Musanze: Abagore n’abakobwa bafatiwe mu birori bitegura ubukwe
Abantu basaga 40 mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze bafatiwe mu birori byo gutegura ubukwe bizwi nka Kitchen Party.
Icyo gikorwa bagifatiwemo ku Cyumweru tariki 11 Nyakanga 2021. Ni igikorwa gihuza abagore n’abakobwa bagatera inkunga umugeni bakanamugira inama z’uburyo urugo rwubakwa.
Mu masaha y’igicamunsi nibwo abayobozi b’inzego z’ibanze ku bufatanye n’izindi nzego zitandukanye zirimo Polisi, Dasso ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake basanze mu rugo rw’uwitwa Nyirarwamo Providence wo mu murenge wa Muko mu kagari ka Cyivugiza umudugudu wa Kabudundu hakoraniye abantu bivugwa ko barenga 40 biganjemo ab’igitsinagore, aho bari mu birori bibanziriza ubukwe bizwi nka Kitchen Party. Ubu bukwe bwategurwaga bukaba ari ubw’umwe mu bahatuye(tudatangaza amazina ye)
Mu gihe benshi bahise bakwira imishwaro bakiruka, abagera kuri 26 batawe muri yombi, ndetse no mu bafashwe hakaba harimo nyir’urugo ndetse na nyir’ubukwe, bose bakaba bajyanywe muri sitade kuko basanzwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Umukobwa ufite ubukwe ni we wikorera bene ibi birori, aho atumira inkumi n’ abagore bakiri bato ariko ahanini hibandwa ku bagaragara ko bifite, bakagena aho bahuriye. Abo batumirwa baza buri wese afite impano yo gucyuza ubukwe cyane cyane ibikoresho byo mu rugo nk’ibisorori, ibitenge, tapis, umukeka, imbabura, igikombe, isahani, isafuriya, ibiryamirwa, imitako yo mu rugo… Izi mpano zitangwa babyina, nyuma bakanywa bakanasangira amafunguro.
Mu kiganiro ku murongo wa telefone, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko Murekatete Triphose yemereye AMIZERO aya makuru anasaba abaturage b’umurenge wa Muko ndetse n’Abanyarwanda bose kureka kwirara ndetse no gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.
Yagize ati: “Inzego z’ubuyobozi ziri maso ku buryo kumenya abari gukora nka biriya ari mu kanya nkako guhumbya. Abafatiwe muri aya makosa yo kurenga ku ngamba zo kwirinda COVID-19 hari harimo abo mu murenge wa Muko ndetse n’abo mu murenge wa Muhoza. Nubwo hari abirutse bagacika, ariko 26 muri bo barafashwe bajyanwa muri sitade aho bigishwa ndetse bagahabwa ibihano.”
Uyu muyobozi kandi yanaburiye abarenga ku mabwiriza ati: “Ese iyo udakunze mugenzi wawe basi wowe ntiwikunda? Gusa ibihano birahari ku barenga ku mabwiriza cyane cyane uri iki gihe imibare y’abanduye irushaho kuzamuka.”
Amabwiriza avuguruye yo kwirinda COVID-19 yasohotse ku wa 29 Kamena akaba azongera kuvugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri avuga ko amateraniro rusange ndetse n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu rugo n’ahandi bibujijwe. Izi ngamba kandi zinavuga ko imihango yose y’ubukwe harimo gusaba no gukwa, ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa Leta ndetse n’irikorewe mu nsengero zabaye zisubitswe.
Bimwe mu bihano bihabwa uwarenze ku mabwiriza byateganijwe n’inama njyanama ya Musanze muri Gicurasi uyu mwaka, gukora ibirori n’iminsi mikuru bitemewe ku wabiteguye acibwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 naho buri wese mu babyitabiriye agacibwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10.