Muhoozi “intwari” ishobora kuba iri gutegurirwa kwicara mu biro by’i Entebbe

“Ndashimira Perezida Paul Kagame, kubera uburyo uyu munsi njye n’itsinda ryanjye twakiriwe neza i Kigali. Twagiranye ibiganiro byimbitse byo kurebera hamwe uburyo bwo kunoza umubano. Ndahamya ko hashingiwe ku miyoborere y’abakuru b’ibihugu byacu tuzabasha kugarura umubano mwiza uri mu mateka yacu vuba bishoboka.”

Iyo ni imvugo ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ingabo z’iki gihugu zirwanira ku butaka. Yayanditse ku rukuta rwe rwa twitter tariki 22 Mutarama 2022, ubwo yari akubutse mu Rwanda kubonana na Perezida Paul Kagame aherutse kwita nyirarume/ se wabo[Uncle].

Mbere yahoo Lt Gen Muhoozi yanditse ku rubuga rwa Twitter tariki 16 Mutarama 2022, avuga ko Perezida Kagame ari nyirarume/sewabo, ko abamurwanya baba barwanya umuryango we, ati bagombye kwitonda.

Muhoozi yita Perezida Kagame nyirarume/ se wabo[Uncle]

Izi mvugo za Lt Gen Muhoozi zumvikanye neza mu matwi y’abanya-Rwanda n’abanya-Uganda banyotewe kongera guhura, bakaganira nk’abavandimwe bitewe n’amateka y’ibihugu byombi, ndetse bakanahahirana uko byahoze, dore ko ibihugu byombi bimaze imyaka itatu byeruye ko bidacana uwaka ku mubano wahombeje abaturage b’ibihugu byombi.

Uburyo imvugo za  Lt Gen Muhoozi zumvikanye ntaho bitandukaniye n’iz’abanyarwanda bo mu byiciro bitandukanye bagiye bumva  mu bihe bitandukanye kandi koko zahumurije imitima yabo., harimo : Muhumure turi inkotanyi [mu 1994], abanyeshuri bemerewe buruse [mu 2010], imisoro y’ubutaka irakomeza kuguma uko yari imeze mbere[2021], ibiciro byo gutwara abantu birasubira uko byari bimeze mbere,  ingendo zasubukuwe[nyuma ya guma mu rugo]….

Uretse imvugo za Muhoozi, u Rwanda narwo rwakoresheje imvugo ica amarenga kuri ibyo biganiro bigamije ineza y’abatuye ibihugu byombi, u Rwanda rwavuze ko ari ibiganiro bifite akamaro nkuko byanditswe kuri twitter y’ibiro bya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame  mu nyandiko igira iti “ibiganiro byuje ubwuzu, by’ingirakamaro kandi bireba kuri ejo hazaza bijyanye n’ibihangayikishije u Rwanda ndetse n’intambwe zishoboka zicyenewe mu kubyutsa umubano hagati y’u Rwanda na Uganda”.

Ku ruhande rwa Uganda, Liyetona Jenerali Kainerugaba yanditse kuri Twitter ko afite “icyizere ko ku bw’ubuyobozi bwa ba Perezida bacu bombi tuzashobora kubyutsa umubano wacu mwiza umaze igihe kirekire”.

Yanashimye Perezida Kagame ku kubahiriza ubusabe bwe bwo gusubiza umusirikare wa Uganda, Private Ronald Arinda, ngo wari wayobeye ku butaka bw’u Rwanda ari muri gahunda ye bwite kandi nta ruhushya abifitiye.

Ibiganiro ngo byari byiza

Yatangaje ifoto yerekana ko yatahanye n’uwo musirikare wo mu mutwe wihariye, bivugwa ko yari mu Rwanda guhera mu mpera y’ukwezi kwa cumi na kumwe.

Muhoozi n’umusirikare wo mu ngabo zidasanzwe za Uganda wari mu Rwanda yamusubiranye iwabo

Nyuma y’uruzinduko rwa Muhoozi mu Rwanda, yagaragaje ko ibihugu byombi bisangiye amateka adakwiye kwirengagizwa, abicishije kuri twiiter yagize ati “Nabayeho igihe kinini gihagije kinyemerera kumenya ko u Rwanda na Uganda ari igihugu kimwe! Mu buhunzi muri za 1980 njye n’umuryango wanjye natwe batwitaga ‘Abanyarwanda’. Abanzi nibo bonyine bashobora kurwanya ubumwe bwacu. Mureke dukemure utu tubazo duto vuba ubundi dukomereze urugendo hamwe nk’uko byahoze.”

 

[Mu rugamba rwo kubohora Uganda, umuryango wa Museveni wahungiye muri Suede no muri Kenya.]

Nyuma y’ubutumwa Muhoozi yanditse kuri twitter amaze kubonana na Perezida Kagame, abanya-Rwanda n’abanya-Uganda bihutiye kwandika ku rukuta rwa Gen Muhoozi ko banyuzwe n’igikorwa yakoze, ndetse banashimira Perezida Paul Kagame ku bw’ibi biganiro. Bamwe ndetse banditse ko babona Muhoozi ari Perezida w’ejo hazaza ha Uganda.

Bamwe mu baturage b’ibihugu byombi bahereye ku muhate wa Gen Muhoozi wo kwibutsa abashaka kugirira nabi u Rwanda ko igihe cyabo cyarangiye, ndetse no gufata iya mbere agahura na Perezida Kagame, kandi agatangaza ijambo rihumuriza abaturage b’ibihugu byombi ko bashatse uburyo basubizaho umubano w’ibihugu byombi uko wahoze, bavuga ko ari igikorwa kigamije kumwicaza ku ntebe y’ubutegetsi i Entebbe muri Uganda nka Perezida wa Repubulika, nk’uburyo ari gushakirwa buhoro buhoro na se Museveni.

Ababivuga bahera ko kuba umwana yasimbura se ku butegetsi, ari ibintu usanga byarakanetswe mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Aha hari bamwe mu banya-Uganda bibajije uburyo Lt Gen Muhoozi ari we woherejwe guhagararira Uganda mu kubonana n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda barimo Perezida Kagame udaheruka kubonana na mugenzi we wa Uganda

Bongeraho ko Lt Gen Muhoozi ashobora kuzafashwa n’imvugo zigira ziti “Umubano w’ibihugu byombi wasubiye uko wari umeze, ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda burakora uko bwahoze.”

Abo basesenguzi babona ko Muhoozi waba waragize uruhare rufatika mu isubiraho ry’umubano hagati y’ibihugu byombi, yaba amaze kwigarurira imitima y’abanya-Uganda n’abanya-Rwanda ku buryo aramutse yiyamamarije kuyobora Uganda yahundagazwaho amajwi. Dore ko ngo yaba akoze ikintu kidasanzwe gisa n’icyananiye se Museveni, wagiye abonana na Perezida Kagame inshuro enye, baganira ku isubiraho ry’uwo mubano ariko ntibigerweho.

Uruhare rwa Muhoozi mu gutuma abanya-Uganda bongera gusubirana isoko riturutse mu Rwanda ryabinjirizaga byibura amadolari ya Amerika asaga miliyoni 18 ku kwezi rushobora kumufasha kugera ku ntebe y’umukuru w’igihugu, maze akaburizamo imbaraga za Bobi Wine umaze igihe aharanira gusimbura Museveni ku butegetsi bwa Uganda.

Bagaragaza ko ishibora kuba ari politiki ya se yo gutegura Muhoozi ngo abanyarwanda n’abanya Uganda bamwiyumvemo maze guhatanir kuyobora igihugu bizamworohere.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *