“Mucire birarura” IGP Namuhoranye abwira abajura b’ibikorwa remezo

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye yaburiye abiharaje kwangiza ibikorwa-remezo muri iyi minsi barimo ababyiba n’ababigura ko batazihanganirwa.

Ibyo yabitangaje mu kiganiro cyahuje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2023.

IGP Namuhoranye yasobanuye uburyo muri iyi minsi hari abajura biharaje kwiba ibikorwa remezo birimo intsinga z’amashanyarazi, amatiyo y’amazi, ibyapa byo mu muhanda ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu kugeza ku bantu interineti.

Avuga ko bafashe abantu benshi bagera mu magana mu mezi abiri ashize bari muri ibyo bikorwa by’ubujura, aho usanga ibyo bibye babigurisha ku bagura ibyuma bishaje.

Ababikora usanga ngo hari ababa bambaye imyambaro ya sosiyete zishinzwe iby’amazi n’amashanyarazi, mu rwego rwo kubiyitirira.

IGP Namuhoranye abwira abakora ibyo ati : “Mucire birarura.”

Mu kugaragaza ububi bwabyo atanga urugero ko hari abarwayi bashobora kubura ubuzima kuko habuze umuriro wo gukoresha ibyuma bituma bahumeka, kuko intsinga zaciwe. Hari kandi ngo ibindi bikorwa bitandukanye bihagarara kubera kwangiza ibyo bikorwa remezo.

Yungamo ariko ko hari n’abafatwa bagashaka kurwanya inzego z’umutekano, bityo akavuga ko hari uza kubivamo neza n’uwo biza kururira.

Muri iyi minsi humvikanye abafashwe bangiza ibyo bikorwa remezo bashaka kurwanya inzego z’umutekano bakaraswa bagapfa.

ND