Mukabalisa ku rutonde rumugumisha mu Nteko, Byabarumwanzi ayisohokamo

Komite Nyobozi y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu / PL yateranye yemeza urutonde rw’abakandida mirongo inani (80) bazarihagararira mu matora y’abadepite yo muri Nzeri 2018, ku isonga hari Mukabalisa Donatille, havamo Byabarumanzi Francois n’abandi.

Byabarumwanzi ku rutonde rwa 2013 yari ku mwanya wa kabiri, uyu mugabo wayoboye akarere ka Ruhango ari n’umwarimu muri kaminuza gatorika ya Kabgayi, yaje kuba umudepite ndetse ahabwa n’inshingano zo kuyobora imwe muri za komisiyo zigize inteko ishinga amategeko. Hambere aha humvikanye amagambo Bamporiki Edouard yamuvuzeho atarakiriwe neza na bamwe abandi bagaragaza gushidikanya, ashinjwa kuvuga ubwo bari kumwe mu butumwa bw’akazi.

Ibyo bibazo byabaye tariki ya 3 Ukwakira 2016 ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya Jenoside basuraga Akarere ka Nyamagabe bakaganira n’Abagize nyobozi n’abashinzwe umutekano mu Karere. Perezida w’iyi Komisiyo, Byabarumwanzi François niwe wari uyoboye iri tsinda ryari ririmo Depite Bamporiki Edouard, Françoise Mukayisenga na Mukakanyamugenge Jacqueline birinze kugira icyo batangaza ku byo Bamporiki yavuze.

Urutonde rwa PL rugaragaramo amasura mashya atari amenyerewe cyane muri politiki mu Rwanda. Mu bari imbere harimo kandi Komiseri muri komisiyo y’ ubumwe n’ubwiyunge, Marie Claire Mukamusonera na Dr Mbonimana Gamariel umenyerewe muri gahunda za leta zitandukanye zirimo gushimangira isoko y’Ubunyarwanda.

Urutonde rw’abakandida rwemejwe ni uru rukurikira:

1 MUKABALISA Donatille
2 MUNYANGEYO Théogène
3 Dr MBONIMANA Gamariel
4 MUKAYIJORE Suzanne
5 MUPENZI George
6 Dr RUTEBUKA Balinda
7 MUKAMUSONERA Marie Claire
8 NZABONIMANA Serge Guillaume
9 AKIMANIZANYE Virginie
10 Dr RUTAGONYA Pierre Canisisius
11 NDAGIJIMANA Léodomir
12 NYAMUGANZA Barnabe
13 NKEJUMUZIMA Emmanuel
14 KABAGENI Eugenie
15 TUMUKUNDE Aimee Marie Ange
16 MWUMVANEZA Emile
17 MUKANKWAYA Olive
18 NZEYIMANA Cléophas
19 GUMUYIRE Joseph
20 MUTIMUKEYE Nicole
21 NIWEMUGENI Christine
22 UMUGWANEZA Marie Solange
23 NSHIMYUMUKIZA Jean Damascene
24 BAKURIYEHE Donatille
25 HARERLIMANA Theogene
26 ZIHINJISHI Marie Chantal
27 SHEMA Aimable
28 MUHIRE Adrie
29 MUTESI Jacqueline
30 NDAGIJIMANA Eric
31 MUKESHIMANA Mediatrice
32 HARERIMANA SANO Théogène
33 TWAGIRAYEZU Gilbert
34 KAMPIRE Martine
35 MUZARIREHE Elisabeth
36 NSANGABANDI Erneste
37 KABERA Paterne Regis
38 DUSABIKIZA Félicien
39 MWANAYIDI Marie Claire
40 HAKIZIMANA Jean Marie Vianney
41 UMWIZERWA Redempta
42 SIBOMANA Aphrodis
43 RUSAGARA Vedaste
44 RUTIKANGA Sixbert
45 KARANGWA Jean de Dieu
46 UMULISA Marie Chantal
47 FURAHA Jean Pierre
48 NZARAMBA Vedaste
49 HABAYO SINIBAGIWE Juvénal
50 MUKAMINEGA Epiphanie
51 NDABIRORA Jean Damascene
52 NDAYAMBAJE Vincent
53 NDAGIJIMANA Enock
54 NZITONDA Médiatrice
55 KABERUKA Vedaste
56 RUTABA Jean Berchmans
57 RUKUNDO Hermenegilde
58 MUKAKAMARI Dancille
59 KUBWIMANA René
60 NDAGIWENIMANA Placide
61 NDUNGUTSE Abdoulkarim
62 IBYIMANIKORA Fidelie
63 NSHIMIYUMUKIZA Zachée
64 MUSABYIMANA Jean Bosco
65 CYUBAHIRO Wellars
66 TUMURERE UWURUKUNDO Vivine
67 BARAHIRA MUKAZANA Fidela
68 DUSABEYEZU Christine
69 MUZIGIRWA Ferdinand
70 NGARUKIYINTWARI Jean Baptiste
71 UWIMANA Lucie
72 UWANYIRIGIRA Clémentine
73 SEBURO Jean de la Croix
74 MUKABAZIGA Marie Chantal
75 SIBOBUGINGO Jean Bosco
76 MUKANTEZIMANA Soline
77 RUKUNDO Kelvin Emmanuel
78 KAYUMBA Jules Clément
79 SEMINEGA KANYANGE Clarisse
80 ABANABEZA Alice

Urutonde rwa PL muri 2013

1. MUKABALISA Donatille
2. BYABARUMWANZI François
3. KALISA Evariste
4. MUKAMURANGWA SEBERA Henriette
5. MUNYANGEYO Theogene
6. MUPENZI George
7. MUGABOWINGOGA Bernard
8. KAMANDA Charles
9. MUKANTAGARA Stéphanie
10. UWAMARIYA M. Claire
11. MUKAMAZERA Rosalie
12. SAYINZOGA NKONGORI Apollinaire
13. NYIRABAZAYIRE Angélique
14. KAGOYIRE Odette
15. UDAHEMUKA Aimable
16. NYAMUGANZA Barnabé
17. NZABONIMANA Guillaume Serge
I 8. NKEJUMUZIMA Emmanuel
19. GATERA Innocent
20. UMUGWANEZA Solange
21. NTAGARA Vianney
22. KAYIRANGA François
23. NDORUHIRWE Leopold
24. HARERIMANA SANO Theogene
25. MWUMVANEZA Emile
26. HARERIMANA Theogene
27. ZIHINJISHI Chantal
28. MUKANTABANA Benigne Consolee
29. KAZARWA Gertrude
30. GATETE Charles
31. TWAGIRUMUKIZA J. Baptiste
32. BAKURIYEHE Donatille
33. NSHIMIYUMUKIZA J. Damascene
34. HAKIZIMANA Jean Marie Vianney
35. NISHIMWE Claudia
36. MBARAGA Virginie
37. NGIRINSHUTI J.de Dieu
38. MUKAKAMARI Dancilla
39. GAHIMA Venuste
40. USABYIMFURA Phocas
41. HABYARIMANA J. Damascène
42. GATABAZI Aimable
43. MUKAYISENGA Julienne
44. NYIRANTEZIRYAYO Marcelline
45. RWAMIHARE Jean de Dieu
46. SIBOBUGINGO J. Bosco
47. MUNYAZESA Concorde
48. NSHIMIYUMUKIZA Zachee
49. KARUTA MUJYAMBERE Eric
50. RUTAGENGWA Anastase
51. SAMVURA Modeste
52. AKIMANIZANYE Virginie
53. MUZIGANTAMA Johnson
54. MUHIRE Alberto
55. NYIRABEZA Nadine
56. BIGIRIMANA Eric
57. MUKAHIGANIRO Julienne
58. UWERA Chantal
59. MUGIRIMBABAZI J. Bosco
60. RUKUNDO Kelvin Emmanuel
61. RUSAGARA Vedaste
62. NDAGIJIMANA Enock
63. DUKUZUMUREMYI Sylvain
64. NDABIRORA Jean. Damascene

N D.

2 thoughts on “Mukabalisa ku rutonde rumugumisha mu Nteko, Byabarumwanzi ayisohokamo

  1. Iyi nkuru ni urugero rwiza rw’inkuru ikoze nabi, ivanze ibintu bibiri bitagomba kuvangwa. Bisa no kuvanga amata n’amaganga ukanywa ngo ni uko byose biva mu nka!
    Simbona ihuriro riri mu kuba PL yatangaje urutonde no kuba hari ibibazo byavuzwe kuri Byararumwanzi kandi buri wese yarabonye ko ari amatiku y’abamenyereye kuvuga ubusa.
    Ikindi, simpamya ko kuba Byabarumwanzi ataragaragaye ku rutonde bifite aho bihuriye n’ariya magambo, kuko jye numvise abantu bo muri PL bamushima bavuga ko ari we wahisemo kuvamo kubera ko akuze, yujuje imyaka ya pension kandi akaba amazemo manda ebyiri zikurikiranya.
    Ikindi umwanditsi yamfasha kumva,ni ukuba yahisemo kuvuga kuri uriya gusa kandi jye ku rutonde nabonye abandi bane batagaragaraho kdi bari mu badepite.
    Itangazamakuru ry’ubu ribuzemo ubwenge n’ubushishozi.

  2. Nizere ko umuntu wanditse iyi nkuru arimuri bamwe baba bari abazunguzayi bugacya bibonyemo impano yo gukora itangazamakuru, kuko uramutse wararyize utatinyuka kwandika ibintu bidafite shinge na rugero nk’ibi.
    Umenya uyu yaba muri ya mihiri……wa wundi ukomeye yavuze

Comments are closed.