Musanze: Abanyamadini barenze kwigishiriza COVID-19 mu nsengero bajya gufasha abatishoboye
Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA
Ihuriro ry’abanyamadini n’amatorero mu Rwanda(Rwanda Religious Leaders Initiatuve-RRFI) ryafashije abatishoboye batuye mu karere ka Musanze kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Ni ubufasha burimo inama zo kwirinda COVID-19, bahawe mu biganiro byayobowe n’abayobozi b’iri huriro ku rwego rw’igihugu, barimo Musenyeri John Rucyahana, Musenyeri Deo Gashagaza, umunyamabanga mukuru w’iri huriro, Pasiteri Matabaro uhagarariye iri huriro mu Ntara y’amajyaruguru n’umuyobozi wa Action Aid muri Musanze ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze.
Uretse kubigisha uko birinda iki cyorezo, aba batishoboye bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bo mu mirenge ya Nyange na Kinigi, bahawe isabune n’udupfukamunwa, abenshi bagaragaza ko babibona bibagoye. Cyabereye mu Murenge wa Kinigi kuwa Gatanu tariki 21 Kanama 2020.
Uwitwa Kabibi Vestine utuye mu kagari ka Ninda mu murenge wa Nyange, avuga ko yajyaga yambara agapfukamunwa yatoraguye[ubundi kambarwa rimwe kakajugunywa]. Nyuma yo guhabwa utumeswa ngo agiye gukaza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo.
Ati ” Ngiye kujya nambara aka gapfukamunwa kandi neza, nakarabe kugirango Coronavirus itaba yamfata. Amasabune yari yarashize kera. Mvuye mu rugo nkajya mu isoko kugura agakoma k’umwana ashobora kunyanduza.”
Yungamo ko uburyo bwo kwirinda icyo cyorezo yabusobanukiwe, yaburaga ibikoresho.
Uwitwa Sasita Apollo utuye mu kagari ka Nyonirima mu murenge wa Kinigi na we avuga ko yari afite agapfukamunwa kamwe, ibikoresho yahawe bikaba bigiye kumufasha guhangana na COVID-19.
Maniragaba Faustin wo mu murenge wa Kinigi avuga ko ibikoresho ahaww bituma iminsi yicuma. Ati ” Mfite umuryango w’abantu 12, kuko mfite abana batatu n’abandi barindwi b’umubyeyi wanjye [nyina], ibi bikoresho bigiye kumfasha mu gihe runaka, biracuma iminsi.”
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda, buvuga ko icyiciro cy’abaturage bwafashije, ari kimwe mu gikwiye guhora cyegerwa kikagirwa inama ku kwirinda COVID-19, kandi ngo kikunganirwa mu bundi buryo, bityo bakaba barenze urwego rwo kwigishiriza mu nsengero ibyo kwirinda iki cyorezo, bakajya gufasha abaturage nkuko byemezwa na Musenyeri [Bishop] Gashagaza Deo, umunyamabanga mukuru w’iryo huriro[RRLI].
Ati “Ni igikorwa gitangiriye mu karere ka Musanze, murabizi ko COVID-19, ari icyorezo gikomereye Isi ndetse n’u Rwanda, gisubiza abantu hasi cyane, byagera ku bari mu cyiciro cya mbere, bigakomera ugasanga rimwe na rimwe no kwigurira ibikoresho byo kwirinda bikaba ikibazo.”
Akomeza avuga ko ari muri urwo rwego baje kubafashamo ariko banabakangurira nk’abanyamadini kumva uruhare rwabo mu gukomeza kurwanya banikingira icyo cyorezo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, bwari buhagarariwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mpuhwe Andrew Rucyahana bushima ubu bufatanye kuko ngo ntacyo abantu bageraho badafatanyije, kandi ngo babashije no kukigeraho nticyaramba. Asaba abahawe ibyo bikoresho kubyifashisha birinda COVID-19, bakirinda imyitwarire yajyaga ibaranga yo kubona imodoka bakeka ko zirimo abayobozi bakiruka, kubera ko batambaye udupfukamunwa.
Mu karere ka Musanze hafashijwe imiryango 166. Ni igikorwa kizakomereza mu tundi turere kuko hazafashwa imiryango 1300 yo mu turere umunani.