Mu mateka u Rwanda rwagize Karidinali

Yanditswe na Deus Ntakirutimana

Papa Francis yagize Karidinali, Musenyeri Antoine Kambanda akaba na Arikiyesikopi wa Kigali kuba Karidinali, uyu musenyeri yahawe isakaramentu ry’ubusaseredoti na Papa Jean Paul II mu 1990 ubwo yasuraga u Rwanda.

Ni ubwa mbere u Rwanda rwagira umuyobozi muri kiliziya gatolika uri kuri uru rwego, kuba kiliziya yatangira gukorera mu Rwanda mu myaka 1900. Abaye kandi n’umunyarwanda wa mbere ugeze kuri uru rwego.

Umuhango bijyana uzaba tariki 28 Ugushyingo 2020. Yatowe hamwe n’abandi bakaridinali 12, barimo : Myr Mario Grech, wagizwe umunyamabanga ushinzwe sinodi y’abasenyeri (Secretary of the Synod of Bishops)  Myr Wilton Gregory w’i Washington muri Amerika, Myr Jose Advincula w’i Capiz muri Philippines, Myr Celestino Aós Braco w’i Santiago muri Chile, na Myr Cornelius Sim w’i Brunei.

Iby’uku gutorwa, Papa Francis yabitangarije ku rubuga rwa Petero mutagatifu i Roma, mu isengesho ry’indamutso ya malayika ku cyumweru cya 30 gisanzwe.

Kuwa 19 Ugushyingo 2018 Papa Francis, Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, yari yatoreye Musenyeri Antoine Kambanda wayoboraga Diyoseze ya Kibungo, kuba Arikiyepisikopi wa Kigali.

Yasimbuye kuri uyu mwanya, Musenyeri Thaddee Ntihinyurwa wawusezeyeho kubera ko yukuje imyaka 75 igenwa n’igitabo cy’amategeko agenga kiliziya.

Mbere yaho, Musenyeri Antoine Kambanda yari yahawe inkoni y’ubushumba yo kuragira Diyosezi ya Kibungo tariki 21 Nyakanga 2013, nyuma y’inyaka isaga itatu iyi Diyoseze idafite umushumba.

Yasimbuye Musenyeri Kizito Bahujimihigo wahoze uyiyobora akaza kwegura mu mwaka wa 2010.

Papa Faransisko yatoreye Musenyeri Antoine Kambanda kuyobora iyi Diyoseze kuwa 7 Gicurasi 2013.

Musenyeri Antoine Kambanda, ubwo yimikirwaga kuba Umushumba wa Diyosezi Kibungo

Ubuzima bwa Musenyeri Antoine Kabanda

Musenyeri Antoine Kabanda yavukiye muri Paruwasi ya Nyamata iherereye mu karere ka Bugesera kuwa 10 Ugushyingo 1958.

Afite impamyabushobozi y’ikirenga muri Tewolojiya morale, yayigiye i Roma ku ishuri rya Academia Alphonsiana kuva mu 1993 kugera mu 1999.

Amashuri yisumbuye yayize muri Kenya na Uganda: Icyiciro cya mbere yacyize mu Iseminari Nto ya Matoro muri Uganda, icya kabiri acyiga mu Iseminari Nto ya Kiseriana i Nairobi muri Kenya.

Yahawe ubupadiri mu 1990, atangirira ubutumwa mu Iseminari Nto y’i Ndera.
Yabaye umuyobozi w’Iseminari Nkuru ya Kabgayi kuva mu mwaka wa 2005 na 2006, anaba umuyozi w’Iseminari Nkuru ya Nyakibanda kuva mu mwaka wa 2006 kugeza atorewe kuba Musenyeri.

Mu Gushyingo 2018 yagizwe Arikiyepisikopi wa Kigali. Tariki 24 Ukwakira 2020 agizwe Karidinali.

Karidinali ashobora kuba i Roma (Vatican) mu gihe hari imirimo yashinzwe imusaba gukorerayo, cyangwa akaba muri diyoseze asanzwe akoreramo ubutumwa.

Loading