Muhanga: Yakatiwe azira gusambanya umugore no gutema abamutabaye

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga  rwahamije ibyaha Bikorimana  Simeon wasambanyije umugore ku gahato, akanatema abamutabaye  maze rumukatira igifungo cy’imyaka 16 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni n’ibihumbi 500.
Ni urubanza rwasomewe mu ruhame Ku wa 19 Werurwe 2021. Ni mu gihe kuwa 22  Gashyantare 2021, Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwashyikirije Urukiko dosiye y’uwasambanyije umugore ku gahato, akamutema, akanatema abamutabaye.

Umugore wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Munini, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo, yahamagawe n’umugabo basanzwe baziranye ngo aze amubwire bahuriye mu gisambu cyo haruguru y’aho uwo mugore atuye, uwo mugabo asaba uwo mugore ko bakorana imibonano mpuzabitsina, uwo mugore yanze amukubita umuhoro yikubita hasi  amusambanya ku gahato   .

Mu gihe abagabo babiri  baje batabaye bumvise  umuntu urimo utabaza , uregwa   yahise ava kuri uwo mugore yambaye ubusa, atemesha umuhoro umwe muri abo bagabo ku itako,  mu nkokora no ku kirenge cy’ibumoso, undi na we aje kumufata  amutema mu mutwe , ku kaboko  no mu bitugu.

Uregwa yahnwe hifashishijwe ingingo ya 134 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda.