Minisitiri Gatabazi araburira abayobozi baciwe intege nuko manda yabo iri kurangira

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney arasaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze bari gusoza manda kudacibwa intege nabyo, ahubwo bagakomeza akazi kabo neza; uko bisabwa bagendeye ku myitwarire y’intore iri guhamiriza.

Abibutsa ibi ahereye ku bagenda biguru ntege mu gusohoza inshingano zabo, nyuma yuko manda yabo yagombye kuba yararangiye ariko sena ikaba yaremeje ko wa Sena amatora y’inzego z’ibanze yari  agateganyijwe muri Gashyantare uyu mwaka yasubitswe bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi.

Aha niho ahera abasaba kuguma mu ngamba nk’intore ihamiriza, kuko ngo idasohoka ibyina nabi ahubwo ikomeza kubinoza nkuko yabyinaga mbere. Agira ati:

“Uyu munsi ba Meya bari mu nzibacyuho kubera ikibazo cya COVID-19 tumazemo iminsi, gusa nta nzibacyuho iba mu kuyobora, inzibacyuho twayigize nyuma yo kwibohora, intore iyo ibyina isohoka ibyina, nta ntore itera umugongo aho yabyiniraga irinda isohoka ibyina.”

“Hari abantu bamwe bicara ugasanga bararangije kuvaho, bari kuganya ko bendaga kurangiza manda yabo, ibyo mubireke mugerageze muzamure icyizere cy’abayobozi bari hasi kuva ku Mudugudu mubabwire ko uko intore isoza neza ari nako abantu baba biteguye kuyikomezanya.”

Yungamo ko kuba hari abayobozi barangije manda bakora amakosa ngo kuko bumva batazasubizwa ku buyobozi bidakwiye. Agira ati :

“Urakora ifirimbi ya nyuma ikavuga uri mu kazi nawe bikagutera ishema ko wakoze kuko uba warakoreye neza abaturage, ba Meya mujye mu ngamba muganire n’abo mukorana, ntabwo mukwiriye kwibarira amezi mu gihe icyatumye amatora ahagarikwa kitaravaho.”

Ibi yabigarutseho tariki ya 22 Werurwe 2021 mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred  na Guverineri mushya Gasana Emmanuel uherutse gushyirwaho na Perezida wa Repubulika.