Mu nka zisaga miliyoni hamaze kwishingirwa ibihumbi 44, leta iraburira aborozi

Imwe muri sosiyete z’ubucuruzi zikorera mu Rwanda yinjiye mu bwishingizi bw’amatungo imaze kwishyura miliyoni 325 Frw mu gihe kitageze ku myaka itatu, leta ikaba isaba abaturage kubyaza umusaruro amahirwe yabegereje y’ubwo bwishingizi.

Tariki 23 Mata 2019, Leta y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo. Ni gahunda yemeza ko irimo gutanga umusaruro ariko ikwiye kongerwamo imbaraga. Ni muri urwo rwego abagize inzego zigira uruhare muri iyi gahunda bahererutse guhurira I Kigali mu mwiherero w’iminsi itatu basuzuma uburyo iyo gahunda yatera imbere kurushaho nkuko byemezwa na Dr Uwituze Solange,  Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi[RAB] mu mpine, wavuze ko basumiye hamwe igituma iyi gahunda itagenda uko babyifuza.

Agira ati “Uyu munsi niba tuvuga ko dufite inka zisaga miliyoni n’ibihumbi 300, tukaba tumaze kwishingira gusa inka ibihumbi 44 mu myaka hafi ibiri urumva ko biracyagenda gahoro kandi ubwishingizi ni nkunganire, twagirango ino gahunda yihute kurushaho , icya mbere cyari ubukangurambaga, tureba ahakongerwa imbaraga n’uruhare rwa buri wese.”

Dr Uwituze asaba aborozi kudacikwa n’amahirwe leta yabegereje

Akomeza avuga ko abanyarwanda babanje kureba niba iyi gahunda izatanga umusaruro, ubu bakaba barabibonye ko hari abishyurwa, kandi leta ikaba igira uruhare muri ubwo bwishingizi, bityo bakaba basabwa kuyitabira bagifite ayo mahirwe yo kunganirwa na leta.

Dr Uwituze ati “Icyo tubwira aborozi ni uko ari gahunda nziza leta yabashyiriyeho ngo bakore ubworozi n’ubuhinzi batekanye. .. amatungo yishingiwe ashobora kwifashishwa muri banki basaba inguzanyo. Ni ibintu byiza cyane, kandi ni amafaranga make, ni ikibazo cy’imibare..

Nkunganire ukuntu ikora, bitangira ari 40%, bikazarangira ari 10% cyangwa 0% byakabaye byiza bafatiranye ayo mahirwe ngo nabo abagereho.

Ku ruhande rw’abayobozi bo mu nzego z’ibanze cyane abashinzwe ubworozi bemera ko hari inshingano bagomba kuzuza ngo iyi gahunda igerweho. Dr Niyitanga Jean De Dieu, Veterineri w’akarere ka Rwamagana, agira ati “Ntabwo aborozi turabageraho ngo bose tubumvishe nkuko bagomba kubyumva, hari ababyumvise barayitabira, hari abakibitekerezaho,  ni ikibazo cy’igihe tubona bazabyumva.”

Ba Veterineri b’uturere, abakozi ba RAB na Minagri n’abo muri sosiyete zishingira amatungo n’ibihingwa bahuriye mu mwiherero

Abafatanyabikorwa ba leta muri iyi gahunda nabo bavuga ko badasinziriye.

Ushinzwe ubucuruzi muri sosiyete Radiant yishingira hafi 70% by’amatungo mu Rwanda, James Gakuru unashinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa avuga ko ari urugamba bakomeje.

Ati “Imyumvire ku baturage iracyari hasi, ariko ntiwabarenganya iracyari nshya kuko n’izindi gahunda leta itangiza bisaba guhozaho mu kuzigisha, urumva biracyazamuka, kandi tuzakomeza gufasha leta muri iyo gahunda.”

Gakuru avuga ko mu mwaka wa mbere w’iyo gahunda bishingiye inka 1700, mu wa kabiri zigera ku bihumbi 6 mu gihe ubu mu wa gatatu  bageze ku bihumbi 24. Ku bijyanye no kwishyura iyi sosiyete imaze kwishyura ku matungo miliyoni 325 Frw mu gihe ku nka ari miliyoni 217. Inka yishingirwa ni iy’umukamo imaze iminsi 90 ivutse kugeza ku myaka umunani.

Ku bijyanye n’ibiciro ku nka habarwa 4.5% by’igiciro ifite, ingurube ni 6% mu gihe inkoko ari 5.5% k’igiciro cyayo.

Mbanjimpundu F.