Imibare mishya kuri COVID-19 mu Rwanda iravuga iki?

Leta y’u Rwanda muri iyi minsi irasaba abanyarwanda kubahiriza kurushaho ingamba zo kwirinda coronavirus nyuma yuko itangarije ko hageze ubwoko bushya bw’iki cyorezo yiswe delta.

Imibare y’nzego z’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 kugeza ku ya 10, abantu bahitanwaga na covid-19 bari hejuru ugereranyije no mu minsi yashize.

Izo nzego zitangaza ko impamvu imibare y’abandura covid19 ikomeje kwiyongera ni ukuba uyu munsi duhanganye na virusi yihinduranyije, kandi ikwirakwira vuba kurusha uko byari muri Werurwe 2020.

Izindi mpamvu zatumye ubwandu bwabwiyongera muri iyi minsi zirimo cyane cyane izijyanye no kudohoka bituma amabwiriza yo kwirinda atubahirizwa uko bikwiye. Ubundi ngo ingamba zo kwirinda COVID19 zikwiye gufatwa na buri muntu ku giti cye na mbere y’uko Inzego za Leta zishyiraho amabwiriza rusange yo kwirinda. 

Ijanisha ry’abandura ryavuye hejuru y’icumi ku ijana  rigera hafi ku icyenda, muri rusange imibare mishya igaragaza ko abandura bari kugabanuka ugereranyije no mu minsi yashize aho bakabakabaga muri 900 n’abapfa basaga 10. Tariki 11 hapfuye abantu 9 bakurikira: abagore batandatu b’imyaka 73, 65, 50, 40 (Kigali), 71 (Musanze)  27 (Karongi) n’abagabo batatu b’imyaka 68 (Kigali), 53 (Kamonyi) 38 (Karongi).

Abantu 253,087 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID19 (AstraZeneca) barimo 74 bayihawe tariki 11 Nyakanga.