu gasanteri ka Bishenyi, mu gihe uwamuteye icyuma yahise yirukanka.

Umuyobozi w’iri vuriro avuga ko abarimo dasso n’abandi bashinzwe umutekano bajyanye uyu musore kuri iri vuriro amaze guterwa icyuma. Icyo gihe ngo yari arimo gusamba ku buryo ngo nta minota nk’ine yashize atarapfa. Hari hagati ya saa moya na saa mbili za mugitondo.

Ababibonye bavuga ko yatewe icyo cyuma munsi y’urushyi rw’akaboko ku buryo ngo icyuma gishobora kuba cyamugeze ku mwijima nkuko n’ivuriro yahise ajyanwamo ryabitangaje.

Abakorera ku isoko rya Bishenyi bavuga ko bajujubijwe n’abo ba marine ngo bahora babiba ibirimo ibitoki.

Bakomeza bavuga ko ugeragaje kugaragaza uwo aba ba marine bibye ngo usanga bamutoteza ku buryo ngo abacuruza igitoki muri iri soko bahisemo guceceka iyo babibye. Bongeraho ko hari abo babwiye ko baziba kugeza bivanye muri iryo soko.

Basaba yuko bafashwa urwo rubyiruko rukomeje kubatera ubwoba rukavanwa aho kuko rubabangamiye.

Hari amakuru avuga ko uwishe uwo musore yatawe muri yombi ubwo yahungaga ageze ahitwa i Gihara, ariko ni amakuru The Source Post ikirimo kubaza polisi….

Hari bamwe muri aba bamarine birirwa mu Nkoto bahise batabwa muri yombi na polisi.

Iyi nkuru turacyayikurikirana….

Ahabereye ubwicanyi mu isoko rya Bishenyi
Ahagaragara amaraso niho uwo musore yiciwe ni hanze y’isoko rya Bishenyi