Bugesera: Imiterere y’akarere ituma hari benshi bakirwara Malariya

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera, biganjemo cyane urubyiruko bavuga ko Malariya ikomeje kubibasira, bitewe n’ibishanga byinshi bibakikije aho batuye ndetse n’ibizenga by’amazi bikunze kugaragara ahari kuzamurwa inyubako, bituma habaho kororoka k’umubu ubanduza Malariya.

Kuba hari abakirwara Malariya bigaragazwa n’imibare itangazwa n’ibitaro bya ADEPR Nyamata bikorera muri ako karere. Igaragaza ko mu mwaka wa 2021 kugera muri 2022, nibura mu karere kose bakiriye abarwayi ba Malariya bagera ku bihumbi 53, ni mu gihe mu mwaka ushize wa 2022 kugera 2023 bakiriye abasaga ibihumbi 35.

Ku ruhande rw’abaturage bavuga ko hari ingamba bafashe , bagerageza no gukurikiza ariko hakaba hari abakirwara iyo ndwara.

Nyiramana Christine utuye mu murenge wa Ntarama avuga ko n’ubwo asobanukiwe n’uburyo bwo kwirinda Malaria ariko kubera ko aturiye igishanga cya Akanyaru, abana be barwaye Malariya.

Ati “Nturiye igishanga cya Akanyaru kandi n’inzitiramubu ndaramo n’abana banjye yaracitse kubera gusaza. Muri uyu mwaka wa 2023 abana banjye babiri bamaze kurwaramo Malaria inshuro zigera kuri eshatu, no ku bagize umuryango wange duturanye, n’abandi baturanyi nabo harimo abamaze iminsi barwara Malariya uretse ko bajya kwivuza bagakira.”

Twakizuruse Augustin utuye mu murenge wa Nyamata Akagari ka Kayumba umudugudu wa Gatare, avuga ko aho atuye Malaria ihari cyane ndetse ko hari abantu benshi baturanye bakomeje kurwara Malariya kubera umubu mwinshi no kudohoka ku mabwiriza yo kurara mu nzitiramubu, n’ibindi bagomba gukurikiza ngo barwanye Malariya.

Hari bamwe mu rubyiruko barimo abatwara abantu n’ibintu ku magare na moto, n’abandi bakora akazi gatuma bubiriraho, bavuga ko gutaha bwije, kandi bataranahawe inzitiramubu zo kuraramo, hiyongeraho nuko basiga bakinguye amadirishya n’inzugi kubera ubushyuhe bwinshi buba muri aka karere, bituma Malaria ibibasira.

Nsanzimana Claude utwara abantu n’ibintu ku igare mu bice by’umujyi wa Nyamata, agira Ati “Malariya itumereye nabi bitewe n’uko u Bugesera bubamo ubushyuhe bwinshi iyo imvura iguye, hakaba n’ibizenga by’amazi bikurura umubu, n’ubwo bamwe muri twe bafite inzitiramubu, hari igihe twibagirwa kuziraramo, gusa nanone hari n’abandi badafite inzitiramubu, kuko zihabwa gusa abagore batwite, ariyo mpamvu akenshi usanga imiryango idaturukamo bene abo bantu ahanini itakigira inzitiramubu.”

Ifoto: Abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku magare i Bugesera bari kuvuga ko ubuyobozi bwukwiye kubafasha guhashya Malariya ibamereye nabi

Dr, William Rutagengwa, Umuyobozi mukuru w’ibitaro ADEPR Nyamata bireberera akarere ka Bugesera, avuga ko nubwo Malariya yagabanutse muri aka karere, mu myaka cumi n’itanu ishize kahoze kaza mu turere icumi twa mbere twibasiwe na Malariya, ariko ingamba zikomeye zikomatanyije zo kurwanya Malariya zagiye zifatwa, nubwo n’ubundi Malariya igihari.

Ati; “Ikigaragaza ko Malariya yaragabanutse muri aka karere , mu mwaka wa 2021 kugera muri 2022, nibura mu karere kose twakiriye abarwayi ba Malariya bagera ku bihumbi 53. Ubu uyu mwaka ushize wa 2022 kugera 2023 byaragabanutse, kuko twakiriye abarwayi ba Malariya bagera ku bihumbi 35 ”

Ifoto: Dr William Rutagengwa umuyobozi w’ibitaro bya ADEPR Nyamata

Dr Rutagengwa akomeza avuga ko icyatumye iyo mibare igabanuka, ari ingamba zagiye zishyirwamo imbaraga cyane, zirimo izo abaturage bigishijwe uko ubwabo bamenya uburyo birinda Malarariya binyuze mu bukangurambaga, no gufatanya kw’inzego z’ibanze n’abaturage, hifashishijwe gukuraho ibizenga by’amazi, gutera imiti yica imibu mu nzu, gukinga kare , kugira inzitiramubu, no kugira inzu zifite udukoresho ku makositara dutuma umubu utinjira mu nzu, ndetse no gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye mu nshingano zabo bafitemo kurwanya Malariya, baha abaturage imiti yo kwisiga, n’udukoresho batwika n’ijoro cyangwa ku mugoroba dutuma birukana imibu.
Ifoto Dr William Rutagengwa umuyobozi w’ibitaro bya ADEPER Nyamata

Yungamo ko mu bindi byakozwe harimo no kuvurira Malariya ku rwego rw’abajyanama b’ubuzima, byafashije abaturage kutongera kurwara Malariya cyane, kugera aho ngo nta barwayi bakiryama munsi y’ibiti ku bigo nderabuzima, batonze imirongo miremire bagiye kwivuza Malariya, hakaba hasigaye hashira umwaka nta muntu n’umwe bafite wishwe na Malariya.

Ifoto: Ibitaro bya ADEPR Nyamata

Gusa avuga ko mu karere ka Bugesera hakiri imbogamizi mu kwihuta kugabanya Malariya, kubera ahantu henshi hari amazi, nk’igishanga cya Akanyaru, amazi areka ahari kuzamurwa inyubako, hakiyongeraho n’ubushyuye bwo hejuru buba muri aka karere, byose bituma udukoko dutera Malariya n’umubu uyikwirakwiza bikomeza kororoka kandi hakaba nta buryo buhari bwo gutera umuti muri ibyo bishanga wica utwo dukokoko n’umubu, ndetse no kudohoka kwa bamwe mu batuge ku kwirinda Malariya.

Akomeze avuga ko muri aka karere imirenge yibasiwe na Malariya cyane, harimo Umurenge wa Ntarama, uwa Nyamata (umwaka ushize wari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu kugira ubwiyongere bwa Malariya), Umurenge wa Rweru, Umurenge wa Kamabuye, urebye ibyo biterwa nuko iyo mirenge yose ikikijwe n’ibishanga n’ibiyaga.

Agaragaza ko kugira ngo babashe kugabanya Malariya muri aka karere, hari gahunda y’inzitiramubu zagenewe gusa ababyeyi batwite, nabo bazihabwa baje ku bigo nderabuzima kwipimisha ku nshuro ya mbere. Abaturage basanzwe batererwa umuti mu nzu wica umubu, ku bundi buryo buhari bukomatanyije bw’ubwirinzi basabwa kubushyiramo imbaraga bigurira inzitiramubu.

Ku bafite ibyago byinshi byo kurwara Malariya kubera akazi bakora gatuma batinda hanze barimo abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku magare kuri moto no mu modoka, abarara barinze umutekano w’abantu n’ibintu, abakora uburaya n’abandi abo bakangurirwa kuba bafite amavuta afitwe n’abajyanama b’ubuzima, bisiga akirukana umubu, agacupa kayo kagura amafaranga magana atanu.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Malariya mu kigo cy’igihugu kita ku buzima RBC, Dr Mungara Jean Louis uherutse guhugura abanyamakuru bo mu muryango w’abanyamakuru baharanira ubuzima babarwanya Sida, (ABASIRWA), ubwo bari mu karere ka Bugesera ku bijyanye n’indwara ya Malariya n’aho u Rwanda rugeze ruyigabanya, yavuze ko Malariya iterwa n’agakoko kitwa plasmodium gakwirakwizwa n’umubu utwite, ushaka intungamubirizi ukura mu maraso y’umuntu urumye. Akomeza avuga kandi ko ku rwego rw’isi mu ndwara zose zihari Malariya ariyo imaze kwica abantu benshi ugereranyije n’abishwe n’intambara impanuka n’ibindi.

Dr Mungara Jean Louis anavuga ko mu Rwanda nta rukingo rwa Malariya ruhari, ariko imwe mu ngamba zo kwirinda imfu zayo, hifashishijwe icyo bise ubuvuzi bushingiye hafi mu baturage, bukorwa n’Abajyanama b’ubuzima barenga 48% bayivurira mu ngo.

J.Bosco MBONYUMUGENZI mu karere ka Bugesera/ Thesourcepost .com